skol
fortebet

U Rwanda ruravugwaho kwanga umudipolomate w’Umubiligi woherejwe guhagararira EU mu karere

Yanditswe: Tuesday 25, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

U Rwanda rwanze Umudipolomate w’Umubiligi witwa Bernard Quintin wari woherejwe ngo ahagararire Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi mu karere k’ibiyaga bigari.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Le Monde kivuga ko u Rwanda rwanze uyu mudipolomate w’Ububiligi kubera ko ubwami bw’iki gihugu bwarushinje kujya muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Bivugwa ko iki cyemezo gisa nk’icyo kwihorera ku cyemezo cya Bruxelles umwaka ushize cyo kwanga Karega Vincent nka ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi.

Amakuru avuga ko ushinzwe dipolomasi muri EU,Josep Borrell,yari yiteguye kohereza intumwa mu karere k’ibiyaga bigari muri Kamena hagati, kugira ngo ahuze Rwanda, Burundi,Repubulika ya Demokarasi ya Kongo(DRC).

Yahise yiyemeza kwimurira iyi gahunda kuwa 05 Nyakanga.Yoherereje ubutumwa abaperezida kuwa 14 Kamena ababwira ibi.

Iyi ngingo yaganiriweho mu nama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’Ubumwe bw’Uburayi yabaye kuwa 23 Kamena i Luxembourg.

Bivugwa ko abakandida bakoze ikizamini ari babiri barimo: Pekka Haavisto,wahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Finland,ariko uyu yaje kwikura kuri aka kazi.

Uyu ngo byatewe nuko atavuga igfaransa kandi akarere yari koherezwamo kiganjemo abakoresha igifaransa.

Uwasigaye mu bashakaga ni uyu mubiligi witwa Bernard Quintin,wahoze ahagarariye Uburayi muri Afurika.

Icyakora kubera ko u Rwanda rutamushimye ntabwo azoherezwa.

Ikinyamakuru cyitwa Africa Intelligence cyavuze ko Perezida Paul Kagame yahamagaye Emmanuel Macron mu mpera za Mata uyu mwaka,amubwira ko adashyigikiye amahitamo y’uriya mudipolomate.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa