U Rwanda rushobora kuba rugiye kunguka inganda 40 z’ Abanyaturikiya
Yanditswe: Tuesday 28, Nov 2017
Abashoramari 41 baturutse muri Turkiya bari mu Rwanda, aho baje kureba uko bashora imari mu bice bitandukanye bijyanye n’inganda.
Muri abo bashoramari harimo abashaka gutunganya umusaruro ukomoka mu buhinzi, gukora ibijyanye n’ubwubatsi,gukora imiti n’ibijyanye n’ingufu. Bavuga kandi ko bashaka koroherezwa n’amabanki mu guhanahana amafaranga, gusonerwa imisoro, ariko ngo banakeneye abakozi benshi babifitiye ubushobozi. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) ni cyo kiri kubasobanurira (...)
Abashoramari 41 baturutse muri Turkiya bari mu Rwanda, aho baje kureba uko bashora imari mu bice bitandukanye bijyanye n’inganda.
Muri abo bashoramari harimo abashaka gutunganya umusaruro ukomoka mu buhinzi, gukora ibijyanye n’ubwubatsi,gukora imiti n’ibijyanye n’ingufu.
Bavuga kandi ko bashaka koroherezwa n’amabanki mu guhanahana amafaranga, gusonerwa imisoro, ariko ngo banakeneye abakozi benshi babifitiye ubushobozi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) ni cyo kiri kubasobanurira ibijyanye n’ishoramari mu nama izamara iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2018.
Umunya-Turukiya ufite ikigo cyitwa ’Global Bridge’ gihuza abo bashoramari n’u Rwanda, Volkan Kazova yagize ati "Mu bijyanye no gukora imyenda birumvikana tuzakenera ibihumbi by’abantu. Mu gutunganya inyama kuko hazabaho guhura n’aborozi benshi nabwo tuzakenera ibihumbi by’abakozi,biraterwa rero n’icyiciro cy’inganda tuzashoramo imari ariko birumvikana ko tuzakenera abakozi benshi."
Yavuze kandi ko bakeneye abantu benshi bazacunga umutungo(managers) w’ibikorwa byabo , kuko Abanyarwanda nibo bazi igihugu cyabo ntabwo twebwe twacunga umutungo mu gihugu tutazi."
Icyo kibazo cy’abakozi benshi kandi badasaba ibihembo bihanitse, cyabajijwe Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RDB, Emmanuel Hategeka wasubije abashoramari b’Abanya-Turukiya ko bashobora kuboneka mu buryo bwihuse.
Ati "Mu gihe twasabwaga abakozi mu nganda z’imyenda twarabahuguye ku buryo mu gihe gito twari tumaze kubabona; abakozi benshi kandi bahendutse cyane kurusha ahandi barahari."
Abashoramari b’Abanya-Turukiya baje baherekejwe na Ministiri wungirije ushinzwe Ubukungu muri icyo gihugu, Fatih Metin wijeje ko nta kabuza bazashora imari mu Rwanda.
Ati "Twishimiye ko u Rwanda rufite abaturage benshi bashoboye gukora kandi baciye bugufi(humble); ariko runafite umutekano urambye n’Umukuru w’Igihugu muzima."
Nk’ uko Kigali today yabitangaje RDB yavuze ko abenshi mu Banya-Turukiya bagiye baza gushakisha uko bashora imari mu Rwanda babigezeho, kuko kugeza ubu bahafite ishoramari ribarirwa muri miliyoni 383 z’Amadorari y’Amerika.
Abakozi b’Abanyarwanda 1.300 nibo kuri ubu bakorera ibigo by’Abanya-Turukiya birimo Kompanyi y’indege ’Turkish Airlines’, ’Aberdeen restaurant’ n’umushinga wo kubyaza nyiramugengeri amashanyarazi ukirimo kubakwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *