skol
fortebet

U Rwanda rwamaganye ‘icyemezo giteye isoni’ cya Canada

Yanditswe: Tuesday 04, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye iya Canada yarwitiriye gukorera ibyaha birimo ubwicanyi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Sponsored Ad

Ku wa Mbere tariki ya 3 Werurwe ni bwo Canada biciye muri Minisitiri wayo w’Ububanyi n’Amahanga, Mélanie Joly, Ahmed Hussen ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga na Mary Ng ushinzwe Guteza Imbere ibyoherezwa mu mahanga, Ubucuruzi Mpuzamahanga ndetse n’Iterambere ry’Ubukungu; yasohoye itangazo ryikoma u Rwanda.

Muri iryo tangazo, Canada yavuze ko yamagana kuba umutwe wa M23 ukomeje kugenzura ibice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa RDC, birimo imijyi ya Goma na Bukavu.

Yakomeje igira iti: “Turamagana kandi kuba Ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa RDC ndetse n’ubufasha bwazo kuri M23, ibigize kuvogera ubusugire bw’ubutaka bwa RDC ndetse n’ubw’Umuryango w’Abibumbye.”

Itangazo rya Leta ya Canada risaba impande zihanganye muri RDC gutanga agahenge, gusa iki gihugu kikavuga ko cyamagana “ubwicanyi bukorwa ahantu henshi mu burasirazuba bwa RDC, burimo ibirego by’ibitero bitemewe bigabwa ku basivile, abava mu byabo, abakora mu bikorwa by’ubutabazi ndetse no ku ngabo za Loni n’iz’akarere ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro; ndetse n’ubwicanyi ndetse no gushimuta.”

Yunzemo ko ihangayikishijwe n’ibikorwa by’ihohorerwa rishingiye ku gitsina bikorerwa abagore n’abakobwa.

Canada ivuga ko ibi bikorwa by’urwango binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwa muntu; ikavuga ko ishyigikiye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ruteganya gukorera iperereza mu bibera muri Congo ndetse no guha ubutabera abagizweho ingaruka.

Canada yagaragaje ko kubera uruhare rw’u Rwanda mu bibazo byo muri Congo, yahagaritse gusohora impushya zemerera ibicuruzwa n’ikoranabuhanga rigenzurwa na rwo koherezwa ku butaka bwayo.

Iki gihugu kandi cyatangaje ko cyahagaritse ibikorwa by’ubucuruzi byo ku rwego rwa za Guverinoma cyari gifitanye n’u Rwanda, ndetse n’ubufasha cyahaga urwego rw’abikorera bo mu Rwanda burimo za misiyo z’ubucuruzi.

Cyunzemo ko kinateganya guhagarika kwitabira ibikorwa mpuzamahanga bizajya bibera mu Rwanda ndetse no kurubuza amahirwe yo kwakira ibyo bikorwa mu minsi iri imbere.

Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yasohoye isubiza Canada, yagaragaje ko ibyatangajwe na kiriya gihugu biteye isoni ndetse bikaba bitemewe.

Iti: “U Rwanda rwabonye itangazo rya Global Affairs Canada rivuga ku bibera mu burasirazuba bwa RDC, hanyuma rusanga kurushinja ubwicanyi mu buryo bwo kurusebya bitemewe. Tuzasaba ibisobanuro Guverinoma ya Canada.”

U Rwanda rwagaragaje ko Canada idashobora kuvuga ko ishyigikiye ingufu z’akarere zigamije gushaka amahoro, mu gihe ishyira ku Rwanda ibirego by’ubwoko bwose by’ihohorera no kunanirwa kuryoza Leta ya RDC kuba ikomeje gukaza ibitero ku baturage bayo.

Ni ibitero birimo ibisasu ihuriro ry’ingabo za Leta ririmo FARDC, FDLR na Wazalendo birirwa bagaba ku Banyamulenge bo muri Kivu y’Amajyepfo.

U Rwanda rwavuze ko “guceceka kwa Canada kuri ibi byaha bikomeye bihonyora uburenganzira bwa muntu ntigukwiye, kandi guteye isoni.”

Leta y’u Rwanda kandi yamenyesheje Canada ko ingamba yarufatiye atari zo zizakemura amakimbirane yo muri Congo.

Yagaragaje nanone ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’akarere ku nzira y’ubuhuza yemejwe n’abanyafurika, ariko runacanga umutekano warwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa