skol
fortebet

U Rwanda rwashyize rugaragaza "inyungu"ruzakura mu kwakira abimukira bo muri UK

Yanditswe: Tuesday 14, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo,yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku bimukira bazaturuka mu Bwongereza ndetse bazatangira kugera ku Rwanda ku munsi w’ejo.
Muri iki kiganiro Madamu Makolo yavuze ko igihugu cy’u Rwanda cyiteguye kubafasha mu bishoboka byose nibamara kugera mu Rwanda.
Yavuze ko inyungu u Rwanda ruzakura mu kwakira aba bimukira atari amafaranga ahubwo ari ukuba igisubizo cya Afurika mu gukemura ikibazo cy’aba bimukira bahura n’ibibazo byinshi birimo (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo,yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku bimukira bazaturuka mu Bwongereza ndetse bazatangira kugera ku Rwanda ku munsi w’ejo.

Muri iki kiganiro Madamu Makolo yavuze ko igihugu cy’u Rwanda cyiteguye kubafasha mu bishoboka byose nibamara kugera mu Rwanda.

Yavuze ko inyungu u Rwanda ruzakura mu kwakira aba bimukira atari amafaranga ahubwo ari ukuba igisubizo cya Afurika mu gukemura ikibazo cy’aba bimukira bahura n’ibibazo byinshi birimo urupfu no gucuragizwa mu ngendo bakora I Burayi.

Madamu Makolo yavuze ko u Rwanda rushaka"kuba igisubizo" kuri aba bimukira benshi bakora ingendo zishyira ubuzima bwabo mu kaga berekeza i Burayi.

Yagize ati "Afurika ntabwo ari umugabane w’ibibazo nkuko bikunze kuvugwa mu binyamakuru,ni n’ahantu hari ibisubizo.Twishimiye kuba igisubizo muri iyi gahunda ...Aya n’ayo n’amahirwe kuri twe."

Ku bijyanye n’abakomeje kurwanya iyi gahunda, Makolo yavuze ko Leta y’u Rwanda ibizi ariko icyo yifuza ari uguhabwa umwanya kugira ngo itange ibisubizo ku kibazo cy’abimukira.

Kuwa 14 Mata 2022, nibwo Leta y’u Bwongereza yasinyanye n’iy’u Rwanda amasezerano y’imyaka itanu agena ko u Rwanda ruzajya rwakira abo bimukira bashaka kwinjira muri icyo gihugu.

Aya masezerano agena ko aba bimukira bazajya bafatwa bakazanwa mu Rwanda, ababishaka bagahitamo gusubira mu bihugu byabo mu gihe n’abagaragaza ubushake bwo kuguma mu Rwanda bazafashwa kuhakomereza ubuzima.

Byitezwe ko abimukira bakoresha ubwato buto binjira mu Bwongereza nibatangira koherezwa mu Rwanda, bizakora nk’intwaro ikomeye yo kuzitira abashaka gukora ingendo nk’izo, ndetse bikanakumira abakora ubucuruzi butemewe mu bimukira.

Ubu ni bumwe mu buryo bwiza bwo guca ubucuruzi bw’abimukira kuko hazaba hazitiwe ibicuruzwa.

Uwo mwanzuro werekeye cyane cyane abimukira bakiri bato kandi bakiri ingaragu (celibataires) bagera muri UK mu buryo leta ivuga ko ‘’bunyuranye n’amategeko, bubangamye cyangwa budakenewe,” nko mu bwato cyangwa mu kwihisha mu ma kamyo.

Abagomba kuza mu Rwanda ni uwo ariwe wese winjiye mu Bwongereza nyuma y’itariki ya 1 Mutarama 2022, kandi nta mubare wari wavuzwe nuko abanyamategeko babigiyemo bakagabanuka.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu y’Ubwongereza yari yavuze ko abantu umunani aribo bazazanwa bwa mbere mu Rwanda mu ndege, ariko Ishyirahamwe ry’abagiraneza Care4Calais rivuga ko abo bantu ari barindwi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa