skol
fortebet

U Rwanda rwavuze ku biganiro Uganda yagiranye na Gen Kayumba n’aho umubano n’Abaturanyi ugeze

Yanditswe: Wednesday 16, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri iheruka guterana yemeje ko imipaka yose yo ku butaka ifunguye,u Rwanda rurakataje mu kunoza ubuhahirane n’ibihugu bya Uganda n’Uburundi.
Mu kiganiro abagize Guverinoma bagiranye n’Abanyamakuru uyu munsi,bagarutse ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu bitumvikanaga birimo Uganda n’u Burundi.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente agaruka ku rugendo Lt. Gen Muhoozi aherutse kugirira mu Rwanda n’urwa Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira mu Burundi, yagize ati"Ndagira ngo (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri iheruka guterana yemeje ko imipaka yose yo ku butaka ifunguye,u Rwanda rurakataje mu kunoza ubuhahirane n’ibihugu bya Uganda n’Uburundi.

Mu kiganiro abagize Guverinoma bagiranye n’Abanyamakuru uyu munsi,bagarutse ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu bitumvikanaga birimo Uganda n’u Burundi.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente agaruka ku rugendo Lt. Gen Muhoozi aherutse kugirira mu Rwanda n’urwa Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira mu Burundi, yagize ati"Ndagira ngo twumve ko ububanyi n’amahanga ari intambwe.N’ibintu bitinda kuko bigira intambwe nyinshi.Iyo havutse ibibazo mugenda mubiganira,mukagira bimwe mukura mu nzira mukagira nibyo mukora mu minsi ikurikiyeho.Ntabwo ari ibintu birangira umunsi umwe.

Iyo habayeho gufunga umupaka kubera impamvu iyi n’iyi,iyo uwufunguye hari ibyo mugenda muganira.....Ntabwo ari ubwa mbere aje [Gen Muhoozi],yaraje ubushize hari ibyahise bikorwa,binakomeza kugenda bikorwa kuko ibihugu byacu bikomeza kuganira n’abaturanyi,ubu yagarutse natwe intumwa zacu zishobora kujyayo igihe runaka.”

Yongeyeho ati "Izo ngendo z’ibanze ku biganiro bisanzwe kandi bihoraho hamwe n’ibihugu bituranyi no gushimangira imibanire myiza."

Ku makuru avuga ko Intumwa za Uganda zaba zaragiye kugirana ibiganiro na Gen.Kayumba Nyamwasa wabaye izingiro ryo gutuma u Rwanda rucana umubano na Uganda kuko rwavugaga ko Uganda yamuteraga inkunga mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, Minisitiri wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Prof Nshuti Manassey yemeje ko koko Intumwa za Uganda zagiye guhura na Kayumba ariko u Rwanda ntaho rwari ruhuriye nabyo.

Prof Nshuti Manassey yavuze ko ibyo biganiro bitabayeho ndetse ko Leta y’u Rwanda igifata Kayumba Nyamwasa nk’ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ngo ibyo kumvikana nabo ntibishoboka.

Prof Nshuti Manassey yagize ati "Uko dufata ba Kayumba Nyamwasa nk’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu birazwi.Nta mpamvu zo kumvikana nabo, ntibishoboka."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa