skol
fortebet

U Rwanda rwemereye inzira Ingabo za SADC ziri i Goma

Yanditswe: Saturday 19, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

U Rwanda rwemereye inzira Ingabo za SADC ziri mu Burasirazuba bwa Congo mu Mujyi wa Goma kugira ngo zibone uko zisubira mu bihugu byazo nyuma y’aho gahunda zari zaremeranyijwe na M23 yo kunyura ku Kibuga cy’Indege cya Goma igoranye.

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yabwiye IGIHE ko u Rwanda rwamaze guhabwa ubusabe bw’uko izi ngabo zazahabwa inzira zikanyura mu gihugu zitaha, ndetse ko rwabyemeye.

Ati “Yego twarabemereye [kunyura mu Rwanda]”.

Ntabwo itariki Ingabo za SADC zizavira muri RDC iremezwa gusa hamaze gushyirwaho itsinda riri kwiga kuri iyi gahunda, aho rimaze iminsi ritangiye imirimo yaryo i Dar es Salaam muri Tanzania.

Bivugwa ko Ingabo za SADC niziva i Goma, zizinjira mu Rwanda zinyuze ku mupaka wa Rubavu, hanyuma zikava mu gihugu zikomereza muri Tanzania, kimwe mu bihugu bifite ingabo muri Congo.

Ibindi bihugu bifite ingabo muri ubu butumwa ni Afurika y’Epfo ifiteyo nyinshi kurusha ibindi hamwe na Malawi.

Mu biganiro byari byarahuje Ingabo za SADC n’Umutwe wa M23, harimo ko mu gihe cyo gutaha, izi ngabo zizatwara ibikoresho byazo bya gisirikare ariko ko zizareka ibyasizwe n’Ingabo za Congo.

Ingabo za FARDC zikiri i Goma nazo zigomba kuhava ariko uburyo bizakorwamo ntabwo buramenyekana.

Ibikorwa byo gutaha kw’Ingabo za SADC ziri muri Congo byashyizwemo imbaraga muri iyi minsi nyuma y’umwuka mubi wavutse aho Umutwe wa M23 washinje izi ngabo kugira uruhare mu mirwano yabaye ku wa 11 Mata.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Rudzani Maphwanya, yatangaje ko gahunda yo gucyura izi ngabo igomba kwihutishwa.

U Rwanda ruheruka guha inzira abakozi ba Loni bari i Goma bari babuze uko bataha ubwo imirwano yari ikajije umurego hagati ya M23 n’Ingabo za Leta ya RDC.

Rwanahaye inzira ingabo za SADC zakomerekeye ku rugamba zihanganye na M23 hamwe n’imirambo y’abasirikare bari muri ubu butumwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa