skol
fortebet

U Rwanda rwijeje u Burundi gushakira igisubizo ikibazo cy’abashatse guhirika ubutegetsi bwarwo bari i Kigali

Yanditswe: Saturday 26, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi zagiranye ibiganiro ku bufatanye mu rwego rw’ubutabera by’umwihariko ingingo ijyanye n’abashatse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015.
Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gashyantare 2022, bihuza Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Dr Ugirashebuja Emmanuel na mugenzi we w’u Burundi, Banyankimbona Domine.
Nyuma y’ibiganiro byo mu muhezo, abanyamakuru batangarijwe imyanzuro mu itangazo ryasomwe na (...)

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi zagiranye ibiganiro ku bufatanye mu rwego rw’ubutabera by’umwihariko ingingo ijyanye n’abashatse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gashyantare 2022, bihuza Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Dr Ugirashebuja Emmanuel na mugenzi we w’u Burundi, Banyankimbona Domine.

Nyuma y’ibiganiro byo mu muhezo, abanyamakuru batangarijwe imyanzuro mu itangazo ryasomwe na Umurungi Providence uyobora ishami ry’ubutabera mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ubutabera.

Yavuze ko impande zombi zaganiriye ku ngingo zitandukanye kandi zafashe imyanzuro irimo gukomeza guteza imbere ubufatanye mu rwego rw’ubutabera by’umwihariko guhererekanya abanyabyaha.

Ati “Impande zombi kandi zaganiriye ku bufatanye mu bijyanye no guhanahana abakurikiranyweho ibyaha bari mu bihugu byombi.”

Ingingo y’umwihariko kuri iki kintu cyo guhererekanya abanyabyaha, ni iyo kuba u Rwanda rwashyikiriza icyo gihugu abakekwaho kugira uruhare muri “Coup d’état” yari igamije guhirika ku butegetsi Pierre Nkurunziza mu 2015.

Iki ni ikibazo kimaze igihe kiganirwaho n’impande zombi kuko u Burundi bushinja u Rwanda gucumbikira abakekwaho kuba inyuma y’umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza witabye Imana mu 2020.

Kuri uyu wa Gatanu, abashinzwe ubutabera ku mpande zombi nabo baganiriye kuri iki kibazo ndetse bagaragaza ko hari icyizere cy’uko kizakemuka.

Umurungi ati “Ku kibazo kimwe cyihariye kijyanye n’abantu bamwe bakurikiranywe n’u Burundi ku kuba baragerageje guhirika ubutegetsi i Burundi mu 2015, inama yasanze cyaragiye kiganirwaho n’inzego zitandukanye.”

Yakomeje agira ati “Bigaragara ko hari ubushake bwa politiki ku mpande zombi bwo gukemura icyo kibazo kandi kikazakomeza kuganirwaho.”

Yavuze ko impande zombi zemeranyije ko ibiganiro nk’ibi bizakomeza kubaho mu rwego rwo gukomeza imikoranire mu butabera.

Izindi ngingo zaganiriweho na Minisitiri Dr Ugirashebuja na mugenzi we w’u Burundi, harimo ijyanye n’ubufasha u Rwanda rwahaye iki gihugu bwo gucyura impunzi zari zarahungiye mu Rwanda nyuma y’imvururu zo mu 2015.

Kugeza ku wa 31 Ukuboza 2021, abagera kuri 29,442 nibo bafashijwe n’u Rwanda gutahuka mu Burundi mu gihe abamaze gutaha bose hamwe ari ibihumbi 72.

Minisitiri Banyankimbona yashimye u Rwanda avuga ko abaturage babo bagezeyo amahoro.

Ati “Ubu bari mu mirimo bakomeje gufatanya n’abandi mu kubaka igihugu cyacu.”

Ibikorwa byo gucyura impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu Rwanda byakozwe nyuma y’ubusabe bwa Perezida Ndayishimiye mu Ukwakira 2020.

IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa