skol
fortebet

Ubukerarugendo bufite uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu-P.Kagame

Yanditswe: Tuesday 29, Aug 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Republika Paul Kagame atangaza ko Ubukereraugendo bufite uruhare rukomeye mu iterambere ry’ ubukungu no guha urubyiruko akemeza ko hagikenewe ubufatanye kugira ngo hakurweho imbogamizi zirimo no kutorehereza urujya n’uruza rw’abantu n’ ibintu bikigaragara mu bihugu bya Afurika.
Ibi Umukuru w’igihugu yabivugiye mu nama yo ku rwego rw’ isi yiga ku ruhare rw’ ubukererugendo mu kuzamura ubukungu,inama yinjira mu murongo w’imyiteguro y’umuhango wo kwita izina abana b’ingagi,umuhango uzaba (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Republika Paul Kagame atangaza ko Ubukereraugendo bufite uruhare rukomeye mu iterambere ry’ ubukungu no guha urubyiruko akemeza ko hagikenewe ubufatanye kugira ngo hakurweho imbogamizi zirimo no kutorehereza urujya n’uruza rw’abantu n’ ibintu bikigaragara mu bihugu bya Afurika.

Ibi Umukuru w’igihugu yabivugiye mu nama yo ku rwego rw’ isi yiga ku ruhare rw’ ubukererugendo mu kuzamura ubukungu,inama yinjira mu murongo w’imyiteguro y’umuhango wo kwita izina abana b’ingagi,umuhango uzaba ku wa 1 Nzeri 2017.

Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo mu Rwanda habe umuhango umaze kwamamara ku isi wo kwita izina bana n’ingagi,i Kigali hatangiye inama y’iminsi 3 y’ubukerarugendo ku rwego rw’isi.

Mu ijambo yavugiye muri iyi nama ibereye ku nshuro ya mbere mu Rwanda, Perezida wa Republika Paul Kagame yagaragaje ubukerarugendo nk’inkingi ya mwamba mu kwinjiriza igihugu amadovize no guhanga imirimo kandi ashimangira ko Leta yiteguye kurushaho gushora imari mu bikorwa bigamije guteza imbere uru rwego. Yagarutse no ku isano y’imiyoborere no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ndetse ashimangira ko Abanyarwanda bafite uruhare rukomeye muri iyo gahunda.

Yagize ati: “Imbaraga dushyira mu guteza imbere imiyoborere myiza no kubikangurira abaturage bacu nibyo bitubahsisha gucunga neza yaba ibidukikije ndetse no kureshya bamukerarugendo hamwe yemwe no gucunga neza amafaranga ava mu bukerarugendo. Abanyarwanda by’ umwihariko abaturiye za pariki n’ahandi hantu nyaburanga ni ingenzi cyane mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Ibi ni ukubera ko bumva agaciro k’umutungo kamere wacu ndetse bakagerwaho mu buryo butaziguye n’inyungu zivamo binyuze mu mishinga igamije iterambere ry’abaturage ishyigikirwa n’amafaranga ava muri za pariki”

Iyi nama ngaruka mwaka ya 41 ,yateguwe ku bufatanye bwa RDB n’umuryango wita ku bijyanye n’ ubukerarundo Africa Travel Association.

Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko u Rwanda ruriho kurushaho guteza imbere urwego rwa serivisi hashorwa imari mu bikorwa remezo nk’imihanda ,amahoteli n’ikibuga cy’indege cya Bugesera hagamijwe kurushaho kunoza uburyo bwo kwakira abagana igihugu,ibintu avuga ko bijyana no kurushaho kubyaza umusaruro ikoranabuhanga no gutanga uburezi bufite ireme kugira ngo urwego rw’ubukerarugendo rubone abakozi b’abanyawuga bakwiye iryo zina.

Ku bijyanye n’inkomyi ku rujya n’uruza rw’abantu muri Afurika bikunze kubangamira ubukerarugendo muri Afurika ,Perezida Kagame yavuze ko ikibazo nk’icyo u Rwanda rwagikemuye rworohereza kubona visa Abanyafurika ndetse no gushyiraho visa imwe kuri ba mukerarugendo mu bihugu bya Kenya,Uganda n’u Rwanda ,icyakora ngo abayobozi ba Afurika baracyafite umukoro.

“Dukeneye kurushaho gukorera hamwe nk’umugabane wa Afurika mu kongera umubare w’abashyitsi no korohereza ubucuruzi n’ishoramari muri Africa.Gushyira mu bikorwa amasezerano ku gufungura ikirere no koroshya itangwa rya visa biri mu murongo mwiza” Perezida Kagame

Umuyobozi w’Inama ishinzwe ubucuruzi n’iterambere mu muryango w’abibumbye Dr.Mukhisa Kituyi hamwe n’umuyobozi nshingwabikorwa w’inama y’umuryango mpuzamahanga w’ubukerarugendo Florizelle Liser bashimye imiyobore y’u Rwanda irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame banamushimira ko aherutse gutorerwa gukomeza kuyobora u Rwanda.

Iyi nama ikoraniyemo abayobozi mu nzego zitandukanye muri Afurika,abashoramari mpuzamahanga mu rwego rw’ ubukerarugendo, hamwe n’abakora mu byo kwita kuri ba mukerarugendo. Ni inama yateguwe hagamijwe kurushaho kugaragaza uruhare rw’ ubukerarugendo mu kuzamura ubukungu no guhanga imirimo.

Inkuru ya RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa