skol
fortebet

Umushyikirano 2015: Imyanzuro ine ntabwo yashyizwe mu bikorwa uko byifuzwaga

Yanditswe: Tuesday 13, Dec 2016

Sponsored Ad

Minisitiri muri Perezidansi, Venantia Tugireyezu, yatangaje ko imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 2015 yashyizwe mu bikorwa ku gipimo kiri hejuru ya 70%, ariko harimo imyanzuro ine yashyizwe mu bikorwa ariko ntibigere ku gipimo cyifuzwaga.
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 13 ari nayo iheruka yabaye kuwa 21 na 22 Ukuboza 2015 muri Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali, ku nsanganyamatsiko igira iti “Guhitamo kw’Abanyarwanda ni wo musingi w’Iterambere (...)

Sponsored Ad

Minisitiri muri Perezidansi, Venantia Tugireyezu, yatangaje ko imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 2015 yashyizwe mu bikorwa ku gipimo kiri hejuru ya 70%, ariko harimo imyanzuro ine yashyizwe mu bikorwa ariko ntibigere ku gipimo cyifuzwaga.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 13 ari nayo iheruka yabaye kuwa 21 na 22 Ukuboza 2015 muri Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali, ku nsanganyamatsiko igira iti “Guhitamo kw’Abanyarwanda ni wo musingi w’Iterambere n’agaciro by’u Rwanda”, isozwa ifatiwemo imyanzuro 13.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Minisitiri Tugireyezu yavuze ko muri iyo myanzuro harimo urebana no kurwanya Malaria, gusigasira ibyagezweho n’Inkiko Gacaca no kurushaho kubungabunga ibindi bimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi, gukurikirana gahunda ziteza imbere abaturage n’imihanda yagombaga kubakwa.

Ku birebana na Gacaca, Minisitiri Tugireyezu yagize ati “Amadosiye yose ya Gacaca yarakusanyijwe ni byiza ndetse anashyirwa mu bubiko bwiza bugezweho nabyo ni byiza, ariko noneho twari twateye indi ntambwe kubera ko turi igihugu kigendera ku ikoranabuhanga, turifuza kugera kure, hari hafashwe umwanzuro w’uko ayo madosiye yabikwa mu buryo bwiza bunoze, bw’ikoranabuhanga.’’

“Hari icyakozwe kandi gishimishije ariko umurimo uracyari mugari. Ni nayo mpamvu niba tuvuga ngo amadosiye 37% niyo yashoboye kubikwa muri buriya buryo, murumva ko urugendo rukiri rurerure.’’

Undi ni umwanzuro wavugaga ku kurushaho gukurikirana no kunoza uburyo gahunda z’Igihugu zo kwishakamo ibisubizo cyane cyane Gahunda ya Girinka, Umuganda n’izindi ziteza imbere abaturage zigakorerwa isuzuma rihoraho; kugira ngo zitezwe imbere kandi zirusheho gutanga umusaruro.


Minisitiri muri Perezidansi, Venantia Tugireyezu,

Tugireyezu ati “Hari ibyemezo byari byafashawe ko izi gahunda zigira impinduka ikomeye ku Banyarwanda zitegurwa neza, zigakurikiranwa, zigakorerwa isuzumwa kugira ngo hajye hakurikiranwa uburyo zishyirwa mu bikorwa. Ariko hari byinshi bitarashobora gushyirwa mu bikorwa kubera ko turacyumva ibibazo biri muri Girinka. Biri mu kigero kiri munsi ya 70.”

Gusa muri uyu mwaka Tugireyezu yavuze ko nta mwanzuro uri mu ibara ritukura, ni ukuvuga uwaba warashyizwe mu bikorwa ku gipimo kiri munsi ya 50%.

Undi mwanzuro utaragezweho urebana na Malaria, wasabaga kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo gukumira no kurwanya ku buryo bwose bushoboka indwara ya malariya yiyongereye muri tumwe Turere tw’Igihugu.

Tugireyezu ati “Muribuka ko hari hafashwe umwanzuro uvuga ngo hashyirweho ingamba zose, izishoboka na za zindi z’umwimerere Abanyarwanda twishakamo ibisubizo, zigamije gukumira, kurwanya malaria mu turere twose tw’u Rwanda cyane cyane nyine aho malaria yari yongeye kubera ikibazo.’’

“Hari inzitiramubu zaguzwe ndetse zihabwa abaturage ku bwinshi mu Turere dutandukanye tw’igihugu cyane hibanzwe ku turere twagaragayemo ikibazo cya malaria, harimo inzitiramibu zahawe ibigo nderabuzima, imiti yatewe, ariko hari n’ibitarashoboye gukorwa ku gipimo gishimihije.’’

Icyo gihe imibare ya malaria yarazamukaga cyane, aho Minisiteri y’Ubuzima yavugaga ko umubare w’abarwayi ba malariya wikubye hafi inshuro enye mu myaka itatu ishize aho mu mwaka wa 2012 barengaga gato ibihumbi 500, mu gihe mu 2015 bari hafi kuri miliyoni ebyiri.

Nyamara malaria yakomeje kwiyongera kuko mu Ugushyingo 2016 iyo minisiteri yongeye gutangaza ko “Nko muri 2012 twari dufite ibihumbi 800 by’abantu barwaye Malaria ku mwaka, ariko ubona ko igenda yiyongera kuko mu mpera z’umwaka ushize, 2015-2016, abantu baje barwaye Malaria bageraga kuri miliyoni 3 n’ibihumbi 900.”

Muri iyo myanzuro itishimiwe uko yashyizwe mu bikorwa hanazamo “Kubaka bitarenze ukwezi kwa Kamena 2016 umuhanda ugera ku Kigo nderabuzima cya Kabaya mu Karere ka Ngororero no kwihutisha inyingo n’iyubakwa ry’umuhanda wa Cyanika-Musanze-Ngororero, gutangiza kubaka Umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza n’indi mihanda ihuza Uturere kugira ngo byorohereze ubuhahirane hagati y’abaturage.

Minisitiri Tugireyezu yagize ati “Iyo mihanda ntabwo yashoboye kurangira kuri cya kigero gishimishije.’’

Inama y’Umushyikirano igiye kuba ku nshuro ya 14 guhera kuwa Kane no kuwa Gatanu tariki 15 na 16 Ukuboza 2016, ikazabera muri Kigali Convention Centre ku nsanganyamatsiko igira iti “dufatanyije, twubake u Rwanda twifuza.’’

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yashyizweho n’Itegeko Nshinga ryo mu 2003, ikaba ihuza Perezida wa Repubulika n’abahagarariye abaturage, kandi igaterana “nibura rimwe mu mwaka igasuzuma uko ubuzima bw’Igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda bihagaze.”

Perezida wa Repubulika atumiza kandi akayobora Inama y’Igihugu y’Umushyikirano akanagena abayitabira, imyanzuro ifatiwemo igashyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo zirusheho gutunganya imirimo zikorera abaturage.

Src: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa