skol
fortebet

#Umushyikirano 2017: Bamporiki yakomoje ku myitwarire y’ Amavubi

Yanditswe: Tuesday 19, Dec 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi mukuru w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye kuvoma guhiganwa mu muco Nyarwanda, mbere watozwaga mu Itorero ry’Igihugu ariko abazungu bakaza kurica ngo babashe kucyigarurira.
Yabivugiye mu kiganiro yatanze kuri wa 20 Ukuboza 2017 mu mushyikirano wa 15. Muri iki kiganiro ku nsanganyamatsiko igira iti ‘‘Urubyiruko nk’izingiro ry’iterambere” yari kumwe na Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary na rwiyemezamirimo Jaures Habineza.
Bamporiki (...)

Bamporiki yavuze ko urubyiruko rukwiye gukoresha imbaraga zose rufite rubigiriye u Rwanda, atanga urugero ku Mutware witwaga Sebugangari w’i Nyaruguru wabonye Abanyarwanda bagiye i Burundi akababaza ikibagenza, bati tugiye gukina.

Ati “Mukava mu Rwanda mukajya gukina mu mahanga nta soni, Umunyarwanda agakora urugendo rungana gutya agiye gukina? Ati niba mugiye gukina mutagiye guhiganwa nimwigarukire.”

Bamporiki yakomeje agira ati “Mu muco Nyarwanda hari byinshi igihugu kivomamo tukagira n’amahirwe Umutoza w’Ikirenga akagenda anabigarura, buriya umunsi Amavubi yaretse gukina akinjira mu mwuka wo guhiganwa azatanga ibyishimo. Ariko abantu bagikina, bazabira ibyuya, bakore siporo, birangirire aho.”

Bamporiki yashimiye Perezida Kagame wagaruye itorero mu 2007, avuga ko abazungu baje mu Rwanda bakarica kuko basangaga batazashobora u Rwanda kubera ubwenge Abanyarwanda bavomaga mu itorero.

Yakomeje agira ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagaruye itorero, umwana wari ufite umwaka umwe barica, yarigaruye afite imyaka 80. Ni ukuvuga ngo ibibazo byose twagize nk’igihugu byaje muri iyi myaka 80 itorero ritari rigihari.”

“Ariko kuba mwararigaruye nta rwitwazo dufite, muri iyi myaka 10 ishize itorero rigaruwe hamaze gutozwa urubyiruko miliyoni ebyiri […] Tumaze icyo gihe kingana n’imyaka 10 tugerageza kumenyekanisha ibikorwa by’itorero, ko ariryo shuri Abanyarwanda bavomamo ubwenge, ukeneye ubumenyi akajya mu mashuri twazaniwe n’abakoloni byose bikuzuzanya.”

Inama ya 15 y’ umushyikirano yashoje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri yitabiriwe n’ abagera ku 2000 barimo abanyarwanda n’ abanyamahanga.

Ibitekerezo

  • Ni byiza KO itorero rikomeza gukora kuko ari umuyoboro wabanyarwa ubageza ubageza kuterambere rirabye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa