skol

Umutekano n’ ituze bihagaze neza ariko imitangire ya serivise iracumbagira

Yanditswe: Wednesday 03, Oct 2018

Ubu bushakashatsi buzwi nka ‘Rwanda Governance Scorecard’, bwerekanye ko umutekano n’ituze rusange biri ku kigero cya 94.97 % bivuye kuri 92.62 % mu mwaka wa 2016 naho imitangire ya serivise ikaba ariyo iri inyuma mu nkingi 8 ubu bushashatsi bushingiraho.
Igipimo cy’ubutegetsi bugendera ku mategeko gifite amanota angana na 83.68 % bivuye kuri 79.68 %.
Uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage bifite amanota 83.83% bivuye kuri 81.83%
Uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa bifite amanota (…)

Ubu bushakashatsi buzwi nka ‘Rwanda Governance Scorecard’, bwerekanye ko umutekano n’ituze rusange biri ku kigero cya 94.97 % bivuye kuri 92.62 % mu mwaka wa 2016 naho imitangire ya serivise ikaba ariyo iri inyuma mu nkingi 8 ubu bushashatsi bushingiraho.

Igipimo cy’ubutegetsi bugendera ku mategeko gifite amanota angana na 83.68 % bivuye kuri 79.68 %.

Uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage bifite amanota 83.83% bivuye kuri 81.83%

Uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa bifite amanota 76.79 % bivuye kuri 77.01 %, ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage bifite 75.55 % bivuye kuri 74.88, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo byaragabanyutse bigera kuri 83.72% bivuye 86.56.

Imitangire ya serivisi iri ku 74.25% bivuye kuri 72.93 naho iterambere ry’ubukungu riri kuri 78.04% bivuye kuri 76.82 %.

Igipimo cy’iyubahirizwa ry’amategeko nicyo cyiyongereye ku rwego rwo hejuru kuko cyiyongereyeho 4 % naho umutekano wiyongeraho 2.35 % .

Minisitiri w’ Ubutabera akaba n’ Intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yavuze ko ubu bushakashatsi bubaye ku nshuro ya 5 bufite akamaro cyane kuko ari ikimenyetso cy’ imiryango Mpuzamahanga ariyo igomba gukorera abanyarwanda raporo z’ uko babayeho.

RGB yatangaje ko icyatumye igipimo cyo kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo kigabanyuka byavuye ku manota make yavuye mu buryo abaturage bishimira uko ruswa irwanywa mu nzego z’ibanze, byavuye kuri 83.5 % mu mwaka wa 2016 bikagera kuri 60.95% mu 2017 , uburyo abaturage bagaragaza ko bahura na ruswa iyo bashaka serivisi byiyongereye n’ibindi.

Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye, yavuze ko mbere y’uko u Rwanda rutangira kwikorera ubushakashatsi ku miyoborere yarwo, ibintu byakorwaga nta kumenya aho byagenze nabi cyangwa neza, agereranya no kubaho nka mbarubukeye.

Yavuze ko byakorwaga n’abanyamahanga bakabikora ku mpamvu zabo bwite, umwanya munini Leta y’u Rwanda ikawumaara yisobanura.

Ati “Twabaga turi kwisobanura twirwanaho, ukisobanura ku bushakashatsi utagizemo uruhare kandi bikaba kenshi nka buri mezi atatu cyangwa atandatu mu nzego zitandukanye.”

Nyuma yo gutangiza Rwanda Governance Scorecard, Busingye avuga ko byagize akamaro kuko ibigenda neza n’ibitagenda neza bibonwa kare.

Ati “Noneho twabonye indorerwamo yacu bwite. Biragoye kujya kwirebera mu ndorerwamo iri mu rugo rw’abandi buri gihe.Iyo iri mu rugo rwawe umenya uko umusatsi wawe umeze, umenya buri cyose.”

Ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda bishingira ku makuru atanzwe n’ingeri z’abaturarwanda zirimo abaturage, inzego za Leta, imiryango itegemiye kuri Leta, abashakashatsi n’abikorera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa