Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR, Rev. Ruzibiza Viateur wemeye ko bakiriye ibaruwa y’ ubwegura bwa Mukaruzage
Aurea Mukaruzage wari umuyobozi w’ inama y’ ubutegetsi y’ itorero Pentekote mu Rwanda ADEPR yeguye kuri uyu mwanya avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite.
Amakuru yo kwegura k’ uyu muyobozi yatangajwe n’ umwe mu bari bitabiriye umwiherero w’ abayobozi b’ ADEPR wabereye mu karere ka Muhanga, ari naho Mukaruzage yatangarije ko asezeye ku mwanya w’ ubuyobozi yari afite muri ADEPR.
Hari (…)

Hari amakuru avuga ko muri uwo mwiherero Mukaruzage yashyizweho igitutu kuko yakoranye n’ abari abayobozi bakuru ba ADEPR ari Sibomana Jean wari umuvugizi wa ADEPR na Tom Rwagasana wari umwungirije.
Uyu mwiherero watumiwemo n’Abayobozi ba Komite Nzahuratorero ,n’umuherwe Biragwa Janvier usanzwe ari Mwalimu. Wamaze iminsi ibiri wasojwe ku wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2017 .
Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR, Rev. Ruzibiza Viateur yatangaje Ibyishimo ko ibaruwa y’ubwegure bwa Madame Aurea Mukaruzage bayakiriye , avuga ko yanditse asaba kwegura ku mpamvu ze bwite.
Yagize ati ati “Ayo makuru nta kindi tuyavugaho nyine yadusezeye kubera impamvu ze bwite , hari ikindi se dufite kirenze aho ?”
Ruzibiza yahakanye ko Mukaruzage yaba igitutu cyo kugasaba imbabazi kuko yaba yarakoranye n’ubuyobozi bushinjwa gukoresha nabi umutungo w’Itorero, gusa ko bamubajije icyo yakoze ngo abihagarike.
Yagize ati “Nta gitutu njye mbona kereka ariwe ubyivugiye , mwamubaza ngirango niwe wabisobanura njyewe icyo mvuga nicyo yanditse”.
Akomeza avuga ko icyo bakoze ari icyo yakoze mu rwego rwo gutanga ibisobanuro kuko hariho amategeko yaherezaga ubushobozi biro nyobozi kuruta Inama y’Ubuyobozi ( CA ).
Mukaruzage avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite nkuko yabyanditse , kandi nta gitutu yashyizweho n’abo bari kumwe mu nama ahubwo yaje azanye urwandiko rwo gusaba gusezera ku nshingano yarafite muri ADEPR.
Ati “Nibyo nanditse nsezera , nandikiye ubuyobozi bw’Itorero bakira urwandiko rwanjye kandi bavuga ko bazabishyikiriza inzego zikabisuzuma , ariko numva nta n’impamvu yatuma badasuzuma kandi ngo bansubize nkibyo nifuzaga ”
Yakomeje ati :” Mu nama haba hari abantu benshi bafite ibitekerezo bitari bimwe , hanyuma kuba nari kumwe n’ubuyobozi bwacyuye igihe ntabwo icyaha cyakozwe n’urwego narinkuriye ahubwo icyaha cyakozwe n’umuntu ku giti cye , ushinja ni ku giti cye , ntabwo rero njyewe negujwe igitaraganya , nta nubwo njyewe hari umuntu wanyeguje , nta nubwo negujwe n’inama , n’ibintu narimfite.”
Madame Aurea Mukaruzage yavuze ko ari byiza ko n’abantu bahindura ubuyobozi kandi hakabaho impinduka , ariko ibyo yakoze bitatewe n’ uko yiyumvagaho ibyaha ahubwo yabikoreze mu nyungu z’umurimo w’Imana.
Ibitekerezo
Yego rata wowe Imana iguhe umugisha mugushyira mu Gaciro, ukareba ugasanga mwararebereye ibirura birya intama, Hejuru ya za miliyari zariwe ubu koko abaregional kuki bategura, Ko babihaga umugisha umutungo w’itorero urimo unyerezwa, koko waba umukuru w’itorero utaramara AMAZI atanu ugasimbutswa ukagirwa regional kugirango wiyushyure umwenda ubereyemo nuwagushyizeho, wakwegura gute ahubwo Ko ukora resistance, wagurisha inzu yawe kugirango ubone ururembo waruguze wagira ubutwari ute bwo kwegura, urafashwa rero ugashyirwa hanze kubwo gukiza umurimo w’Imana no gutabara abachristo bishe Rubi.

Please mujye muba abanyakuri mwabakozi b’Imana mwe!
Twebwe nk’abantu twabaye muli ADEPR,duhora tubabwira ko atari idini y’imana.Kimwe n’andi madini menshi,kuva ADEPR yabaho,yaranzwe n’amatiku,kuronda amoko,kunyereza amafaranga,kurwana,etc...Niyo mpamvu twayivuyemo.Idini y’imana,irangwa no gukundana (Yohana 3:35),no kugira ubumwe (1 Abakorinto 1:10).YESU kandi yavuze ko idini y’imana,uzayibwirwa n’imbuto nziza igira (Matayo 7:16).Imana idusaba kuva mu madini y’ikinyoma,kugirango tutazarimbukana nayo ku munsi w’imperuka (Ibyahishuwe 18:4 na 2 Timote 3:5).