skol
fortebet

Umuyobozi wa Paris wasuye u Rwanda yasinye amasezerano y’Ubufatanye n’umujyi wa Kigali [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 20, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’umujyi wa Paris Anne Hidalgo uri mu Rwanda aho yitabiriye inama ya 41 y’ihuriro ry’imijyi ikoresha igifaransa ndetse kuri uyu wa Kabiri yasinye amasezerano y’Ubufatanye hagati y’umujyi we n’uwa Kigali.
Aya masezerano y’ubufatanye hagati y’Umujyi wa Kigali n’uwa Paris yerekeye umuco, ikoranabuhanga no guhanga udushya.
Ku ruhande rw’u Rwanda yashyizweho umukono na Pudence Rubingisa umuyobozi w’umujyi wa Kigali na Madame Anne Hidalgo umuyobozi w’umujyi wa Paris.
Umuyobozi w’umujyi wa (...)

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yavuze ko aya masezerano azafasha gukomeza guteza imbere umujyi no guhindura imibereho y’abaturage ikarushaho kuba myiza.

Umuyobozi w’umujyi wa Paris na we yashimye ubu bufatanye avuga ko umujyi wa Paris uzungukira mu butwererane na Kigali cyane cyane mu bijyanye n’ubuhanzi ndetse no kubungabunga ibidukikije

Madamu Anne Hidalgo wageze mu Rwanda,yahise asura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku gisozi aho yunamiye inzirakarengane ibihumbi 25.000 zihashyinguye ndetse anatemberezwa ibice bitandukanye birugize.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri,Madamu Hidalgo yasuye Nyandungu ahari agace katunganyijwe kazajya gakorerwamo ubukerarugendo ndetse abantu bashobora no kuzajya baharuhukira.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA cyaavuze ko gutunganya iki gishanga bifite akamaro kanini ku rusobe rw’ibinyabuzima kuko hanatewe ibimera by’amoko atandukanye harimo n’ibyifashishwa mu buvuzi gakondo.

Kuva mu 2006, Umujyi wa Paris utera inkunga imishinga imwe n’imwe mu Rwanda nk’ifasha abana mu myigire n’ibijyanye no kurwanya imirire mibi binyuze mu marerero y’abana.

Hari nk’umushinga, Umuryango FXB Rwanda uterwa inkunga n’Umujyi wa Paris mu Murenge wa Nyamirambo. Ni umushinga ufasha abatishoboye muri gahunda zitandukanye zirimo kubigishwa imishinga ibyara inyungu, bakanaterwa inkunga y’igishoro cyo kuyitangiza.

Anne Hidalgo uyobora Umujyi wa Paris kuva mu 2014, yaherukaga mu Rwanda mu 2019.Ni we muyobozi w’ Ihuriro ry’Abayobozi b’Imijyi ikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Ihuriro ry’Imijyi ikoresha Igifaransa, AIMF, nibura buri mwaka rishora miliyoni 10 z’Amayero mu mishinga y’iterambere ishyirwa mu bikorwa n’imijyi iri muri iri huriro mu nzego zitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa