skol
fortebet

Umwamikazi w’ Ubwongereza agiye guhemba Abanyarwanda babiri

Yanditswe: Friday 02, Dec 2016

Sponsored Ad

Abanyarwanda babiri bakiri bato, bari mu bantu 60 baturuka mu bihugu bikoresha icyongereza (Commonwealth), batoranyijwe kuzahembwa n’ umwamikazi w’ ubwongereza.
Iki gihembo cy’abakiri bato gihabwa urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 29. Gihabwa abagaragaje uruhare rukomeye mu guhindura imiryango y’abatuye ibihugu byabo no guhindura ubuzima bw’abaturage, ibi birori bizaba umwaka utaha mu Bwongereza.
Aba banyarwandakazi bazahembwa ni Yvette Ishimwe na Kellia Uwiragiye.
Abazahembwa muri uyu (...)

Abazahembwa muri uyu mwaka ni abagaragaje imishinga ifasha mu gukemura ibibazo byugarije isi nko mu burezi, imihindagurikire y’ikirere, uburinganire, n’abafite ibibazo by’ubumuga.

Ishimwe w’imyaka 19 ukomoka mu Karere ka Kayonza, yatoranyijwe kubera akazi yagize mu kugabanya imvune z’abagore n’abana bakundaga kugira mu bijyanye nu kubona amazi meza kandi afite isuku.

Kellia Uwiragiye w’imyaka 25, we agiye guhembwa kubera uburyo yafashije kugira ngo abafite ibibazo byo kumva nabo bagerweho n’uburezi.

Abatoranyijwe bahabwa ibihembo birimo amahugurwa bamaramo icyumweru mu Ngoro y’Umwamikazi I London, ibi byose bikorwa bigamije kububaka mu kazi bakora ko guteza imbere aho bakomoka.

Umuryango wa Commonwealth ugizwe n’ibihugu 54, ibyinshi muri ibi byahoze bikoronizwa n’Ubwami bw’u Bwongereza.

Src: Izubarirashe.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa