skol
fortebet

Urubyiruko rw’u Rwanda rwasabwe kwitinyuka ku isoko ry’umurimo muri EAC

Yanditswe: Thursday 28, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa mbere w’iki cyumweru,mu mujyi wa Kigali habereye inama y’umunsi umwe yari igamije gushishikariza urubyiruko rw’ u Rwanda kwitinyuka rukitabira isoko ry’umurimo muri Afurika y’iburasirazuba.

Sponsored Ad

Umunyarwanda John Bosco Kalisa w’imyaka 47 Uyobora urugaga rw’abikorera mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba EABC wari witabiriye iyi nama, yasabye urubyiruko rw’U Rwanda kwitinyuka rukaza kw’isoko ry’umurimo muri Afurika y’iburasirazuba kuko narwo rushoboye.

John Bosco Kalisa yavuze ko ariyo mpamvu umuryango w’abikorera muri Afurika y’iburasirazuba wateguye iyi nama mu bihugu byose bigize Afurika y’iburasirazuba kugira .ngo Urubyiruko rushishikarizwe kwinjira kw’isoko ry’umurimo muri EABC kuko hari amahirwe menshi yo kwerekana imirimo bahanze

John Bosco Kalisa yavuze ko urubyiruko rw’ u Rwada rufite byinshi byo guhanga mu muryango wa EAC.

John Bosco Kalisa yavuze ko kugera uyu munsi, Urubyiruko rw’u Rwanda rwitabira isoko ry’umurimo muri Afurika y’iburasirazuba rugera kuri 35% ko ariko intego ya EABC ari ukugera byibura ku gipimo cya 70%.

John Bosco Kalisa yavuze ko urugaga rw’abikorera muri Afurika y’iburasirazuba EABC rufite akazi ko gukangurira urubyiruko ruri mubihugu by’Afurika y’iburasirazuba kuza kw’isoko rya EAC.

Tonny Mihigo uhagarariye urubyiruko rwa Afurika y’iburasirazuba mu Rwanda yavuze ko urubyiruko rwo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba rushoboye kandi rufite amahirwe yo kwihangira imirimo ko ariko ingorane urubyiruko rw’u Rwanda rugifite ari uko nta gishoro rufite kugira ngo rwinjire neza kw’isoko ry’umurimo rya EAC n’ubukangurambaga kugira ngo imishinga y’urubyiruko ibe yahindura ubuzima bw’uwahanze uwo murimo.

Tonny Mihigo yavuze ko hakenewe ubufasha bwa Leta y’U Rwanda cyangwa ubufasha bwa EAC muri rusange kugira urubyiruko rw’u Rwanda rwiyongere ku isoko rya EAC,

Ati "Ubufasha bukenewe cyane kugira ngo uwo mubare uniyongere harimo kubona ubumenyi bw’ibanze mu gukora ubucuruzi bwo mu karere ku buryo ufite umushinga mu Rwanda yawukoresha muri Kenya, Uganda, I Burundi n’ahandi mu bihugu bigize aka karere."

Mihigo Tonny yavuze ko urubyiruko rwagize imbogamizi ikomeye kubera icyorezo cya Covid-19 cyatumye imipaka yo hasi ifungwa bituma n’urubyiruko rwari rufite imishinga byarabaye ngombwa ko iyo mishanga iba ifunze kuko imipaka yarifunze.

Prof. Nshuti Manasseh, Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga akaba anahagarariye Urwanda muri EAC witabiriye iyi nama, yavuze ko gushishikariza urubyiruko kwitabira ibikorwa by’ubucuruzi no kwibona mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba ai ingenzi kuko nawo ari umuryango wabo ndetse ko Urubyiruko aribo bacuruzi b’ejo nabo bakwiye kubyibonamo

Prof.Nshuti yavuze ko gushaka akazi ari byiza ariko kwikorera biba byiza kurushaho Prof Nshuti Manasseh ati "turifuza ko umwana w’umunyarwanda akora ubucuruzi nk’uko abanya Kenya babukora cyangwa abandi duhuriye muri EAC kuko ntacyo bakora natwe tudashoboye kuko gukora ubucuruzi byose bituruka mu mutwe no kwiyemeza gukora.Urubyiruko rw’u Rwanda rurashoboye."

Iyi nama yabaye igamije gushishikariza Urubyiruko gushora imari muri Afurika y’iburasirazuba no guhanga imirimo mishya muri uyu muryango yatangiye mu ntangiriro z’Ukwakira 2021, itangirira muri Tanzania ikomereza muri Uganda na Kenya, hanyuma U Rwanda na Sudan yepfo nibyo byari bitahiwe.Ubu bukangurambaga buzakomereza I Burundi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa