skol
fortebet

Uwari Perezida yarafunzwe, uwari Minisitiri w’Intebe ari muri kasho, ni inde uzasigara?

Yanditswe: Sunday 19, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umwana wavutse Perezida Bizimungu yatawe muri yombi ubu yujuje imyaka 18

Mu Mwaka w’2000, Pasteur Bizimungu yeguye ku mwanya wa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, ariko ataha atanyuzwe.
Mu mwaka ukurikiyeho (2001) yatangiye inzira yo gushinga ishyaka yise PDR Ubuyanja bigaragara ko yari agambiriye kuziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2003, ari nayo yagombaga kurangiza inzibacyuho yari yaratangiye muri Nyakanga 1994 ubwo FPR Inkotanyi yageraga ku butegetsi.

Sponsored Ad

Muri Mata 2002, Pasteur Bizimungu yarafashwe arafungwa ashinjwa kunyereza umutungo wa rubanda, kwigomeka no kwangisha rubanda ubutegetsi. Ibi byaha byaje kumuhama muri 2004 ahanishwa igifungo cy’imyaka 15. Ni igihano cyari burangire muri 2017, ariko yaje guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika taliki 06/04/2007.

Ubu ari iwe mu mudugudu aho atuye, asa n’uwazinutswe ibikorwa byose bya Politiki, nk’abandi banyapolitiki bose bakuweho amavuta; nta bikorwa cyangwa imihango yateguwe na Leta ajya agaragaramo.

Pierre Damien Habumuremyi, wabaye Minisitiri w’Intebe mu gihe cy’imyaka isaga itatu (Ukwakira 2011-Nyakanga 2014), nawe ubu arafunze by’agateganyo.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzacyaha (RIB) cyatangaje ko cyamufashe taliki 5/7/2020, akaba akurikiranweho ibyaha by’ubushukanyi no gutanga sheki zitazigamiye.

Amafoto yazengurutse mu gitondo cyo kuri uyu wa kane ku mbuga nkoranyambaga yamugaragazaga asohoka mu modoka ya RIB yambaye amapingu ku rukiko rw’ibanze rwa Gasabo I Kibagabaga aho yari agiye kuburana ku ifunga n’ufungura by’agateganyo.

Ntabwo ndi bugaruke ku byaha byahamye Pasteur n’ibyo Dr. Habumuremyi ari kuburana ubu cyangwa se ngo mfate akanya ko kumva uko byagiye bihabwa ibisobanuro hanze y’urukiko, gusa ntabwo nabura gusubiza amaso inyuma ngo ndebe icyo bari bahuriyeho muri ibi bibazo byababayeho.

Iyo usubije amaso inyuma ukareba dosiye yafungishije Pasiteri Bizimungu, ukareba n’iyi iri gukurura Damien Habumuremyi mu manza usanga zifite aho zihuriye. Inyota y’igikatu, ku kintu iki n’iki, umwe iy’ubutegetsi, undi iy’ubukire.

Pasteur Bizimungu wari wafatiye aho bigereye agakomezanya urugendo na FPR Inkotanyi rwo guhirika ubutegetsi bwa Juvenal Habyalimana yagombye kuba yari azi neza inzira ubutegetsi bunyuramo aho byari bigeze mu gihe cye.

Amaze gutakaza umwanya wa Perezida wa Repubulika yari amazeho imyaka itandatu, habura imyaka 3 gusa ngo amatora arangiza inzibacyuho abe, yibwiye ko gushinga ishyaka ari andi mahirwe yo kumusubiza ku butegetsi.

Yumvaga ko byanze bikunze ishyaka rye rizagira uburemere bwa Politiki agendeye ku kizere n’imibare ya Politiki. Yari afite ikizere ko hari rubanda uru n’uru rwari kumujya inyuma buhumyi agatsinda amatora.

Muri kiriya gihe, mu Rwanda ndetse n’ahandi hanyuranye ku isi hari hafungiye abarenga ibihumbi 100 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ibikomere bya Jenoside ku bayirokotse byari bikiri bibisi.

Iki gihe kandi Leta yavugaga ko hari izindi Leta zikomeye zigitera inkunga igisilikare n’abanyapolitiki ba guverinoma y’abatabazi bari basize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi ngo bagaruke ku butegetsi birukanweho na FPR, ari nayo yahagaritse iyi Jenoside.

Mu karere, intambara yari iri Kongo yari imaze guhindukira abayirwanye barimo Uganda n’u Rwanda bagasubiranamo nabo ubwabo bagahangana. Igihugu cyari kitarashinga imizi.

Ishyaka PDR Ubuyanja ryari rije kongera impungenge ku hazaha h’ubutegetsi bwa FPR, ikiyongera ku bibazo yagombaga guhangana nabyo, utibagiwe ko hari n’impungenge ko ryazagarura mu buryo buteruye amoko nk’uburyo bwo kugena icyerekezo n’uburemere bwa Politiki.

PDR Ubuyanja kandi yiyongeraga kuri MDR Parmehutu nayo hari ukwikanga ko yaziyambaza amoko nk’iturufu ya Politiki nk’uko yabikoze ivuka mu mpera ya za 50, ndetse na nyuma y’ubwigenge igeze ku butegetsi igashimangira amacakubiri y’amoko.

Pasteur Bizimungu, nk’umuntu wari uzi neza FPR Inkotanyi yabaze nabi icyo gihe. Ishyaka nk’iryo yifuzaga, mu gihe cya Politiki cyari kiriho, nyuma y’imyaka icumi inkubiri y’amashyaka izahaje ubutegetsi bwa Habyalimana, byari bigoye ko FPR Inkotanyi yari kurebera ivuka ry’indi nkubiri yazonga ubutegetsi.

Byarashobokaga ko iyo politiki ye idakomwa mu nkokora byashoboraga gushyira mu kaga rubanda ku nyungu z’abafite inyota ya Politiki batitaye ku ngaruka izo ari zo zose byagira.

Muri iriya myaka, Dr. Damien Habumuremyi yakoraga mu muryango utegamiye kuri Leta wa Kiliziya Gatulika, Catholic Relief Services (CRS).

Nyuma yaje kwinjira mu myanya ya Politiki. Yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Minisitiri w’Uburezi, Minisitiri w’Intebe, imyanya yaguha amasaziro meza, cyane ko n’ubu yari akiri mu kazi.

Taliki 7/10/2011 Dr. Damien Habumuremyi yasimbuye Hon Bernard Makuza wari ugiye muri Sena. Taliki 23/7/2014 yirukanwe kuri uyu mwanya, Guverinoma ye iraseswa. Ubwo yavaga kuri uyu mwanya, abakurikirana Politiki yo mu Rwanda bemeza ko hari ibintu byinshi byari kumufungisha.

Mu mpera z’ingoma ye nibwo ibinyamakuru bikunda kwandika inkuru z’uko ikirere cya Politiki cyaramutse byatangiye gusohora inkuru z’umugambi wa FDLR wo gufata Intara y’Amajyaruguru n’igice cy’amajyaruguru cy’Intara y’Uburengerazuba ngo izakiganirireho na Leta y’u Rwanda, mu mishyikirano yari kuyisangiza ubutegetsi, byanakunda ikaba yafata n’igihugu.

Iki gihe, ibi binyamakuru byavugaga ko FDLR ishyigikiwe na Perezida Kikwete muri Tanzaniya, Perezida Zuma muri Afurika y’Epfo, Perezida Kabila muri DRC ndetse na Perezida Nkurunziza mu Burundi.

Mu buryo bwatunguranye, na Damien Habumuremyei ari mu bashyizwe mu majwi ko atari umwere muri iyo dosiye.

Amakuru yamenyekanye nyuma ni uko inshuro nyinshi Damien atabashije kubona ibisobanuro byumvikana ku bibazo by’icyo yavuganaga na gitifu w’Umurenge wa Cyuve, Nsengimana Alfred n’umubano w’akadasohoka bari bafitanye.

Uyu gitifu ngo yakiranwaga urugwiro kuri hotel ya Habumuremyi iri ku kiyaga cya Burera na Ruhondo, n’ibindi bitari bisobanutse birimo no kuba ngo uyu gitifu hari inama zidasobanutse yakoresherezaga kuri iyi Hotel.

Gitifu Nsengimana Alfred yari yaratahutse avuye muri FDRL, aba gitifu w’Umurenge wa Gashaki nyuma yimurirwa Cyuve, muri Musanze. Taliki 26/5/2015 yararashwe arapfa bivugwa ko yagerageje gutoroka ubwo yajyaga kwereka abarimo bakora iperereza ibimenyetso by’imikoranire ye na FDLR.

Mbere y’icyo gihe ariko, hari byinshi byabaye muri aka karere ka Musanze.
Ku mugoroba wo ku wa kane taliki 19/12/2013 umupolisi witwa IP Clement Mucyurabuhoro wari Umugenzacyaha mu Karere ka Musanze mu Ntara y’ Amajyaruguru yarasiwe mu Murenge wa Muhoza ahita apfa. Hari mu masaha ya saa mbiri z’ umugoroba.

Urugo rw’umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Winfrida Mpembyemungu, narwo nyuma, rwaratewe. Hari taliki 6/1/2014 saa kumi n’ebyili z’umugoroba aho abantu batamenyekanye bitwaje intwaro bateye igisasu imodoka ye yari yinjiye kigahitana umwana yareraga, Irumva Ganza Rita wari ufite umwaka umwe.

Icyo gihe, Meya ntabwo yari muri iyo modoka, ahubwo yari yahashye ibirayi abyohereza mu rugo, mu gihe ngo abateye muri uru rugo bari bazi ko byanze bikunze iyo modoka imutahanye.

Amakuru y’iperereza yavuzwe adafite urwego rwayemeje ni uko uko ibi bikorwa bihungabanya umutekano byabaga, ni nako gitifu Nsengimana, yahoraga agura imiti myinshi y’inkomere muri farumasi zo mu mujyi wa Musanze.

Umukozi we wo mu rugo nawe yasabwaga guteka ibiryo byinshi kandi bigashira ariko abantu babirya atajya ababona, nyuma ngo iperereza ryaje gusanga abari muri ibyo bikorwa bihungabanya umutekano muri Musanze bose baratahaga kwa gitifu, abakomeretse bakavurwa, abasigaye bakisuganya bagategura ibindi.

Ikibazo nyamukuru atabashije gusubiza, Minisitiri w’Intebe, agirana umubano ugeze aho gute na Gitifu w’Umurenge byibuze badafitanye n’isano y’amaraso? Byiyongereye wanagaragayeho ibimenyetso byavugwaga ko ari simusiga byo gukorana na FDRL.

Mu muhango wo kwita izina ku nshuro ya 10 wabereye mu Kinigi taliki 01/07/2014, Minisitiri w’Intebe Damien Habumuremyi, hari abakurikirana Politiki bavuga ko yahatangiye ubutumwa bw’aho gahunda yo gufata Intara y’Amajyaruguru abafashwe bagiye bamushinja gufatanya nabo ishobora kuba yari igeze, ndetse ko yari ku rwego rushimishije, ariko abantu ntibabyiteho kubera ikizere yari agifitiwe .

Nk’umushyitsi mukuru wanabimburiye abandi kwita izina abana b’ingagi 18 bari buhabwe amazina uwo munsi, umwana w’ingagi yamwise "Birashoboka"!

Abavuga FDLR bakunda kuyivuga nk’umutwe witwaje intwaro ariko bakibagirwa imbaraga zayo mu bijyanye n’ubucuruzi ikora kandi mu gihugu cyuzuyemo ubukungu bw’ubwoko bwose, igihugu gitembamo amadorali. FDLR ikaba igihe icyo aricyo cyose ishobora kuba ikigeragezo ku muntu usanganywe indwara y’inyota y’amafaranga no gukira vuba.

Amakuru ataremejwe n’urwego na rumwe avuga ko nyuma y’uko avuye ku mwanya wa Minsitiri w’Intebe taliki 23/7/2014, Dr. Damien Habumuremyi yaba yareretswe ibi menyetso byinshi byose bimushinja agasaba imbabazi bikomeye abari bamushimye kumugira umuyobozi mukuru, arababarirwa, nyuma ashingwa n’Urwego rw’Impeta n’imidende.

Ibi yarabirokotse, ubu ahanganye n’ubushinjacyaha ndetse na rubanda mu bibazo bya sheki zitazigamiwe, amafaranga yashoye muri Kaminuza ye n’umuhungu we. Urebye neza, uretse kuba yaba ari inyota yo gukira vuba, biragoye ko wazamura umushinga wa Hotel, ukazamura umushinga wa Kaminuza (nazo zitacyunguka uko uyishinze), ibi byose ukabikora mu gihe kitareze imyaka 10 uri umuntu nka Dr. Damien Habumuremyi, bikazarangira utagenze mu modoka y’ubururu n’umweru ifunze hose.

Keretse utabikoreye mu Rwanda rw’ubu, cyangwa se haba ari na hano mu Rwanda, byibuze amafaranga iwanyu akaba aturuka mu bisekuru by’umuryango. Ubukire atari ubwo mushakisha mu mushahara.

Kugeza ubu Dr. Pierre Damien Habumuremyi aracyari umwere ku byaha akurikiranweho ariko Kaminuza ye, Christian University yafunzwe mbere y’uko we atabwa muri yombi.

Itangazo ryo ku wa 30 Kamena 2020 ryaturutse muri Minisiteri y’Uburezi, ryavugaga ko mu kwambura CHUR uburenganzira bwo gukora hashingiwe ku bugenzuzi bwakozwe n’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC) n’izindi nama zakurikiyeho zahuje ubuyobozi bw’iyi kaminuza na Mineduc zagaragaje imbogamizi zitandukanye zijyanye n’imyigishirize iri hasi muri iyi Kaminuza.


Dr. Damien Habumuremyi, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo kwita izina ingagi taliki 01/07/2014 mu Kinigi.

Ibitekerezo

  • ko abashaka kwiyamamaza benshi bafungwa aho nticyaba ari icyaha ?

    Noneho ni ikirumirahabiri yo gatsindwa. FDRL koko?????? Ntibanyurwa ni umwana w’umunyarwanda!

    Politike ni mbi.Nubwo ikiza bamwe,ihitana benshi,iyo badahunze.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi:Kubeshya,ubwicanyi,amatiku,amanyanga, amacakubiri,amacenga, Intambara,uburozi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,kunyereza ibya Leta,gutonesha bene wanyu,Ruswa,etc…,kandi ibyo byose Imana ibitubuza.Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,kubera ko Yesu yabasabye kutivanga mu byisi.Bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.

    Abantu barwanya Leta bayirimo ni benshi.Harimo n’abasirikare.Ni nde wari gukeka ko General Rusagara na Colonel Byabagamba bagambanira igihugu?Nibyo bita "the enemy within".Mu bategetsi ba civilian,harimo benshi barwanya Leta kandi baturuka mu moko yombi (H&T).Nicyo gitiza umurindi FDLR na RNC.Ba YUDA basangira na his Excelleny ku meza amwe ni benshi cyane.Niko politike imera.Ninde wari gukeka ko Kinani yakorera Kayibanda coup d’état?Bari inshuti magara.Cyangwa Compaore na Sankara???

    Muraho! U Rwanda rwavuye kure twese turabizi, abantu rero bafite umutima mubi wo kurusenya bazajye bahanwa nk’ abagorr kandi bibere isomo abandi, Adui ni Audi.

    Ndabanza nshimiye TINTIN kugitekerezo kiza atanze bibaye byiza twamenyana naho Urwanda ruhora ruri standby kurwanya hadui

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa