skol

Abakozi 82,5% bo mu Rwanda bajya ku kazi n’amaguru, bivuze iki?

Yanditswe: Tuesday 10, Feb 2026

featured-image

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko 82,5% by’abakozi bo mu Rwanda bajya ku kazi n’amaguru, umubare ukubye inshuro zitabarika uw’abajya ku kazi bakoresheje bisi na moto cyangwa ibinyabiziga byabo bwite.

Ni imibare ikubiye mu Bushakashatsi ku bashomeri n’abakora mu Rwanda bukorwa na NISR buzwi nka ‘Labour Force Survey’ bw’igihembwe cya kane cya 2025. Bwasohotse muri Mutarama 2026.

Muri rusange, mu gihembwe cya kane 2025, Abanyarwanda bari bagejeje igihe cyo gukora, ni ukuvuga abarengeje imyaka 16 ni miliyoni 8,6. Abarenga miliyoni enye bangana na 56,7% muri aba, bafite akazi. Harimo abagabo bangana na 63,7%, abagore 50,4%, urubyiruko 52,2%, abantu bakuze 60,0%. Mu mijyi abafite akazi bangana na 64% naho mu cyaro ni 53,4%.

Muri miliyoni 4,8 bari bafite akazi mu gihembwe cya kane cya 2025 bakora mu byiciro bitandukanye birimo 39,6% bakora mu buhinzi, 15,5% bakora mu nganda naho 44,9% bakora mu zindi serivisi.

Raporo kandi igaragaza ko mu batari ku isoko ry’umurimo 48,7% bakora ubuhinzi bw’amaramuko, 24,1% ni abanyeshuri naho 27,2% ni abakuze cyane, abafite ubumuga, abacitse intege mu gushaka akazi n’abandi.

Ikindi iyi raporo igaragaza ni uburyo bw’ingendo Abanyarwanda bafite akazi bakoresha bakajyaho.

Igaragaza ko 82,5% by’abafite akazi mu Rwanda bakajyaho n’amaguru, 8,8% bakoresha uburyo bw’ubwikorezi rusange (moto na bisi). Ni mu gihe 8,7% bakoresha ibinyabiziga bwite.

Muri Kigali abajya ku kazi n’amaguru bangana na 60,9%. 25,8% bakoresha bisi na moto, mu gihe 13,3% bakoresha ibinyabiziga byabo bwite.

Mu yindi mijyi abajya ku kazi bakoresheje amaguru bangana na 74,6%, abandi 13,5% bakoresha bisi na moto, abagera kuri 11,9% bagakoresha ibinyabiziga byabo bwite.

Mu cyaro niho abantu benshi bajya ku kazi bakoresheje amaguru kuko bangana na 90,8%. Abakoresha bisi na moto ni 2,7%, mu gihe abakoresha ibinyabiziga byabo bwite ari 6,5%.

Ntaho bihuriye n’ubukene

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage muri NISR, Niringiyimana Faustin, yavuze ko umubare munini w’abakozi mu Rwanda bajya ku kazi n’amaguru, ubasanga mu cyaro, bitewe n’uko baba batuye hafi y’aho bakorera.

Ati “Iyo urebye mu cyaro usanga ari ho hari umubare munini w’abakoresha amaguru kurusha mu mujyi, icyo bisobanuye ni iki, ntabwo bivuze ko abantu baba bakora akazi gaciriritse, ahubwo abantu baba bakorera akazi hafi y’aho batuye. Niba umuntu ari umwarimu aracumbika hafi y’ikigo yigishaho, niba ari umuganga aracumbika hafi y’ivuriro, niba acuruza mobile money umutaka awutera hafi y’aho atuye.”

Yavuze ko ku bakozi bo mu mujyi bajya ku kazi n’amaguru, ari abakora akazi kari hafi y’aho nabo batuye.

Ati “Mu mujyi abajya ku kazi n’amaguru baba ari abantu bakora ya mirimo iri hafi y’aho batuye, afite salon yo gosha iri hafi y’aho atuye, cyangwa se hari imirimo y’ubwubatsi yavutse hafi aho, akagenda n’amaguru kuko atari ngombwa gutega.”

Niringiyimana yavuze ko kuba hari umubare munini w’Abanyarwanda bajya ku kazi n’amaguru ntaho bihuriye n’ubukene.

Ati “Ntabwo ari byo, ntabwo ari uko bakennye, utuye hafi y’aho ukorera bigusaba ko uba umukire kugira ngo utege? Utega kubera ko urugendo ukora ujya aho ukorera ari rurerure ku buryo wagerayo warushye, ariko niba aho ujya gukorera ari hafi ntabwo ukeneye gutega. Ntaho bihuriye no kuba umuntu akennye.”

Yakomeje agaragaza ko gutura hafi y’akazi birimo inyungu zitandukanye, ku buryo umuntu atafata icyo cyemezo biturutse gusa ku kuba nta mikoro afite yo gutega cyangwa kugura imodoka ye.

Ati “Gutura hafi y’akazi biragufasha kuko nta gitutu uri bugire, nushaka gukora n’amasaha y’ikirenga urayakora kubera ko uzi ko uri butahe hafi. Ikindi hari ubwo abantu bahitamo gutura hafi y’aho bakorera kuko no kujya kurya Saa Sita biramworohera, kuba yagira impamvu ituma ajya mu rugo, akajyayo byoroshye. Gutura hafi y’aho ukorera birimo inyungu nyinshi zirenze kuvuga ngo ni ubushobozi buke.”

Mu guhitamo aho abantu batura hari byinshi bagenderaho birimo ibikorwaremezo nk’imihanda, amazi, amashanyarazi ndetse n’umutekano.

Niringiyimana yavuze ko benshi mu bakozi bo mu cyaro bakora bacumbitse, bahitamo kujya kuba hafi y’akazi kuko ibyo byose baba babihabona, bakisanga nta mpamvu bafite yo kujya gutura kure ahabasaba gutega.

Yavuze ko kujya gukora uteze, ukoresheje imodoka yawe cyangwa ukoresheje amaguru, byose bifite inyungu mu bukungu bw’igihugu n’isoko ry’umurimo.

Ati “Amahitamo yo kuba umuntu yakorera hafi y’aho atuye ntacyo atwaye. Gukorera kure na byo ntabwo ari bibi kubera ko umuntu akorera akazi aho yakabonye, ni n’ikintu umuntu yashishikariza abantu, niba wabuze akazi hafi y’aho utuye, gerageza urebe ko no mu ntera runaka kadahari, aho kugira ngo ukomeze wicare.”

NISR igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, mu Rwanda abashomeri bageraga kuri 649.799 bangana na 11,7%, bigaragaza igabanuka rya 3% ugereranyije n’umwaka wari wabanje wa 2024 kuko cyari kuri 14,7% mu gihugu hose.

Ubushomeri bwagaragaye cyane mu bagore aho buri ku kigero cya 13%, mu gihe mu bagabo ari 10,5%. Mu rubyiruko, ubushomeri bwageze kuri 14,1% mu gihe mu bantu bakuze buri ku gipimo cya 10%.

Mu mijyi ubushomeri ni ho buri hasi mu Rwanda kuko buri ku kigero cya 11%, mu cyaro bukaba ku kigero cya 12%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa