skol
fortebet

Abamotari barasaba ko mubazi zavaho kuko zibateranya n’abagenzi

Yanditswe: Sunday 11, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu bamotari mu mujyi wa Kigali baravuga ko batagikoresha mubazi kuko zibashwanisha n’abagenzi kandi ko kuva bazikoresha nta n’umusaruro biratanga, bagasaba ko zakurwaho burundu.

Sponsored Ad

Bamwe mu Bamotari baganiriye n’itangazamakuru rya Flash dukesha iyi nkuru, baravuga ko bafashe icyemezo cyo gukura mubazi kuri moto zabo kuko zabashwanishaga n’abagenzi bakagaragaza ko hari n’igihe umugenzi yangaga kubaha amafaranga mubazi yanditse bavuga ko bahendwa ndetse internet yabura umugenzi akabaha ayo abonye, bagasaba ko zakurwaho burundu kuko zibahombya.

Umwe ati “ Ni inyungu z’abaduhaye ibi byuma, twe ntabwo ari inyungu zacu.”

Mugenzi we yagize ati “Hari igihe utangiza urugendo ariko kurusoza bikanga. mu byukuri mubazi ni imbongamizi kuri twebwe. Nta musaruro yigeze impa kuko njyewe ubwanjye nakuye umugenzi ku Gisozi mujyanye mu Giporoso, ubusanzwe tugirayo amafaranga 1000 mubazi ibara 1400, umugenzi kuyampa byabaye induru. Ahubwo izi zaje ari gateranya kuri twebwe n’abagenzi.”

Undi nawe ati “ Natwaye umugenzi mubazi imwandikira ko yishyura 1000 cy’ amafaranga y’u Rwanda, njyewe banyereka ko ayanjye ari amafaranga asaga 900, ntegereza ko amafaranga aza ndayabura kandi umugenzi yari yamaze kohereza amafaranga banamwereka ubutumwa ko amafaranga yavuyeho yagiye. Nzongera kuyikoresha ngo nyishyire kuri moto yanjye ari uko haje izindi mbaraga zidasanzwe.”

Mugenzi wabo nawe yunze mu ry’abagenzi be ati “Byaba byiza bigeze no mu Nteko ishingamategeko y’u Rwanda ikabyigaho kuko tturahangayika cyane.”

Ku ruhande rw’abagenzi na bo bavuga ko mubazi zibahenda aho bagaragaza ko iyo bateze Moto bayikoresheje amafaranga y’urugendo yikuba kabiri, ku rundi ruhande ariko hari abagaragaza ko mubazi ari ingenzi kuko bibarinda guhendwa.

Umwe yagize ati “ Ku giti cyanjye mubazi ntacyo imaze, kuko ibara ibirenze ibyo twakekaga. Urumva niba naravuye mu Gatenga ngendera amafaranga 500 kugera hano kwa Rubangura bakanca 950 y’amafaranga y’u Rwanda, namuhaye 1000 ntabwo umumotari yari afite igiceri cya 50. Urumva ko yikubye kabiri!”

Undi yagize ati “Nta kirenze njyewe nabonye byose ni kimwe, n’ubundi ayo umuntu yari asazwe yishyura niyo yishyura.”

Abamotari bagaragaza ko kugira ngo bahabwe mubazi buri wese yishyujwe amafaranga asaga ibihumbi magana abiri na bitanu (250.000) bakabwirwa kubigira ibanga.

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwavuze ko mu gihugu hose habarirwa abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri za moto ibihumbi 46.

Ku wa 15 Kanama 2020 nibwo ikoranabuhanga rya mubazi ryatangiye gukoreshwa mu Mujyi wa Kigali.

Mu buryo bwo kwishyura biteganyijwe ko ibilometero bibiri bya mbere bizajya byishyurwa 300 Frw, ibirenzeho byishyurwe 133 Frw kuri kilometero.

Ubu buryo igihugu kigaragaza ko ari mu rwego rwo guteza imbere kwishyurana hadakoreshejwe amafaranga mu ntoki.

Source: Flash.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa