skol
fortebet

Abashoramari bo mu karere (EAC) bahanze amaso CHOGM

Yanditswe: Tuesday 19, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba kimwe n’ahandi ku isi bikomeje guhangana n’ibiciro biri kuzamuka umunsi kuwundi.kuri ubu, ingaruka ziragera ku mpande zose haba ku muguzi yewe no ku mucuruzi.

Sponsored Ad

Ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba kimwe n’ahandi ku isi bikomeje guhangana n’ibiciro biri kuzamuka umunsi kuwundi.kuri ubu, ingaruka ziragera ku mpande zose haba ku muguzi yewe no ku mucuruzi.

Abashoramari basaga 300 bo muri aka karere ka EAC nibo biteganijwe ko bazitabira Commonwealth izabera i Kigali.

Ni umwanya mwiza wo guhuriza hamwe ibitekerezo biganisha ku ishoramari ribyara inyungu,n’ikizere cyo kongera kubyutsa umutwe kw’abashoramari bo mu karere batorohewe n’itumbagira ry’ibiciro.

Iyi nama ya CHOGM biteganijwe ko izabera i Kigali kuya 21-23 kamena 2022,ikazahuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.

John Bosco Kalisa, umunyamabanga wa East African Business Council (EABC),yabwiye The New Times ko iyi nama izahuza abashoramari basaga 300 kandi ko ari amahirwe yo kuzahuka mu bukungu butifashe neza muri iki gihe.

Ni ubwambere inama nk’iyi ya CHOGM igiye kubera muri Africa nyuma y’imyaka 10 ishize itangiye imirimo yayo, bikaba byitezwe ko izahuza ababarirwa mu bihumbi 8 n’abayobozi mu bihugu bisaga 54 bikoresha ururimi rw’icyongereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa