
Kubona akazi mu Rwanda bisigaye ari ingorabahizi, ugafite akaryamaho kuko aba azi neza ko akabuze bishoboka ko atazabona akandi. Utagafite we, ahora abunza imitima yibaza ejo hazaza.
U Rwanda rufite intego yo kugabanya ubushomeri mu gihugu bukava kuri 17,2% mu 2023 bukagera kuri 7% mu 2035 ndetse na 5% mu 2050.
Mu Rwanda, abantu bafite imyaka yo gukora, ni ukuvuga abari hejuru y’imyaka 16 ni miliyoni 8,07 ni mu gihe hafi miliyoni imwe bagejeje igihe cyo gukora ariko badafite akazi, ari bo bahora bagashaka hirya no hino.
Abantu bakora, nibura abakora munsi y’amasaha 35 mu Cyumweru, baba bashobora kuba bakora andi masaha y’ikirenga, bangana na miliyoni 1,16 by’abafite akazi bose.
Mu bantu bafite imyaka yo gukora, badafite akazi bitewe n’uko bafite ibindi bakora bibinjiriza, bari kwiga cyangwa bafite inshingano mu miryango yabo, ni miliyoni 3,29.
Urubyiruko rudafite akazi, rufite hagati y’imyaka 16 na 30, rutari mu kazi kandi rutari no mu bikorwa by’imyuga cyangwa se amasomo, rungana na miliyoni 1,14.
Mu bantu bose bafite akazi mu Rwanda, 90% babarizwa mu cyiciro cy’imirimo itanditse mu gihe 40% by’abafite akazi bose bakora mu rwego rw’ubuhinzi biganjemo abantu batize.
Mu bantu bose bakora, bibarwa ko 25% byabo, bakora amasaha ari munsi ya 24 ku cyumweru, umubare munini wabo ni uw’abantu bakora mu rwego rw’imirimo itanditse.
Nibura abantu 211.000 binjira ku isoko ry’umurimo buri mwaka, ibintu bigaragaza ko hakenewe guhangwa imirimo myinshi kurushaho kuko baza biyongera ku bandi bakeneye akazi.
Mu bantu bose bafite akazi, 80% baba barize amashuri make, aho nibura usanga umubare munini ari abize amashuri abanza cyangwa se bamwe bataranayarangije.
Muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha ubukungu, u Rwanda rwiyemeje ko ruzajya ruhanga imirimo miliyoni 1,25 izahangwa mu gihe cy’imyaka itanu aho nibura imirimo 250.000 izajya ihangwa buri mwaka.
Abafite akazi n’amashuri bize
Mu bafite akazi mu Rwanda, 16,3% bafite guhera ku myaka 15 kuzamura, ntabwo bigeze barangiza amashuri abanza, mu gihe 33,9% bize amashuri make abanza mu gihe 30,1% barangije amashuri abanza.
Urebeye ku gitsina, 18,8% by’abagore bari mu kazi ntabwo bigeze biga amashuri abanza mu gihe 18,8% bayacikirije ugereranyije n’abagabo 13,5%.
Abafite icyiciro kibanza cy’amashuri yisumbuye bangana na 7,6% mu gihe muri bo, abagore bari hejuru gato y’abagabo (7,8% vs 7,4%).
Abize kugera nibura mu cyiciro cyisumbuye cy’amashuri yisumbuye bangana na 8%, aho abagabo bangana na 8,4% mu gihe abagore bangana na 7,7%.
Abize icyiciro cy’ibanze cya Kaminuza, bangana na 0,8% mu gihe abarangije kaminuza bangana na 2,8% mu gihe abafite Master’s bangana na 0,4% naho abafite doctorat bakaba 0,1%.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *