Amasezerano y’u Rwanda na Koreya y’Epfo akuraho gusoresha kabiri aratangira kubahirizwa
Yanditswe: Thursday 19, Dec 2024

Minisitiri w’Imari wa Koreya y’Epfo, Choi Sang-mok, yatangaje ko amasezerano icyo gihugu cyagiranye n’u Rwanda agamije gukuraho gusoresha kabiri, atangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa 19 Ukuboza 2024.
Aya masezerano yasinywe na ba Minisiteri b’Imari n’Igenamigambi b’ibihugu byombi. Ni igikorwa cyabereye mu mujyi wa Busan tariki ya 13 Nzeri 2023, ubwo habaga inama y’ubukungu ihuza Koreya y’Epfo na Afurika.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe imari ya Leta, Tusabe Richard, yasobanuye ko aya masezerano azafasha abashoramari b’Abanyarwanda n’Abanya-Koreya y’Epfo bashaka gukorera mu bihugu byombi.
Yagize ati “Icyemezo cyo gushyira umukono ku masezerano cyashingiye ku mpamvu zitandukanye, zirimo abashoramari b’Abanya-Koreya bari mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ubwikorezi, uburezi, ubuvuzi mu Rwanda, izamuka ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ubwiyongere bw’Abanyarwanda bashaka gushora imari muri Koreya, imiterere y’urwego rw’imisoreshereze ndetse n’umubano uhamye ushingiye kuri politiki hagati y’ibihugu byombi.”
Aya masezerano ateganya ko abaturage baturuka muri ibi bihugu byombi bafite imishinga y’ishoramari cyangwa ubucuruzi n’indi mirimo ibinjiriza, basora hashingiwe ku nyungu babona aho baba bashoye cyangwa se aho bakomoka.
Minisitiri Choi yatangaje ko aya masezerano azoroshya umutwaro ku bigo by’ishoramari bikorera mu bihugu byombi, hirindwa kubica umusoro kabiri ibishobora gutuma habaho kunyereza umusoro, agaragaza ko bizafasha u Rwanda na Koreya y’Epfo kwihutisha iterambere ry’ubukungu.
Aya masezerano ashingira ku mubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi, watangiye mu 1963. Bisanzwe binifatanya mu guteza imbere ubuhinzi, uburezi n’ikoranabuhanga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *