skol
fortebet

Ba rwiyemezamirimo bagitangira bagowe n’igishoro kidahagije

Yanditswe: Friday 02, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Hari ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bagaragaza ko baba bafite ibitekerezo by’imirimo mishya bahanga ariko igishoro cyo gushyira mu ngiro ibyo batekereza kikababera inzitiizi.

Sponsored Ad

Bagaragaza ko hari bamwe bahitamo gutangirana make bakayakoresha uko angana gusa nanone bakagorwa no gutangira bishyura imisoro kandi bakirwana no kwiyubaka.

Bagasaba ko abakiri bato batangiye kwikorera bajya bahabwa igihe cyo kwisuganya bakazasora nyuma.

Rukundo Pacifique, ufite imyaka 29 ni Rwiyemezamirimo ukora ibijyanye n’ubwubatsi; avuga ko baba bakeneye gukora ariko imishinga yabo iguma mu bitekerezo kubera ubushobozi budahagije.

Yemeza ko yari afite ibitekerezo ariko ashatse igishoro mu muryango no nshuti aracyibura afata umwanzuro wo gukorera abantu akora akazi gaciriritse.

Ngo yagiye yegeranya ubushobozi nyuma agira igitekerezo cyo kwikorera, atangirana igishoro gito ndetse yishyura umusoro kandi na we atariyubaka.

Yagize ati: “Imbogamizi ni ubushobozi kandi hari igihe dutangira gukora na ya mafaranga akiri make ugasanga usabwe imisoro kandi utangiye vuba wenda nta n’abakiliya, ya misiro ntuba uzi ngo izava he kuko na we uba utarafatisha neza.”

Avuga ko gusora ari ngombwa agasaba ko ba rwiyemezamirimo bagitangira bajya bahabwa igihe cyo kwiyubaka nyuma bakabona gusora.

Yongeyeho ati: “Ntitwanze gusora ariko umuntu ugitangira numva bamuha igihe niba atangiye wenda yamara nk’umwaka yiyubaka akabona gusora.”

Muhoracyeye Annet, rwiyemezamirimo uhagarariye ‘Elite Café’ ikora ibijyanye n’ikawa ikanabyigisha, avuga ko agitangira na we yagowe n’igishoro kitari gifashije ariko uko yagendaga akora yagiye yiyubaka atera imbere.

Ati: “Ikibazo kiracyahari cy’igishoro kuko nkatwe twatangiriye ku mafaranga make bitugoye, nta bikoresho ariko turiyemeza ubu aho tugeze ntabwo ari habi nubwo atari ho twifuza.”

Yemeza ko imisoro ifasha kandi ko mu gihe umuntu yakoze agomba kubyuhahiriza.

Ati: “Niba ucuruje, niba winjije ubundi ugomba gusora kugira ngo ufashe mu iterambere.”

Asaba ba rwiyemezamirimo bakiri bato gutinyuka gushora ayo bafite kandi bakagira ibitekerezo bishya bitandukanye n’ibyakozwe aho kwigana.

Minisiteri y’Umurimo n’Abakozi ba Leta, (MIFOTRA) yemeza ko igishoro gito mu rubyiruko rushaka gukora bikiri ikibazo ariko hamwe n’ibiganiro n’ibigo by’imari bizagenda bikemuka.

Minisitiri wa MIFOTRA Amb. Christine Nkulikiyinka avuga ko nubwo icyo kibazo gihari, abantu na bo bakwiye guhindura imyumvire bakaba batera inkunga abashaka gukora.

Yagize ati: “Ni byo turabizi tuganira n’urubyiruko kenshi ariko ni ugukorana n’ibigo bitandukanye by’imari bifite amafaranga bikabagenera uburyo bibaha imfashanyo yo gutangira. Ariko abantu babishatse bafashanya twe kuvuga ngo Leta ntiyampaye igishoro banki ntiyamapaye.”

Agira inama urubyiruko yo gutangira rugakoresha make bafite cyane ko iyo ugannye ibigo by’imari ufite ibyo ugaragaza byoroha kumvwa kurusha uko wagenda utaratangira gukora.

Minisitiri Nkulikiyinka avuga ko hari intego yo guhanga imirimo irambye kandi itunze abantu ndetse ibafitiye n’inyungu ikabateza imbere mu bundi buryo.

Asaba ukora wese kugira uruhare mu kunoza ibyo akora kuko kugira ngo umusaruro w’igihugu utere imbere bisaba imbaraga za buri wese.

MIFOTRA ivuga ko guhanga imirimo byiyongereye kuko mu 2024 hahanzwe imirimo igera ku 358 564, ikaba yarikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka irindwi ishize kuko mu 2017 hari hahanzwe imirimo 155 994.

Ni mu gihe umubare w’ibigo by’abikorera mu 2024 wazamutseho 43%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa