BIRAVUGWA: Abayobozi bakomeye muri RMB ndetse na nyir’ikirombe GAMICO barafunze
Yanditswe: Friday 25, Apr 2025

Abayobozi bakomeye muri RMB ndetse na nyir’ikirombe GAMICO kiri muri Bashyamba mu Murenge wa Kigali barafunze. Amakuru aturuka mu Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RWANDA MINING BOARD) aravuga ko hari bamwe bakozi bakuru ku rwego rwa “Division” muri iki kigo batawe muri yombi ndetse na bamwe mu bafite ibirombe bakomeye nabo batawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha.
Amakuru avuga ko abari gukurikiranwa ndetse bikaba bishoboka bo banatawe muri yombi harimo John KANYANGIRA, (HOD (...)
Abayobozi bakomeye muri RMB ndetse na nyir’ikirombe GAMICO kiri muri Bashyamba mu Murenge wa Kigali barafunze. Amakuru aturuka mu Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RWANDA MINING BOARD) aravuga ko hari bamwe bakozi bakuru ku rwego rwa “Division” muri iki kigo batawe muri yombi ndetse na bamwe mu bafite ibirombe bakomeye nabo batawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha.
Amakuru avuga ko abari gukurikiranwa ndetse bikaba bishoboka bo banatawe muri yombi harimo John KANYANGIRA, (HOD Mineral Traceability), Richard NIYONGABO (HOD Mining Cadaster&Digital Information), na Augustin RWAMUSHANA KAREMERA (HOD Mineral Market&Strategy)!
Mu bacukuzi b’Amabuye y’Agaciro bari gukurikiranwa ndetse bikaba binavugwa ko nabo baba bafunze haravugwamo Umunyemali Philippe NDAGIJIMANA nyiri sosiyete GAMICO ifite ikirombe cya Bashama gicukurwamo Gasegereti mu murenge wa Kigali, Jonas HABINSHUTI bivugwa ko afite impushya icyenda zo gucukura mu mazina ya sosiyete zinyuranye, ndetse ngo akaba hari izo ajya agurisha cg akagurisha imigabane kandi itegeko ritabyemera, haravugwamo kandi Callixte KWIZERA. Muri iyi Dosiye kandi haravugwamo n’umucuruzi w’Amabuye.
Ukurikije inshingano z’Abayobozi bari gukurikiranwa basanzwe bafite muri RMB, ukareba n’aba bashoramali byanze bikunze iyi dosiye hari ibigize ibyaha bitaburamo nka magendu y’amabuye, kuyashakira ibyangombwa kugeza ageze ku isoko akagurishwa n’ibindi.
UBUNDI AMATEKA YA RMB ARIMO IBIKI
Muri za 2014 ibijyanye n’amabuye y’Agaciro byabarizwaga muri Minisiteri y’‘Umutungo Kamere, iki gihe ikaba yari iyobowe na Dr. Vincent Biruta, naho Ir Evode IMENA akaba yari Umunyamabanga wa Leta, umwanya yari yaragezeho avuye muri “Geology na Mines”. Iki gihe muri Ministeri akaba yari yarabaye “Boss” wa bamwe mu bari ba “Boss” be.
Ir. IMENA Evode wari warize ibijyanye n’amabuye y’agaciro, nk’umuntu wari ubshinzwe ni nawe warebwaga n’itangwa ry’ibyangombwa. Guhuza inyungu z’itangwa ryabyo n’Abanyembaraga bari mu birombe byaramunaniye.
Muri 2017 yaje kwisanga muri kasho za Polisi yatawe muri yombi na CID, imbere y’umucamanza mu rukiko i Nyamirambo Umushinjacyaha yari arimo amusabira imyaka irindwi y’igifungo. Yabirokotse hamana.
Muri 2017 kandi, nibwo Leta yashyizeho Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) (Rwanda Mining Board) ndetse iki kigo kivanwa mu kwaha kwa Minisiteri iyo ariyo yose Umuyobozi wacyo ahabwa imbaraga zo kuba umwe mu bagize Guverinoma.
Iki gihe RMB yahise ihabwa Francis GATARE wari uvuye muri RDB. Gatare akaba atari yarize iby’Amabuye, yungirizwa na Dr. Col MUNYENGABE, wari uzi iby’amabuye, ariko aba bombi gukorana biranga.
Gatare wari uvuye muri RDB aho inshingano z’ingenzi kwari ugushaka abashoramali bo hanze bazana imali mu gihugu, n’Ingoma ye muri RMB yashatse kubikora nk’aho avuye, ahagarika ibyangombwa byinshi bya kompani z’Abanyarwanda ndetse azana Kampani z’Abanyamahanga bari biswe abashoramali ariko bamwe biranga ibirombe bimwe na bimwe bari bahawe barabita.
Binavugwa ko hari n’Abanyarwanda kugira ngo babone ibyangombwa bajyaga gukodesha Abanyamahanga bazaza bitirirwa ko ubwo bucukuzi ari ubwabo.
Ku ngoma ye habaye amwe mu makosa arimo ko abantu aribo bikoreraga ubushakashatsi aho bazacukura, “Tags” zifasha kumenya inkomoko y’amabuye zajemo “fraude”, ibirombe abantu bataye abaturage bishoyemo, abandi bari bafite ibyangombwa babonye babyambuwe ariko ntawe uje gucunga aho bakoreraga n’ubundi barakomeza, utibagiwe n’imfu za hato na hato z’abacukura.
Nyuma Dr. Col MUNYENGABE gukorana na GATARE byaranze, haza Dr. Yvan NYILISHEMA, nawe utari warize iby’amabauye!
Nyuma GATARE nawe byaranze agiye haza Amb. Dr. Yamin KALITANYI(gusa uyu we ntiyemerewe kuba umwe bagize Guverinoma byahagarariye kuri GATARE).
Iki gihe, uyu muyobozi mushya wa RMB ndetse n’Umwungirije yari ahasanze bose ntibari barize iby’Amabuye. Imikorere yakomeje kuzamo guhuzagurika.
Muri Werurwe 2023, Abayobozi bakuru ba RMB, Amb Dr. Yamin na Dr. Yvan bose bavanywe mu nshingano. Francis KAMANZI yahise aragizwa iki kigo, nyuma bamuha umwungiriza, Alice UWASE.
Francis KAMANZI yaratunguranye, bivugwa ko yigeze gukora muri BNR, ariko akaba yari asigaye ari umu “Consultant” muri imwe mu mirimo inyuranye ya sosiyete z’Inkeragutabara.
UWASE Alice nawe waje kumwungiriza nawe akaba yari avuye muri Sosiyete ya Ngali, nayo ikaba ari imwe muri Sosiyete z’Inkeragutabara. Bose ntawize iby’amabuye.
Kuva RMB yabaho, imicanga n’amabuye byaratereranwe ubu bikaba aribyo ntandaro y’ingenzi y’amakimbirane ahoraho mu Nzego z’Ibanze kandi ahuriramo abo mu nzego zinyuranye. Rutsiro n’Intara y’Iburengerazuba zikaba ari urugero rwiza.
Ubu, uretse abo twavuze hejuru biravugwa ko na Francis KAMANZI yaba akurikiranwe.
Kuva muri 2017 RMB yajyaho, Umuyobozi wayo n’Umwungirije, abariho ubu ni “Intake” ya gatatu. Muri make, RMB yahuye n’ikibazo cy’Imiyoborere
Ku bindi, tubane mu kiganiro INAMA Y’UMUTEKANO
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *