DASSO yatoraguye miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda ayasubiza nyirayo
Yanditswe: Wednesday 27, Dec 2017
Ngoma- Umukozi w’ urwego rw’ akarere rucunga umutekano , DASSO witwa Tuyisenge Fabrice wo mu karere ka Ngoma yatoraguye agakapu karimo amafaranga miliyoni ebyiri y’u Rwanda (2 000 000Frw) ari wenyine, ayashyikiriza ubuyobozi bw’ umurenge Kazo nyirayo agarutse arayamuha.
Kuri uyu wa Gatatu ubwo Hycenthe Mukashyaga yari avuye kubikuza amafaranga kuri SACCO ya kazoo yagiye kwaka service ku biro by’ umurenge ahibagirirwa agakapu karimo 2 000 000.
Uyu mugore utuye mudugudu wa Kibimba akagari (…)
Ngoma- Umukozi w’ urwego rw’ akarere rucunga umutekano , DASSO witwa Tuyisenge Fabrice wo mu karere ka Ngoma yatoraguye agakapu karimo amafaranga miliyoni ebyiri y’u Rwanda (2 000 000Frw) ari wenyine, ayashyikiriza ubuyobozi bw’ umurenge Kazo nyirayo agarutse arayamuha.
Kuri uyu wa Gatatu ubwo Hycenthe Mukashyaga yari avuye kubikuza amafaranga kuri SACCO ya kazoo yagiye kwaka service ku biro by’ umurenge ahibagirirwa agakapu karimo 2 000 000.
Uyu mugore utuye mudugudu wa Kibimba akagari ka Kiyonzo yageze mu nzira yibuka ko yibagiriwe ku biro by’ umurenge agakapu karimo 2 000 000 asubirayo abaza niba nta watoraguye ako gakapu asanga DCI Tuyisenge yamaze kuyashyikiriza ubuyobozi bw’ Umurenge.
Hyacinthe Mukashyaka yabwiye Umuseke ko yagarutse yataye umutwe hashize nk’isaha yahavuye, yibazaga ko ashobora kuba ari k’Umurenge ataye amafranga ye.
Mukashyaka ati “navuye mu rugo mugitondo ngiye gusaba service k’Umurenge ariko mfite n’agakapu karimo miliyoni ebyiri nziko nimpava njya kwishura umuntu wari wangurije amafaranga mba nkoresha mu bucuruzi, ngezeyo bambwirako ngomba kujya kuri Rwanda Revenue numva bimbanye byinshi mu mutwe niko gihita mpaguruka ngenda niruka nibagirwako narimfite agakapu”
Yashimiye cyane uyu mu DASSO wagize ubutwari bwo kudatwara ibitari ibye kandi byashobokaga. N’ubuyobozi bw’Umurenge bwamusubije aya mafaranga ye.
Ati “Imana ibahe umugisha, ibahe gukomeza kugira umutima mwiza, ibahembe iherezo ryiza kuko bafite umutima wo kutarurumbira iby’abandi.”
Fabrice Tuyisenge ubwo yaherezaga Mukashyaka amafaranga yari yataye/ ifoto Umuseke

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *