Eucalyptus Clones: Inturusu Yonyine Ishobora Guhindura Ubuzima bw’Abanyarwanda, Ariko se Leta Irahari?
Yanditswe: Thursday 05, Jun 2025

Mu misozi ihanamye y’u Rwanda, aho ubutaka bushobora kuba inshuti cyangwa umwanzi bitewe n’uburyo wabwitwaraho, hari igiti kimwe kirimo kuvugisha benshi: Eucalyptus Clones. Si inturusu isanzwe – ni igiti gifite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bw’abahinzi, kurwanya isuri, no kugabanya igitutu cy’imihindagurikire y’ikirere. Ariko se koko ni nde ushobora kukigeraho?
Igiti kimwe – amafaranga 1000. Agaciro cyangwa igihombo?
Nubwo inturusu isanzwe igura gusa 50 Frw, igiti kimwe cya Eucalyptus Clones kigurwa 1000 Frw – inshuro 20 z’igiciro cy’inturusu isanzwe imenyerewe!
Ku muturage ushaka gutera ingemwe 1000, bisaba nibura ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (100,000 Frw). Si amafaranga make kuri benshi. Ariko nk’uko bivugwa n’abamaze kuyihinga, iyo uyiteye neza, Eucalyptus Clones ikwinjiriza agatubutse: amapoto y’inkingi y’amazu, imbaho zikomeye, ibicanwa, ndetse n’imbuto zo kongera guhinga. Si igiti gusa – ni umutungo uganisha ku bukire.
Ubuhamya buvuga byose
Umuyobozi wa koperative ikorana na Green Gicumbi, umushinga wita ku kurengera ibidukikije no guteza imbere ubuhinzi burambye, avuga ko iyi nturusu ifite ibyiza byinshi. Yagize ati:
"Iyi mbuto niyo yonyine twabonye yihanganira imisozi yacu, igatanga umusaruro wihuse kandi mwiza. Kuyihinga bisaba ko umuhinzitwararika gusiga: metero eshatu hagati y’urugemwe n’urundi, na metero imwe n’igice mu buhagarike."
Ishingiro ry’iterambere ridashobora kugerwaho n’umuturage wenyine
Eucalyptus Clones ishobora kurandura ubukene no kurengera ibidukikije,ariko igiciro cyayo gituma ihingwa n’ababshije guhabwa ubufasha bwo kuyigeraho gusa – abafite ubushobozi cyangwa abafashijwe n’imishinga y’amahanga. Ese abaturage basanzwe bazagera ryari kuri aya mahirwe?
Eng. Jean Marie Vianney Kagenza, Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi yemeza ko aha, ariho Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ikwiye kwinjira.
Ati”Guha abahinzi bato inkunga mu kubona imbuto, kongera imishinga y’ubworozi bw’izi ngemwe, ndetse no gushyiraho gahunda yo kuzikwirakwiza ku buntu cyangwa ku giciro gito, ni imwe mu nzira zishobora guhindura byinshi. Ubukene bwacu ntibukwiye kuguma kuba inzitizi ku iterambere ryiza”
Eucalyptus Clones si igiti gusa – ni igisubizo
Ubushakashatsi bwakozwe na Green Gicumbi bwagaragaje ko uruvange rw’ibiti bya Eucalyptus Saligna na Grandis, Salgna na Camaladulensis byatanze ikitwa Eucalyptus clones kibyara ishyamba ryihanganira imihindagurikire y’ikirere kandi rigakura vuba
Mu gihe isi iri mu rugamba rwo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, ubukene n’ibiciro byiyongera ku masoko, Eucalyptus Clones ifite igisubizo ku bibazo byinshi icyarimwe. Kuba abaturage benshi batarabona ubushobozi bwo kuyihinga ni igihombo cy’igihe kirekire.
Abahanga mu buhinzi n’ibidukikije bavuga ko igihe Eucalyptus Clones izaba yakwirakwijwe hose mu gihugu, ari na ko tuzaba dukize ibibazo byinshi – ubukene, ibura ry’inkwi, isuri, n’igihombo cy’imisozi yacu. Ariko ibi ntibishoboka hatabayeho gushyira mu bikorwa politiki zifatika zo kugeza iyi mbuto ku baturage bose.
Niba igiti kimwe gishobora guhindura ubuzima, ese kuki tutagitera hose? Ese Leta izabyumva vuba cyangwa izategereza igihe abaturage bazaba batagifite n’ubutaka bwo kugihingaho?
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *