skol
fortebet

Gasutamo igiye gutangira serivisi hakoreshejwe uburyo bwa ASYCUDA

Yanditswe: Monday 09, Oct 2017

Sponsored Ad

Bitarenze mu kwezi kwa Mutarama umwaka utaha wa 2018, serivisi za gasutamo mu Rwanda zizatangira gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga hagamijwe kugabanya igihe gutanga izi serivisi bitwara. Ikigo cy’imisoro n’amahoro RRA kikavuga ko ibi byose bigamije koroshya no kugabanya ikiguzi cy’ubucuruzi mu Rwanda.
Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwubakiye mu busanzwe bukoreshwa muri serivisi za gasutamo ku rwego rw’Isi buzwi nka ASYCUDA, bwemejwe n’umuryango w’Isi wa gasutamo, World Customs Organisation. (...)

Sponsored Ad

Bitarenze mu kwezi kwa Mutarama umwaka utaha wa 2018, serivisi za gasutamo mu Rwanda zizatangira gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga hagamijwe kugabanya igihe gutanga izi serivisi bitwara. Ikigo cy’imisoro n’amahoro RRA kikavuga ko ibi byose bigamije koroshya no kugabanya ikiguzi cy’ubucuruzi mu Rwanda.

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwubakiye mu busanzwe bukoreshwa muri serivisi za gasutamo ku rwego rw’Isi buzwi nka ASYCUDA, bwemejwe n’umuryango w’Isi wa gasutamo, World Customs Organisation.

Giuseppe DI CAPUA waturutse mu muryango w’Isi wa gasutamo urimo no guhugura abakozi ba gasutamo mu Rwanda ku mikorere y’ubu buryo, avuga ko bufite umwihariko mu kunoza serivisi za gasutamo: “Ibi bizatuma amakuru asanzwe agaragazwa n’uburyo bwa ASYCUDA abyazwa umusaruro, kuko ubu buryo bukoreshwa muri serivisi za gasutamo u Rwanda rumaze igihe rubukoresha ariko runabuhuriyeho n’ibindi bihugu byinshi byo hirya no hino mu Isi. Icyo ibi bizamara rero ni ugukoresha ayo makuru atangwa n’ubu buryo agafasha gusuzuma imikorere ya serivisi za gasutamo uhereye ku bijyanye no gutinda gutanga serivisi no gukusanya imisoro muri gasutamo, ariko ibyo byose bikanafasha koroshya ubucuruzi.”

Komiseri wa gasutamo mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro RRA, Raphael TUGIRUMUREMYI yatangarije RBA ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga buje bwunganira ubwari busanzwe bukoreshwa muri gasutamo, gusa ubu bukaba buzatanga amakuru azashingirwaho n’inzego hakaba hafatwa ibyemezo bigamije kurushaho koroshya ubucuruzi.

Gukoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi za gasutamo bije byiyongera ku bindi bikorwa mu rwego rwo koroshya ubucuruzi mpuzamahanga, harimo gutanga serivisi za gasutamo mu gihe cy’amasaha 24/24.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa