Gatsibo: Umukecuru w’imyaka 99 yafashwe nk’uwapfuye akurwa mu bafashwa na Leta
Yanditswe: Monday 05, Feb 2018
Umukecuru witwa Sesiliya aravuga ko yakuwe ku rutonde rw’abafashwaga na Leta binyuze muri gahunda ya VUP bavuga ko yapfuye nyamara akiriho,Ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera buvuga ko amakuru yabagezeho atavugaga ko uyu mukecuru yapfuye ahubwo ngo habayeho kwibeshya bituma adashyirwa kuri urwo rutonde.
Uyu mukecuru w’imyaka 99 y’amavuko akomeza avuga ko yakorewe akarenga kuko ngo abamukuye kuri urwo rutonde batangaje ko yitabye Imana kugirango akurwe mu bahabwa ubwo bufasha butangwa na Leta (…)
Umukecuru witwa Sesiliya aravuga ko yakuwe ku rutonde rw’abafashwaga na Leta binyuze muri gahunda ya VUP bavuga ko yapfuye nyamara akiriho,Ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera buvuga ko amakuru yabagezeho atavugaga ko uyu mukecuru yapfuye ahubwo ngo habayeho kwibeshya bituma adashyirwa kuri urwo rutonde.
Uyu mukecuru w’imyaka 99 y’amavuko akomeza avuga ko yakorewe akarenga kuko ngo abamukuye kuri urwo rutonde batangaje ko yitabye Imana kugirango akurwe mu bahabwa ubwo bufasha butangwa na Leta y’u Rwanda.Aganira na Rdio1 ati :”Kugirango bankure ku rutonde bavuze ko napfuye,ngo Sesiliya yarapfuye.Ayo uwayavuze Imana izabimubaze, ..Ndacyamusengera n’ubu nsinaruhutse.”
Avuga ko yari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, mu mvugo yumvikanishamo ubukirisitu cyane, ati :”Nari mu cyiciro cya mbere yemwe bene Data!Ako karengane uwateye ibyo ng’ibyo Imana izabimubaze.”Kubera akarengane uyu mukecuru yagiriwe arasaba ko yasubizwa ku rutonde rw’abahabwa inkungu y’ingoboka nk’abandi dore ko nta kindi yiringiye cyamusindagiza mu bazakuru.
Ati :”None icyo nsaba muhamagare umukobwa w’I Remera(aravuga Gitifu w’Umurenge)Mu mubaze impamvu yabiteye y’uko ntagomba gufata amafaranga nkaba narihanganye iyo myaka yose.”
“Imiraguzi ya cyane yisiga akanwa karimo ubusa”Ni umugani yaciye avuga ko yawumvanye Sogokuru we asobanura ko abavuga ko yapfuye bazabibazwa n’Imana kandi ko bamuhemukiye mu buryo bukomeye kuburyo n’abagiye barya ibyari bigenewe abakora muri VUP bazabibazwa igihe runaka.
Abaturanyi b’uyu mukecuru bavuga ko bakurikije uko abayeho barasaba ko yasubizwa muri VUP kuko imibereho ye atari mwiza, bavuga ko atunzwe na Rubanda bamuha ibyo kurya birimo ibishyimbo n’ibindi.
Mukamana Marcelline, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera avuga ko amakuru yabagezeho yo kuvanwa ku rutonde rw’uyu mukecuru atavugaga ko uyu mukecuru yapfuye ahubwo ko hashobora kuba harabeyeho kwibeshya gusa ngo nk’ubuyobozi bagiye gushaka icyo gukora asubizwe ku rutonde rw’abahabwa inkungu y’ingoboka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *