skol
fortebet

Gicumbi: Uruganda rw’icyayi rwa Mulindi rwashyizwe mu maboko y’abaturage 100%

Yanditswe: Monday 28, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, ari mu Murenge wa Kaniga, Akarere ka Gicumbi aho yitabiriye umuhango wo gushyikiriza abaturage Uruganda rw’Icyayi rwa Mulindi [Mulindi Factory Company] rwari rumaze imyaka ruri mu maboko y’Umushoramari w’Umwongereza, Ian Wood washinze Umuryango The Wood Foundation.
Minisitiri Dr Ngirente aherekejwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu, babanje gutemberezwa ibice bigize uru ruganda basobanurirwa amavu n’amavuko n’imikorere yarwo.
Ni uruganda rwari (...)

Ni uruganda rwari rwarahawe Umuryango Wood Foundation Africa mu 2012 ubwo Guverinoma y’u Rwanda yafataga icyemezo cyo kwegurira bimwe mu bikorwa abikorera hagamijwe kubyagura no kugira ngo bitange umusaruro mwinshi.

Kuva mu 2012, Abahinzi b’icyayi 5000 bo mu makoperative ya COOPTHE Murindi na COOTHEVM bari bafite imigabane ingana na 45% by’uruganda n’aho umushoramari Sir IAN WOOD akaba yari afite imigabane ingana na 55% Ari nayo yeguriwe abahinzi.

Ni ukuvuga ko guhera ubu uruganda rw’icyayi rwa Mulindi rwose 100% rugiye mu maboko y’abaturage bahinga icyayi muri aka gace.

Uruganda rw’icyayi rwa Murindi rutunganya icyayi kingana n’ibiro Miliyoni 4, rukaba rwinjiza Miliyari 9 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uru ruganda nirwo rucuruza icyayi cyinshi mu Rwanda kuko rucuruza 10% by’icyayi cyose gicuruzwa n’u Rwanda.

Minisitiri Ngirente yashyikirije abaturage uru ruganda

Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa