skol
fortebet

Hamenyekanye akayabo kagiye gukoreshwa mu kubaka inyubako ndende kurusha izindi mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 21, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yatangije iyubakwa ry’inyubako y’ubucuruzi igezweho ya Kigali International Finance and Business Square (KIFBS) igiye kubakwa mu mujyi wa Kigali aho izaba ifite igice kimwe cy’amagorofa 24 ndetse ikuzura itwaye akayabo ka miliyoni 100 z’amadolari.
Iyi nyubako, izaba ifite imiturirwa 2 y’impanga n’iy’ikigo Equity Group ari nacyo gifite Equity Bank Rwanda Limited.
Amakuru avuga ko izuzura itwaye akayabo ka miliyoni 100 z’amadolari kandi, abayobozi bateganya ko izaba yuzuye mu (...)

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yatangije iyubakwa ry’inyubako y’ubucuruzi igezweho ya Kigali International Finance and Business Square (KIFBS) igiye kubakwa mu mujyi wa Kigali aho izaba ifite igice kimwe cy’amagorofa 24 ndetse ikuzura itwaye akayabo ka miliyoni 100 z’amadolari.

Iyi nyubako, izaba ifite imiturirwa 2 y’impanga n’iy’ikigo Equity Group ari nacyo gifite Equity Bank Rwanda Limited.

Amakuru avuga ko izuzura itwaye akayabo ka miliyoni 100 z’amadolari kandi, abayobozi bateganya ko izaba yuzuye mu mezi 24.

Iyi nyubako izaba ifite etaje 24 uhereye ku butaka, KIFBS izaba ari ikirango cy’umujyi wa Kigali kuko nta yindi bireshya mu Rwanda.

Iyi nyubako izubakwa mu kibanza kiri hagati y’Ibiro by’Umujyi wa Kigali, ECOBANK,Grand Pension Plazza, Makuza Peace Plazza na Ubumwe Grand, ije guha aka gace k’ubucuruzi kari mu mujyi wa Kigali isura nziza cyane nk’umurwa mukuru.

Umuyobozi mukuru wa Equity Group Holdings Plc, Dr. James Mwangi, yagize ati: ati “Turizera ko iyi nyubako izareshwa n’amabanki y’ishoramari, abahanga mu ngeri z’iterambere, ibigo by’ubujyanama mu mategeko n’abahanga mu by’imari.”

Yavuze ko yizeye ko nka IFC izahakorera igahafungura ibiro, AFDB nayo ikahagira ibilo by’akarere. Yasabye izindi banki gukoresha iyi nyubako nk’ibilo ndetse ko na Equity Bank nayo izajya iyikoresha nk’ibilo byayo byo mu karere.

Yakomeje ati: “Twatangiye urugendo, mwifatanye natwe. Turizera ko mu mezi 24, tuzaba twarangije iyi nyubako kandi tuzakora ibirori nk’ibi. ”

Perezida Kagame yashimiye Equity Group, avuga ko uyu mushinga uri mu nyungu z’ahazaza h’abaturarwanda, bo mutungo ukomeye w’igihugu.

Ati “Buri gihe tugerageza kumvisha abafatanyabikorwa bacu ko turi abafatanyabikorwa bizewe. Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo mwumve ko buri dolari mudushoyemo rizaba rifite agaciro kuzuye mu kugaruka ”,

Perezida Kagame yakomeje avuga ko yagize amahirwe yo gutanga ibitekerezo bye ku gishushanyo mbonera cy’uyu munara w’impanga.

Perezida yateye urwenya abari aho ati: "Nimubona inyubako mbi muri uyu mujyi, mumenye ko nta ruhare nayigizeho".

Ikigo cy’amabanki cya Equity Group nicyo cya mbere kinini muri Afurika y’Iburasirazuba no hagati, urebye ku mutungo mbumbe, kuko kigeze kuri milyari 13$ n’abakiliya miliyoni 17.

Iyi nyubako niyo izaba ifite amagorofa menshi mu Rwanda,24. Iyari isanzwe ni Kigali City Tower ifite amagorofa 20 yatashywe mu 2011. Yuzuye itwaye miliyoni 20$, akabakaba miliyari 20 Frw.

Indi ndende yari mu gihugu ni Grand Pension Plaza ifite amagorofa 18, yuzuye mu 2010. Ifite uburebure bwa metero 64,54.



Perezida Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Kigali Financial Square

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa