skol
fortebet

Hari kugeragezwa ubuhinzi bushya mu Rwanda budakeneye ifumbire n’ubutaka

Yanditswe: Tuesday 17, Nov 2020

Sponsored Ad

Mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kwihaza mu biribwa no kugabanya amafaranga bakoresha bahinga,umuryango utegamiye kuri Leta, ARDE /Kubaho ku bufatanye na Tennessee State University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakomeje kureba niba ubuhinzi bukorewe mu mabuye bushoboka.

Sponsored Ad

Ubuhinzi bwa GeoAg bukorerwa mu mabuye hatabaye gukenera ubutaka cyangwa ifumbire ahubwo hagakoreshwa amabuye n’umucanga mu guhinga,bukaba bwaratangiriye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Umuryango wa ARDE/Kubaho umaze amezi ane mu bushakashatsi bugamije kureba niba ubuhinzi bukorewe mu mabuye bushoboka mu Rwanda.

Ubu buhinzi bwa GeoAg ni bwiza kuko bufasha abaturage kubona ibyokurya bihoraho n’ibihingwa bitabasabye gushora amafaranga menshi.

Ubu buhinzi ntibukenera ifumbire,bugabanya ibikoresho bya plasitiki byandagaye kuko bikoreshwa mu guhingwamo

Umukozi ushinzwe ubuhinzi no kwihaza mu biribwa muri ARDE/Kubaho, Uwayezu Marie Diane, yatangaje ko ubwo buhinzi buri kugeragezwa buramutse bukunze, bwafasha mu guhangana n’ibura ry’ibiribwa n’ibura ry’ubutaka.

Mu mezi make bamaze babigerageza, bamaze guhinga ibihingwa birimo ubunyobwa, ibishyimbo, Soya, Poivrons na Cocombre.

Uwayezu yagize ati “Nubwo tukiri mu bushakashatsi nitugera ku musaruro, buri munyarwanda wese azumva uburyo ari ibintu byiza. Akenshi tujya tubura imvura ariko ubuhinzi bwacu bushobora gukorerwa mu nzu ahashobora kugera urumuri rwo gufasha muri photosynthesis. Nta mvura ikenewe igikenewe ni amazi yo kuhira.”

Gukora ubu buhinzi, Uwayezu avuga ko hakenerwa umusenyi muke, amabuye mato azwi nk’amabuyenge cyangwa gravier, icyo guhingamo nk’agakombe, ibase cyangwa indobo n’imbuto yo guhinga.

Ati “Iyo dutangiye guhinga dushyira umusenyi hasi, hagakurikiraho amabuye hanyuma tugatera. Umusenyi n’amabuye nibwo butaka bwacu. Hanyuma tugashyiramo imbuto, tugashyiraho n’andi mabuye, tugashyiramo amazi make. Icyo usabwa ni ukureba niba amazi yashizemo.”

Ibindi bisabwa ni ugushyira icyo gihingwa hafi y’ahantu haboneka urumuri n’umwuka kugira ngo kibashe gukura neza.

Ati “Ibintu bibaho byose bikenera umwuka, n’ibyacu birawukenera. Cya gikoresho cyacu tugicamo imyobo hasi ngo umwuka ugere mu mizi, iyo umwuka utagera mu mizi, nkuko umuntu ashobora gupfa n’igihingwa cyacu kirapfa.”

Muri Nyakanga 2020 nibwo mu Rwanda hatangijwe ubushakashatsi kuri ubu buhinzi, nyuma y’amahugurwa yahawe bamwe mu bakozi ba ARDE/Kubaho n’abandi bafatanyabikorwa.

Umwe mu bakurikiranira hafi uyu mushinga wanafatanyije na Tennessee State University, Richard Campbell usanzwe ari n’umuyobozi w’umuryango To Soil Less, yavuze ko icyiza cy’ubu buhinzi ari uko budasaba ibintu byinshi kandi ko ibihingwa bitibisirwa n’ibyonnyi, kuko amabuye atari ahantu heza ibyonnyi byororokera.

Yavuze ko intego ari ukurwana n’ibura ry’ibiribwa ku isi hashakishwa uburyo bwo guhinga butari mu butaka.

Ati “Intego ni ukugabanya ibura ry’ibiribwa. Tuzakomeza guhugura abantu batandukanye mu Rwanda bashaka kubigerageza bakoresheje imbuto zera mu gihugu. Turashaka gukomeza guhinga mu mabuye atandukanye aboneka mu Rwanda bigendanye n’imyaka ihera.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa ARDE/Kubaho, Bahati Augustin yavuze ko icyifuzo ari ukugeza ubwo buhinzi kuri benshi, bagatanga umusanzu mu kurwanya ibura ry’ibiribwa nka kimwe mu bibazo bihangayikishije isi.

Yavuze ko icyiciro cya mbere cy’ubushakashatsi nikirangira bakabona birakunze neza, bazabisangiza abandi banyarwanda baba abo mu mijyi no mu cyaro. Yaboneyeho guhamagarira abaterankunga gushyigikira ubu bushakashatsi kugira ngo ibyiza bibuvuyemo bishobore kugezwa ku muryango mugari nyarwanda.







Umuryango ARDE/Kubaho uri kugerageza ubuhinzi bukorerwa mu mabuye

Ibitekerezo

  • Twishimiye iki gikorwa kandi nk’abiga Agroforestry twishimiye ubu bushakashatsi burimo gukorwa.
    Turabashyigikiye, mukomereze aho duteze imbere u Rwanda rwacu n’isi muri rusange.

    Twishimiye iki gikorwa kandi nk’abiga Agroforestry twishimiye ubu bushakashatsi burimo gukorwa.
    Turabashyigikiye, mukomereze aho duteze imbere u Rwanda rwacu n’isi muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa