skol
fortebet

Hatangajwe akayabo gacyenewe mu kubaka ibyangijwe n’Ibiza

Yanditswe: Sunday 07, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi irasaba abagizweho ingaruka n’ibiza bagicumbikiwe muri site zagenwe, kwirinda gusubira mu nzu z’aho ibiza byanyuze kuko igihe icyo ari cyo cyose bahura n’ingorane kuko imvura igihari.
Nyuma y’iminsi 4 mu ntara y’iburengerazuba, iy’amajyaruguru n’igice cy’amajyepfo zihuye n’ibiza byo ku rwego rwo hejuru byasize abagera ku 131 bitabye Imana mu mu masaha 24. Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi Kayisire Marie Solange, ashimangira ko ibintu bitarasubira uko byahoze (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi irasaba abagizweho ingaruka n’ibiza bagicumbikiwe muri site zagenwe, kwirinda gusubira mu nzu z’aho ibiza byanyuze kuko igihe icyo ari cyo cyose bahura n’ingorane kuko imvura igihari.

Nyuma y’iminsi 4 mu ntara y’iburengerazuba, iy’amajyaruguru n’igice cy’amajyepfo zihuye n’ibiza byo ku rwego rwo hejuru byasize abagera ku 131 bitabye Imana mu mu masaha 24. Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi Kayisire Marie Solange, ashimangira ko ibintu bitarasubira uko byahoze bitewe n’uko abasenyewe bagicumbikiwe mu ma site atandukanye.

Yibutsa ko nubwo bemerewe gusubira mu mirimo yabo ngo bagomba kwitwararika kudasubira mu nzu zasigaye aho ibiza byanyuze.

Usibye ubuzima bw’abantu bwagendeye muri ibi biza bidasanzwe, hanabarurwa inzu zisaga ibihumbi 5 zangiritse hegitari ibihumbi 2 zariho imyaka iri hafi kwera ndetse n’amatungo ibihumbi 4.

Ibi biniyongeraho ibikorwaremezo birimo imihanda, iby’amashanyarazi, amazi n’ibindi na byo byangijwe n’ibiza.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo Dr Ernest Nsabimana avuga ko hakenewe miliyari 110 Frw kugira ngo ibi bikorwa remezo bisanwe ku buryo burambye.

Inzego zibishinzwe zirakora igenzura ngo hamenyekane imirimo abasenyewe bakoraga, aho ba nyir’inzu bazubakirwa naho abakodeshaga bahabwe ubufasha bwo kongera kwisuganya.

Ingo zagizweho ingaruka n’ibiza hirya no hino mu gihugu ni ibihumbi 5598, aho abantu ibihumbi 10438 ari bo kugeza ubu bacumbikiwe mu masite 112.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa