Hateganyijwe imvura iri ku kigero cy’impuzandengo cy’isanzwe igwa
Yanditswe: Friday 02, May 2025

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Gicurasi 2025 (kuva taliki ya 1 kugeza ku ya 10), mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 10 na 100, ikaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice.
Iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’itatu n’irindwi, bitewe n’imiterere ya buri hantu.
Hateganyijwe ko imvura iziyongera hagati y’itariki 5 n’iya 10 Gicurasi 2025.
Imvura iteganyijwe
Ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 10 na 100 ni yo iteganyijwe mu Gihugu, ikaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice.
Imvura iri hagati ya milimetero 70 na 100 ni yo nyinshi, iteganyijwe mu bice byinshi by’Uturere twa Nyamasheke, Nyamagabe, Karongi, Ngororero, Muhanga, Nyabihu, Musanze na Gakenke, uburengerazuba bw’Uturere twa Nyaruguru, Huye, Nyanza, Ruhango na Burera ndetse n’amajyepfo y’uburasirazuba bw’Uturere twa Rusizi na Rutsiro.
Imvura iri hagati ya milimetero 40 na 70 iteganyijwe ahasigaye mu Ntara y’Amajyaruguru, iy’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo uretse igice gito cy’Amayaga, iyi mvura kandi iteganyijwe mu majyaruguru y’Umujyi wa Kigali ndetse no mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyagatare na Gatsibo. Ahandi hasigaye mu Gihugu, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 10 na 40.
Umuyaga uteganyijwe
Umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 8 ku isegonda ni wo uteganyijwe mu Gihugu.
Umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na 8 ku isegonda uteganyijwe mu bice byinshi by’Uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Nyamagabe, Karongi, Rutsiro na Rubavu, uburengerazuba bw’Uturere twa Ngororero na Nyabihu, amajyaruguru y’Uturere twa Burera, Gatsibo na Kirehe, amajyepfo n’uburasirazuba by’Akarere ka Nyagatare, uburasirazuba bw’Akarere ka Gicumbi ndetse n’amajyepfo y’Akarere ka Muhanga. Ahasigaye mu Gihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda.
Ubushyuhe buteganyijwe
Ubushyuhe buteganyijwe buzaba buri ku kigero cy’ubusanzwe buboneka muri aya mataliki. Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 16 na 28, naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe bukazaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 8 na 16.
Ubushyuhe bwo hejuru mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Gicurasi, buri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28 buteganyijwe mu Karere ka Bugesera, Amayaga, mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali n’iby’Uturere twa Ngoma, Rwamagana, Kirehe, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare, ndetse no mu kibaya cya Bugarama.
Ibice byinshi by’Akarere ka Nyabihu, uburengerazuba bw’Uturere twa Ngororero na Musanze, niho hateganyijwe ubushyu he bwo hejuru bucye buri hagati ya dogere Selisiyusi 16 na 18.
Ahateganyijwe gukonja kurusha ahandi ni mu bice byinshi by’Akarere ka Nyabihu, uburengerazuba bw’Uturere twa Musanze, Ngororero, Nyamagabe na Nyaruguru, ndetse no mu burasirazuba bw’Uturere twa Rusizi na Nyamasheke, hateganyijwe ubushyuhe bwo hasi buri hagati ya dogere Selisiyusi 8 na 10.
Ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali n’iby’Uturere twa Bugesera, Kirehe, Kayonza, Gatsibo, Nyagatare na Kamonyi, amajyaruguru y’Uturere twa Ruhango, Ngoma na Rwamagana, ndetse no mu kibaya cya Bugarama, ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwo hasi bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 14 na 16.
Meteo Rwanda itanga inama ko iyo imvura igwa iminsi ikurikiranye iteza inkangu cyane cyane mu bice by’imisozi miremire ahatarwanyije isuri, ndetse n’imyuzure mu bibaya, igasaba Abaturarwanda gukomeza gufata ingamba zijyanye no kwirinda ingaruka zituruka ku mvura n’umuyaga mwinshi biteganyijwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *