skol
fortebet

Huye: Abaturage bari kuvoma bakishyura bakoresheje ikarita isa na Tap&Go

Yanditswe: Saturday 10, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu Karere ka Huye hatangiye kugezwa ikoranabuhanga ryo kuvoma amazi hakoreshejwe ikarita ijya kumera nk’iyifashishwa mu kwishyura ingendo mu modoka rusange mu Mujyi wa Kigali izwi nka Tap & Go.
Iryo koranabuhanga ryo kuvoma amazi rikoresha imashini zitwa ‘AQtap Water Dispenser Machine’, ryamaze kugeza mu Mudugudu wa Sekera mu Kagari ka Kabatwa mu Murenge wa Kigoma.
Abaturage bagera kuri 564 bo muri uwo mudugudu bose bafite ikarita yo kuvoma.
Iyo karita iba iriho amafaranga noneho (...)

Iyo karita iba iriho amafaranga noneho nyirayo akayirambika ahabugenewe ku mashini, agakanda amazi akaza, icyo avomesha cyamara kuzura akongera gukanda kugira ngo amazi ahagarare.

Iyo karita buri muturage ayihabwa ku buntu agashyirirwaho amafaranga ashaka bijyanye n’ubushobozi bwe. Litiro imwe igura 0,4 Frw naho ijerekani ya litiro 20 igura 8 Frw.

Umuyobozi w’umudugudu wa Sekera, Butorano Wellars, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ari we ufasha abaturage gushyira amafaranga ku makarita yabo bavomeraho.

Ati “Umuturage aba afite agakarita ke akaza isaha ku isaha agashyira mu mashini ikaka, agakanda ahabugenewe amazi akaza akavoma. Amazi ashaka iyo amaze kugeramo, arongera agakanda akarekera aho kuza. Iyo amafaranga ashize ku ikarita, araza tukamwongereraho andi kuko dufite ikarita yindi iyabashyiriraho.”

Abaturage nabo bishimiye ko begerejwe amazi meza kandi bahabwa n’ikoranabuhanga ryo kuyavoma igihe bashakiye badategereje ubavomera, nk’uko bigenda ku yandi mavomo.

Imashini itanga ayo mazi ikoresha amashanyarazi. Kuri ubu bifashisha amashanyarazi akomoka ku zuba kuko akomoka ku muyoboro mugari atarahagezwa.

Abo baturage bishimira ko kuvoma bakoresheje ikarita bibafasha no guteganya hakiri kare amafaranga bazakoresha kugira ngo babone amazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa