skol
fortebet

Huye: Gahunda yo kugemurira abana ibishyimbo bitetse ikomeje kutavugwaho rumwe

Yanditswe: Wednesday 18, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu Karere ka Huye hari ibigo by’amashuri bigemurirwa ibishyimbo bihiye, bikavuga ko na byo bibageraho bitinze, rimwe na rimwe abanyeshuri bakarya uburisho bwonyine.

Sponsored Ad

Kigali Today yegereye bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri, isanga batabivugaho rumwe.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri biherereye hafi y’uruganda CONAFO, ari rwo rutunganya ibishyimbo rukabigeza mu bigo by’amashuri bihiye, bo bavuga ko nta kibazo bafite kuko bibagereraho igihe.

Fulgence Mutangana, umuyobozi w’agateganyo w’ishuri ribanza rya Mutunda, agira ati "Bitugeraho kare, keretse mu ntangiriro ni bwo habaye ikibazo. Icyakora hari igihe bazanaga ibidahiye neza, ariko na byo si ko bikimeze. Urebye bimaze kujya mu buryo."

Ku rundi ruhande ariko, abayobora ibigo biri kure y’uruganda bo bavuga ko bibageraho bitinze.

Nka Alexis Nzeyimana uyobora ikigo cya GS Gishihe giherereye mu Murenge wa Kigoma, nko ku birometero 24 uvuye ku ruganda rwa CONAFO, agira ati "Hari igihe bigera saa saba bataratugeraho, nyamara dufite n’abana biga mu ishuri ry’incuke baba bakeneye gutaha saa tanu."

Kuri iri shuri, gukererwa kugezwaho ibishyimbo bituma n’isaha ya mbere y’amasomo ya nyuma ya saa sita itigwa neza, kuko iyo bihageze babanza kubishyushya gatoya mu mboga ziba ziri ku ziko, abana bakarangiza kurya no gukora amasuku mu ma saa munani mu gihe amasomo ya nyuma ya saa sita ubusanzwe ngo atangira saa saba na 45.

Alexis Nzeyimana akomeza agira ati "Hari n’igihe biza byakarishye cyangwa bifite impumuro itari nziza! Bagombye kwiga uko bitwarwa kugira ngo natwe bitugereho ari bizima."

Nzeyimana avuga ko ikindi yabonye ari uko bihenze, ati "Nabaze amafaranga bizadutwara muri iki gihembwe cya mbere, mbona agera kuri miliyoni eshanu n’ibihumbi 420. Kandi ubundi ku gihembwe byadutwaraga miliyoni zibarirwa muri eshatu. Ntabwo twigeze tugeza kuri miliyoni enye."

Yungamo ati "Leta iduha nka miliyoni zirindwi n’igice yo kugaburira abana ku gihembwe. Ibishyimbo byonyine bitwaye miliyoni eshanu n’igice, ubwo ibirenze 3/4 bigiye ku bishyimbo gusa. Ibindi tuzabigura iki? Iyo ngengo y’imari ntibyakunda."

Icyakora ikibazo cy’uko byaba bihenze ntakivugaho rumwe n’undi muyobozi uvuga ko yabikoresheje mu gihembwe cya mbere cy’umwaka ushize w’amashuri.

Ati "Ngo birahenze? Oya! Kandi ari byo bihendutse? Sinzi uko imibare y’ababivuga imeze, kuko twebwe tubyifashisha umwaka ushize hagize akantu gasaguka. Bareba ikiguzi cy’ibishyimbo bakibagirwa inkwi bitwara, amazi yo kubiteka, n’amabuye n’imyanda umuntu aba yajugunye. Twe twateganyaga no gushaka undi mukozi, bituma tumwihorera."

Twifuje kumenya icyo uruganda ruvuga ku gutinda kugeza ibishyimbo ku mashuri cyangwa ku kubihageza bitakimeze neza, umuyobozi w’urwo ruganda yanga kugira icyo abivugaho.

Yagize ati "Mwabajije Akarere? Njyewe nta makuru mfite!"

Icyakora, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, we avuga ko nta mbogamizi barabona muri gahunda yo kugemura ibishyimbo bihiye mu mashuri.

Ati "Twe tubikurikirana buri munsi, nta mbogamizi turabibonamo. Kandi tureba ibitabangamira imyigire y’abana, tukareba ko n’ubuziranenge bukomeza kubahirizwa."

Akomeza agira ati "Kandi ntibinaribwa n’abana gusa, ahubwo no mu ngo, kuko no muri za ‘supermarket’ bihari kandi bigurwa.

Ange Sebutege uyobora Huye avuga ko kugeza ubu ibigo by’amashuri birimo kugabura ibishyimbo bihiye ari 54 kuri 98 abana bigamo bataha, ari na byo bihahirwa n’Akarere. Ibisigaye 44 ni ibigifite ibyo guteka byasagutse ku mwaka w’amashuri ushize.

Iyi gahunda kandi bayitangije nyuma y’uko mu mwaka ushize hari ibigo 10 bari bayigeragerejemo, bakabona bitanga umusaruro.

Imvaho nshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa