Izina imbonekarimwe, igisobanuro cyaryo kiri kumvwa neza ubu. Ni imbonekarimwe koko kuko udafite 7500 Frw ntiwakandagiza ikirenge muri ‘boucherie’ ngo ugiye gushaka aka kadahingwa.
Ya mvugo y’uko “Iwacu turya inyama ku bunani” ubu iri kumvikana neza. Turi kugana mu bihe by’iminsi mikuru y’impera z’umwaka wa 2025 no gutangira umwaka mushya wa 2026, iminsi icyizere kuri bene aba kiba cyazamutse ko bashobora kubona agashingwaryinyo.
Impamvu y’aya yose ni uko iki gicuruzwa gihenze mu moko yose no kugera ku ndagara, udafite 8000 Frw ntiwabasha kwihahira.
Mu Mujyi wa Kigali iyo ugiye nko mu isoko rya Nyarugenge usanga ikilo cy’inyama z’inka z’iroti ari 7500 Frw mu gihe imvange ari 6500 Frw, inkoko (inzungu) ni 4000 Frw, inyarwanda 6500 Frw.
Amafi ikilo cya tilapia ibaze ni 12.000 Frw na ho icya capitain ni 13.000 Frw. Ukunda inyama z’ihene ikilo ni 8000Frw.
Mu isoko rya Kimironko ahacururizwa ibikomoka ku matungo usanga inyama z’inka zivanze ikilo kigura 6200 Frw cyangwa 6500 Frw.
Iroti yaho ikilo ni 7500Frw, inkoko (inzungu) ni 4000 Frw, Inyarwanda ni 6500 Frw, tilapia ibaze ni 11.000 Frw, captain ibaze ni 12.000 Frw. Ikilo cy’ihene ni 7000 Frw, icy’urukwavu cyo ni 5500 Frw na ho ingurube ni 4000 Frw.
Indagara zizwi nk’indundi ikilo ni ibihumbi 20 Frw, izisanzwe ni 8000 Frw mu gihe ikilo cy’isambaza ari ibihumbi 16 Frw.
Werekeje i Nyabugogo ahazwi nko mu Nkundamahoro, usanga inyama z’inka z’imvange ikilo kiri kugura 6000 Frw, ikilo cya roti ni 7500 Frw, inkoko (inzungu) ni 4500 Frw.
Ikilo cy’amafi ya captain ni 12.000Frw, ikilo cya tilapia ni 11.000 Frw, ikilo cy’inyama y’ihene ni 7000 Frw, icy’urukwavu ni 5000 Frw, mu gihe ingurube ari 4500 Frw.
Mu yandi maguriro (super markets) usanga ho inyama z’inka na ho zihenze cyane kuko hari aho imvange ikilo kigura 7000Frw, iroti ari 8500 Frw na 9000 Frw.
Mu mboni za Nshimiyimana Félix ukorera ubucuruzi bw’inyama i Nyabugogo mu Nkundamahoro, icyateye izamuka ry’igiciro cy’inyama z’inka ku isoko ari uko zikomeje kuba nke aho bazirangura bityo izibonetse bakazirangura ku giciro kiri hejuru.
Ati: “Inka zabaye nke cyane ugereranyije n’uko mu myaka ishize zabonekaga ku isoko, kandi n’abazigura bariyongereye rero ntabwo warangura uhenzwe ngo ucururize make.”
Mazimpaka Andrew ucuruza inyama mu isoko rya Kimironko, we yasobanuye ko ibiciro nibikomeza kuzamuka cyane mu mezi ari imbere abazaba bashoboye kuzihaha ari bake.
Yagize ati: “Inyama zigura ushoboye ufite amafaranga nyine, ahubwo nibikomeza uku mu minsi iri imbere bwo abazaba bashoboye kuzihaha ni bake cyane.”
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr. Uwituze Solange, aherutse kugaruka kuri iki kibazo.
Ubwo yari Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubworozi muri RAB, Dr. Uwituze yabwiye IGIHE ko hagiye gutangira umushinga wo kongera inka zitanga inyama nk’uko byakozwe ku zitanga umukamo.
Ati: “Hatangijwe gahunda yo kongera umubare w’inka zitanga inyama (beef breeds) kugira ngo tubashe guteganya umubare w’inka zibagwa zizajya zijya ku isoko aho gutegereza ko inka zibyara ibimasa cyangwa zikagumbaha.”
Yavuze kandi hari gahunda yo kongera inyama zikomoka ku matungo magufi (inkoko, ingurube, inkwavu, ihene n’izindi) mu guha Abanyarwanda amahitamo menshi y’inyama bashobora kugura kandi zitabahenze.
U Rwanda rwiyemeje kongera umusaruro w’inyama nibuze ku kigero cya 20% ukava kuri toni 217.556 mu 2025/2026 kugeza ku 247.223 mu 2028/2029.
Byitezwe ko umusaruro w’inyama z’inka uzava kuri toni zirenga ibihumbi 76 mu 2025/2026 ugeze ku bihumbi 86 mu 2028/2029, inyama z’ihene zizava kuri toni zirenga ibihumbi 36 zigere kuri toni zirenga ibihumbi 41, iz’intama zive kuri toni ibihumbi 10 zigere kuri toni ibihumbi 11.
Inyama ni kimwe mu bicuruzwa bitigonderwa n’ubonetse wese
Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Dr. Uwituze Solange, aherutse kuvuga ko bari gushyira imbaraga mu kongera inka zitanga inyama


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *