skol
fortebet

Ibiciro ku isoko byaratumbagiye ku kigero cya 7.5 mu kwezi kwa werurwe 2022

Yanditswe: Tuesday 12, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu minsi mike ishize ,abanyarwada batunguwe n’izamuka ridasanzwe ry’igiciro ku bikomoka kuri Peterori, bitasiganye n’izamuka ku biciro bisanzwe ry’ibiribwa imbere mu gihugu cyane ku masoko rusange y’abaturage.

Sponsored Ad

Mu minsi mike ishize ,abanyarwada batunguwe n’izamuka ridasanzwe ry’igiciro ku bikomoka kuri Peterori, bitasiganye n’izamuka ku biciro bisanzwe ry’ibiribwa imbere mu gihugu cyane ku masoko rusange y’abaturage.

Kuri ubu , iri tumbagira ritasanzwe ry’ibiciro ryashimangiwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 7.5 ku ijana muri Werurwe 2022 ugereranyije na Werurwe y’umwaka ushize wa 2021.

Ubusanzwe, Ibiciro byo mu mijyi nibyo byifashishwa mu kugaragaza ishusho rusange mu gihugu.

Isesengura rya NISR rije nyuma y’igihe gito abanyarwanda cyane mu mugi wa Kigali bavuga ko babangamiwe n’ibiciro bihanitse by’ibiribwa by’ibanze bakene mu buzima bwa burimunsi.

Abavuga itumbagira ry’ibiciro ku masoko, basobanura ko byikubye kabiri ugereranije uko byahoze mbere, ni ukuvuga mu mwaka ushize wa 2021.

Batanga ingero z’uko nko mu mugi wa Kigali ,urugendo moto itegwa na benshi yagutwariraga amafaranga 500 ubu bakubye kabiri ari 1000. Ibi bijyana kandi n’umufuka w’umuceri nk’ikiribwa cy’ibanze mu mugi wa Kigali wazamutse ukagezwa ku bihumbi 30000 uvuye kuri 23000 waguraga ku biro 25kg.

Ibi bamwe mu baturage mu mugi wa Kigali bavuga , Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda kibigaragaza mu buryo bw’imibare ifatatika.
NISR yatangaje ko muri Werurwe 2022 ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 10.2 ku ijana, ibiciro by’inzu amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongeraho 8.1 ku ijana, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 3.8 ku ijana n’ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongereyeho 14.7 ku ijana.

Ibi bivuze ko ugereranije n’umwaka ushize, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 7.6 ku ijana.

Bamwe mu bacuruzi batwerera izamuka ry’ibiciro rikabije guhenda kw’ibikomoka kuri peterori nka essence na mazutu, byatumye gutwara abantu n’ibintu bihenda cyane ndetse bica intege abashoramari gushora imari yabo, bahagarika kwagura ubucuruzi kandi byose bigira ingaruka ku muguzi muto kuko kwinjiza amafaranga nabyo birahagarara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa