skol
fortebet

Ibiciro mu Rwanda byariyongereye cyane muri Kamena

Yanditswe: Sunday 10, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 13,7% muri Kamena 2022 ugereranyije na Kamena 2021, aho nk’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byo byazamutseho 25,1%.
Ibiciro byo mu mijyi nibyo byifashishwa mu kureba igipimo ngenderwaho mu bukungu bw’u Rwanda. Muri Gicurasi 2022 byari byiyongereyeho 12,6%.
Ni inkuru mbi ku baturage bakomeje kugorwa n’izamuka ry’ibiciro, rishingiye ku mpamvu zirimo ingaruka z’intambara yo muri (...)

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 13,7% muri Kamena 2022 ugereranyije na Kamena 2021, aho nk’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byo byazamutseho 25,1%.

Ibiciro byo mu mijyi nibyo byifashishwa mu kureba igipimo ngenderwaho mu bukungu bw’u Rwanda. Muri Gicurasi 2022 byari byiyongereyeho 12,6%.

Ni inkuru mbi ku baturage bakomeje kugorwa n’izamuka ry’ibiciro, rishingiye ku mpamvu zirimo ingaruka z’intambara yo muri Ukraine n’ubukenerwe buri hejuru bw’ibicuruzwa budahura n’ibiboneka ku isoko, mu gihe ubukungu burimo kuzahuka burenga ingaruka za COVID-19.

Byatumbagije ibiciro ku isoko, ku buryo u Rwanda rwiteze ko uyu mwaka uzarangira bizamumutseho 9.5%.

Igaruka ku biciro mu mijyi, NISR yagize iti "Muri Kamena 2022, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 25,1%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 7,9%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 11,5% n’ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongereyeho 14,3%."

Iyo ugereranyije Kamena 2022 na Kamena 2021, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 11,2%.

Wagereranya Kamena 2022 na Gicurasi 2022, ibiciro byiyongereyeho 0,8%. Iri zamuka ahanini ngo ryatewe n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 3%.

Mu kwezi gushize litiro ya lisansi yageze ku 1460 Frw ivuye kuri 1359 Frw, mu gihe mazutu litiro yashyizwe ku 1503 Frw ivuye ku 1368 Frw.

Nyamara Leta yari yagerageje gukumira izamuka rihanitse, kuko mu kwezi kwa gatandatu n’ukwa karindwi yashyizemo nkunganire ya miliyari 14 Frw.

Ibiciro mu byaro

Muri Kamena 2022, ibiciro mu byaro byiyongereyeho 17,9% ugereranyije na Kamena 2021.

Muri Gicurasi 2022 byari byiyongereyeho 16,4%.

NISR yakomeje iti "Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Kamena, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 26,6% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 10,3%."

Iyo ugereranyije Kamena 2022 na Gicurasi 2022 ibiciro byiyongereyeho 1,5%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2,6%.

Iyo ukomatanyije ibiciro byo mu mijyi no mu byaro, muri Kamena 2022 byiyongereyeho 16,1% ugereranyije na Kamena 2021. Muri Gicurasi 2022 byari byiyongereyeho 14,8%.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki y’Ifaranga muri Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, Prof Kasai Ndahiriwe, aheruka kubwira IGIHE ko izamuka rikabije ry’ibiciro risa n’irigiye guhagarara.

Yagize ati "Ubu nubwo tubona bizamuka, iteganyamibare ritwereka ko mu mwaka utaha ibiciro bizaba byatangiye gusubira mu buryo, cyangwa ririya zamuka ry’ibiciro ntabwo rizaba rikiri ku muvuduko uteye inkeke."

"Muri uyu mwaka ubona ko umuvuduko uri hejuru nk’uko byagaragaye, ni uko ibintu bituma bizamuka ari ibintu bitari mu mbibi z’u Rwanda, ahubwo ari ibintu bituruka hanze harimo ibikomoka kuri peteroli, harimo gaz, harimo amafumbire mvaruganda…"

Yavuze ko mu bijyanye n’ibiciro byo umuvuduko uzamanuka, ku buryo mu mwaka utaha bizagenda bisubira ku mubare fatizo wa 5 ku ijana igihugu cyihaye, byakabya bikaba 8%.

IVOMO:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa