Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda arenga miliyari 22,2 Frw
Yanditswe: Wednesday 21, Jan 2026
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga byinjirije igihugu arenga miliyoni 15,2 $, ni ukuvuga arenga miliyari 22,2 Frw hagati yo ku wa 12 na 16 Mutarama 2026.
Umusaruro wagurishijwe ku isoko mpuzamahanga muri iyi minsi ine wageze kuri toni 9185. Harimo toni 1177 z’ikawa zinjije miliyoni 7,6 $, mu gihe icyayi ari toni 982, zinjije arenga miliyoni 2,8 $
Imboga zoherejwe ku isoko mpuzamahanga ni toni 363, zinjije arenga ibihumbi 464$ naho imbuto zari toni 367 zinjiza arenga ibihumbi 427 $. Indabo zoherejwe mu mahanga ni toni 13 zinjirije igihugu arebga ibihumbi 70 $.
Ibihugu byoherejwemo umusaruro mwinshi birimo u Bwongereza, u Buholandi, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bufaransa n’ibihugu bitandukanye bya Afurika.
Hari kandi toni 6008 z’ibicuruzwa bitandukanye bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe muri Amerika, Oman no mu bihugu bitandukanye bya Afurika, byinjiriza u Rwanda arenga miliyoni 3,2 $.
Ni mu gihe ibikomoka ku matungo byoherejwe mu mahanga ari toni 274, zinjije arenga ibihumbi 467 $.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yateganyije ko buzinjiza arenga miliyari 1 $.
U Rwanda rufite intego yo kongera ingano y’ibyo rwohereza mu mahanga ku mpuzandengo ya 13% buri mwaka, aho umusaruro ubikomokaho uzikuba kabiri ukagera kuri miliyari 7,3 $ mu 2029.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *