skol

Ibikorwaremezo by’ingenzi bizatwara miliyari 500 Frw mu 2025/26

Yanditswe: Friday 20, Feb 2026

featured-image

Raporo y’imihigo ya Minisiteri y’Ibikorwaremezo, igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2025/2026 hazakoreshwa arenga miliyari 513 Frw mu kubaka no gusana ibikorwaremezo bitandukanye.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse kwerekana ko Ingengo y’Imari yari yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko muri Kamena 2025, imaze gukoreshwa ku gipimo cya 65% nubwo iri mu nzira zo kuvugururwa hakagira ibikorwa bimwe byongererwa amafaranga ku bindi akagabanywa.

Mu biri gukorwa harimo kuvugurura imihanda y’ibilometero 79iri mu bice bitandukanye by’u Rwanda. Iyo mihanda irimo uwa Muhanga-Rubengera, ku gice cyawo cya Nyange-Muhanga gifite ibilometero 24. Iki gice umwaka w’ingengo y’imari ugitangira cyari kigeze kuri 30%. Ni ibikorwa bizatwara arenga miliyari 8,59 Frw.

Umuhanda Muhanga Rubengera wubatswe mu byiciro, icya mbere cyari Rubengera-Rambura, icya kabiri Rubengera -Nyange, icya gatatu Nyange - Muhanga.

Mu bizakorwa kandi harimo gutanga raporo y’imbata yo kuvugurura umuhanda wa kaburimbo wa Kigali Muhanga w’Ibilometero 45 bizatwara miliyari 3 Frw.

Umuhanda Prince-House-Giporoso-Masaka ureshya n’ibilometero 10. Ibikorwa by’ibanze byaratangiye kuko inzu ziri aho ugomba kunyura zakuweho ndetse byari byatangajwe ko muri Gashyantare 2026 uzaba waratangiye gukorwa.

Muri uyu mwaka kandi MININFRA izakora ku gushyira haburimbo mu mihanda itandukanye, ireshya na kilometero 184,8 yo ku rwego rw’igihugu. Irimo uwa Base-Butaro Kidaho w’ibilometero 63. Ni imirimo yagenewe arenga miliyari 11,77 Frw.

Muri iki gice kandi hazakorwa ku muhanda wa Nyagatare-Rwempasha w’ibilometero 18 wiyongera ku wa Nyagatare-Rukomo na wo w’ibilometero 73. Kubaka iki gice byagenewe arenga miliyari 4 Frw. Ni na ko bizagenda ku muhanda wa Ngoma- Ramiro uhuza uturere twa Ngoma na Bugesera ureshya n’ibilometero 52. Imirimo kuri uyu muhanda yagenewe miliyari 6 Frw.

Uyu mwaka kandi uzarangira hakozwe inyigo ku mushinga wo kuvugurura amasangano atatu y’imihanda muri Kigali, akubakwa mu buryo bugezweho mu mushinga wo guteza imbere ubwikorezi Mujyi wa Kigali.

Amasangano azubakwa mu buryo bugezweho ni Gishushu, Chez Lando na Sonatube. Bizatwara miliyoni 100$.

Hakakorwa kandi umuhanda wa Sashwara - Rega - Kabuhanga - Busasamana - Muhato w’ibilometero 51 bitware miliyari 4,3 Frw.

U Rwanda kandi rwiteguye gukora imihanda y’imigenderano n’ishyirwamo kaburimbo yoroheje n’iy’imigenderano y’i Rutsiro ireshya na kilometero 194, icyambu kidakora ku mazi magari cya Kigali Logistics Platform (KLP) , imihanda Nyacyonga- Mukoto, Byumba-Ngondore n’ibindi bikorwa bifasha impunzi n’abazakiriye, imihanda ko ku mipaka n’ibindi.

Muri icyo gice harimo gushyira kaburimbo ku muhanda ukora ku mupaka wa Nyagisozi - Remera - Nshili w’ibilometero 18, uzatwara miliyari 6,1 Frw, kubaka imihanda y’imigenderano ya kilometero 41 y’i Rutsiro ya miliyari 5,3 Frw no gushyira mu bikorwa imirimo ijyanye n’ibikoresho ndetse n’ubugenzuzi buzakorwa kuri KLP n’igishushanyo mbonera ku mihanda ya kilometero 69,45, bizatwara miliyari 3,1 Frw.

MININFRA kandi yahize ko mu mpera z’uyu mwaka w’ingengo y’imari imihanda ireshya na kilometero 67 y’i Kirehe n’indi ireshya na kilometero 33 y’i Karongi izavugururwa indi ikongerwamo kaburimbo hagamijwe guteza imbere iterambere ry’ubukungu ridaheza hagati y’impunzi zibarirwa muri ibi bice n’abazakiriye.

Hari indi mirimo itanganyijwe ku muhanda wa Base-Rukomo, ku gice cya Byumba Ngondore cy’ibilometero 15,5, kizatwara miliyari 4,2 Frw, gushyira kaburimbo mu muhanda Nyacyonga-Mukoto byagenewe miliyari 9,9 Frw. Ni umuhanda w’ibilometero 36.

Hazakorwa kandi imirimo yo gusana umuhanda w’ibilometero 61 uhuza Kicukiro na Nemba kugira ngo ukomeze kurindwa kwangirika hasibwa nk’ibisimu biwugaragaramo n’ibindi, ibizatwara mi miliyari 5,4 Frw.

Imirimo nk’iyi izanakorwa ku muhanda Kigali-Muhanga-Huye-Akanyaru w’ibilometero 157. Ibizatwara miliyari 3,5 Frw, uwa Rusizi- Bugarama-Ruhwa w’ibilometero 61, bizatwara miliyari 1,2 Frw, iya Nyakinama-Musanze- Cyanika na Musanze- Rubavu y’ibilometero 102 bizatrwara miliyari 2,6, uwa Tyazo-Karongi-Rubengera w’ibilometero 83 uzatwara miliyari 1,5.

Hagenwe kandi miliyari 1,9 Frw yo gusana umuhanda Gisiza-Pfunda w’ibilometero 48, na miliyari 1 Frw yo gusana uwa Gabiro - Kagitumba w’ibilometero 60 n’uwa Nyagatare-Tabagwe- Karama w’ibilometero 30,8

Miliyoni 720 Frw zagenewe gusana umuhanda w’ibilometero 92 wa Kayonza - Rusumo n’uw’ibilometero 30 wa Kabarondo- Akagera. Bizajyana no gusana umuhanda wa Rubengera-Gisiza w’ibilometero 25, wagenewe miliyari 1,8 muri uyu mwaka, uwa Huye-Kitabi-Gisagara ndetse ugana ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ufite ibilometero 69,8.

Muri uyu muhanda hazakoreshwa miliyari 2,9 Frw ndetse na miliyoni 703 zagenewe gusana umuhanda wa Rubengera-Rambura w’ibilometero 15,5 n’andi nk’ayo azifashishwa mu gusana umuhanda wa Base-Gicumbi- Rukomo w’ibilometero 51.

Iyi mihanda hafi ya yose ni iyagenewe gusanwa mu myaka itandukanye. Amafaranga azakoreshwa ni ayagenwe muri uyu mwaka muri iyi mishinga.

Kubaka ikigo cy’ibijyanye n’indege

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari kandi u Rwanda ruteganya indi mishinga itandukanye yo guteza imbere ubwikorezi harimo gusoza imirimo yo kubaka icyambu cya Rusizi kizuzura gitwaye miliyari 30 Frw. Muri uyu mwaka iki cyambu cyagenewe miliyari 1 Frw.

Gifite ubugari bwa metero 120, kikazaba gifite ubushobozi bwo kwakira ubwato bune bunini, bubiri bugapakira ubundi bubiri buri gupakurura.

Iki cyambu gifite ububiko bw’imizigo bufite ubushobozi bwo kubika meterokibe 800, kikagira igaraje ryo gukora imodoka zahageze zifite ikibazo na sitasiyo ya lisansi na mazutu.

Cyitezweho ko kizajya cyakira abagenzi miliyoni 2,3 n’imizigo ifite ubutemere bwa toni miliyoni 1,3 ku mwaka.

Hari miliyari zirenga 64 Frw zagenewe gukoreshwa mu mishinga yo gusana imihanda ya kilometero 1401,6 ya kaburimbo n’indi ireshywa n’ibilometero 4080 y’igitaka irimo iyo ku rwego rw’igihugu n’iyo ku rwego rw’akarere.

Hari miliyoni 784 Frw zizakoreshwa mu kwagura ahanyuzwa imizigo ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, miliyari 3,4 Frw azakoreshwa mu gutanga amasomo y’ibyo gutwara indege, miliyari 29 Frw yo kubaka Ikigo cy’Icyitegererezo mu by’indege.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo kandi muri uyu mwaka yateganyije 5,7 Frw yo gukomeza imirimo y’Urugomero rwa Nyabarongo II ruzatanga amashanyarazi angana na megawatt 43,5 ndetse rufiteho ‘dam’ izafasha kubika amazi kugira ngo rujye rukora ingano y’amashanyarazi imwe mu gihe cyose kandi ayo mazi yifashishwe mu bikorwa byo kuhira.

Hagenwe kandi miliyari 16 Frw zo guteza imbere imiyoboro yo kugeza no gukwirakwiza amashanyarazi, na miliyari 110 zizifashishwa mu birimo no gufasha ingo ibihumbi 210 kubona amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari.

Biteganjyijwe kandi ko hazatangwa ibikoresho bihindura ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba mo amashanyarazi birenga ibihumbi 50, gutanga imbabura zirondereza inkwi ibihumbi 40.

Hagenewe miliyari 31 Frw y’imirimo yo gufasha Abanyarwanda kugerwaho n’amazi meza.

Harimo kubaka uruganda rw’amazi rwa Muhazi, rutanga amazi angana na meterokibe 12.000 ku munsi, urwa Kivu Belt rutanga amazi angana na metero kibe 13000 ku munsi, urwa karenge ruzajya rutanga amazi angana an metero kibe 48.000 ku munsi n’izindi nganda.

Muri uyu mwaka hagenwe arenga miliyari 55 Frw, yagenewe ibikorwa byo gufasha abaturage kubona aho gutura, harimo umushinga uzwi ha Heza Estate uri kubakwa i Batsina ufite inzu 548, n’undi wa Nyabisindu w’inzu 1639.

U Rwanda rwashyize ingufu mu kubaka imihanda

Umuhanda Nyagatare-Rukomo ukomeje guteza imbere ubuhahirane

U Rwanda rwiyemeje gucanira ingo zirenga ibihumbi 200

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa