skol
fortebet

Ibisobanuro bya RSSB ku kongera umusanzu w’ubwizigamire ntibiragera ku nyota y’Abagenerwabikorwa

Yanditswe: Tuesday 03, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’Abanyamakuru, Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Minister Minecofin ndetse na Minister Mifotra bakomeje gusobanura ibijyanye no kuzamura imisanzu y’Ubwiteganyirize ikatwa ku mishahara y’Abakozi aho biteganyijwe ko igiye kwikuba izikuba kabili ndetse ikazagenda izamuka nyuma!

Sponsored Ad

Ikibazo kiremereye abatari bake bibaza si ukuzamura, ahubwo bibaza uburyo n’imisanzu RSSB yagiye yakira mu myaka ishize yagiye icungwa!

Raporo za AG mu myaka inyuranye zikaba zaragiye zerekana ibyuho mu micungire, ndetse n’ibihombo ishoramali RSSB yagiye ijyamo ryagiye rihura nabyo!

Gusa DG Regis akavuga ko ikigo ayoboye ishoramali kirimo ryunguka abantu batagomba kugifata nk’igihomba!

Ni muri uwo mujyo w’ibivugwa byo gucunga nabi imisanzu y’abanyamuryango Umunyamakuru wa Umuryango yabajije ikibazo cy’aho RSSB igeze igaruza Miliyoni 40 z’Amadolari yashoye muri LEAF Pharmaceuticals LLC n’uwitwa Anaclet NIYIKIZA uba muri Amerika mu ishoramali ryo gukorera inkingo za Canseri mu Rwanda, aho uyu Anaclet yavugaga ko afite ibyangombwa byose byo gukora izo nkingo bakaza gusanga ngo byari ibya Balinga na ziriya Miliyoni ntazigarure!

Mu gusubiza iki kibazo, DG Regis yagize ati ku kibazo cyawe Hakuzwumuremyi, iyi case iracyari muri “Litigation”(mu nkiko) rero ntabwo ndi umu Avocat, kandi nawe ndabizi neza ko utari umu Avocat!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa