skol

Ibyo u Rwanda rwitondera mu gufata inguzanyo z’amahanga

Yanditswe: Tuesday 23, Dec 2025

featured-image

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yasobanuye ko hari ibyo u Rwanda rwitondera mu gufata inguzanyo z’amahanga hagamijwe kwirinda ko rwafata izo rutazashobora kwishyura.

Yabigarutseho mu Kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, ku wa 22 Ukuboza 2025, ubwo Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yari imaze kwemeza amasezerano 10 atandukanye arimo arebana n’inguzanyo z’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, inkunga n’arebana n’impano.

Minisitiri Murangwa yavuze ko mu nguzanyo zitangwa hari aho usanga igihugu gihabwa igihe cyo gutegereza gutangira kwishyura cy’imyaka iri hejuru y’itanu kandi n’inyungu zikaba ziri ku kigero cyo hasi, bikagifasha kwishyura neza.

Yagize ati “Iyo dufashe inguzanyo yo gushora mu buhinzi, tugababwa inguzanyo y’amafaranga meza, bakaduha nk’imyaka itandatu y’igihe tumara tutaratangira kwishyura, kandi uwo mushinga ushobora gushyirwa mu bikorwa mu myaka ibiri cyangwa itatu, bivuze ko ikibazo cya mbere kiba kitakibaye. Ni ukuvuga ngo dutangira kwishyura wa mushinga waratangiye gutanga umusaruro.”

Yakomeje ati “Icya kabiri bakaduha kwishyura imyaka myinshi, hari nk’imishinga usanga baduha imyaka 40 yo kwishyura kandi baduhaye imyaka itanu yo gutegereza mbere y’uko twishyura bakanaduha ku nyungu iri hasi cyane. Hari nk’umushinga baduhera ku nyungu ya 1%, 2% na 0%.

Yavuze ko mu gufata inguzanyo z’amahanga, hasabwa ibintu bitatu by’ingenzi igihugu kigomba kwitaho mu rwego rwo kwirinda ko inguzanyo gisaba zazaba umutwaro kikananirwa kuzishyura.

Ati “Iyo duhisemo neza umushinga dushaka gushyira mu bikorwa, tukawushyira mu bikorwa neza kandi tukumvikana neza mu bijyanye n’izo nguzanyo, kugira ngo zibe ari inguzanyo zidahenze, nta kibazo kiba gihari.”

Yakomeje agaragaza ko kuri ubu u Rwanda ruhagaze neza mu bijyanye no kwishyura inguzanyo ruhabwa.

Ati “Ubu tumeze neza, nta kibazo cyo kwishyura inguzanyo dufite.”

Mu Ugushyingo 2025 Ikigo Mpuzamahanga cya S&P Global cyahaye u Rwanda inota rya B+ mu kwishyura neza inguzanyo z’igihe kirekire n’inota rya B mu kwishyura inguzanyo z’igihe gito.

Ku bijyanye n’umwenda w’igihugu kugeza ubu ibipimo biri mu rugero, bitewe n’uko 87.7% by’umwenda w’igihugu ari imyenda ihendutse (concessional loans) itangwa cyane n’amabanki n’ibigega mpuzamahanga ku nyungu yo hasi no ku gihe kirekire cyo kwishyura.

Mu rwego rwo kugabanya inguzanyo z’amahanga, u Rwanda rwiyemeje kongera amafaranga yinjira mu ngengo y’imari ava imbere mu gihugu hashingiwe ku mategeko agenga imisoro yatowe, harimo kunoza uburyo bwo kwishakamo ubushobozi; kunoza imikoreshereze y’ingengo y’imari isanzwe ndetse no guhitamo ishoramari rizana impinduka mu iterambere.

Hari kandi gukora amavugurura hagamijwe gukorera mu mucyo no gucunga neza umutungo n’ishoramari bya Leta mu kugabanya ibihombo byose byakomoka ku mikorere idahwitse.

Nko mu ngengo y’imari ya 2025/2026, u Rwanda ruzakoresha amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 4.105,2 Frw, inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 585,2 Frw naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri miliyari 2.151,9 Frw.

Imiterere y’inguzanyo igihugu gifite

Umwaka wa 2024, inguzanyo zituruka mu mahanga u Rwanda rufite, zingana miliyari 11.846 Frw, bingana na 80,1% by’inguzanyo zose igihugu gifite. Muri zo, igipimo kinini ni iziciriritse zingana na miliyari 10.392 Frw.

Muri izo ziciriritse harimo izatanzwe na Banki y’Isi, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere n’Ikigega cy’Isi cy’Imari, zibarirwa mu cyiciro cy’izitangwa binyuze mu bigo mpuzamahanga by’imari, zingana na miliyari 8.885 Frw.

Izindi zisigaye ni izatanzwe ku bufatanye bw’ibihugu zingana na miliyari 1.506 Frw.
Inguzanyo z’ubucuruzi igihugu gifite zo ntiziri mu cyiciro cy’iziciriritse. Zihariye 9,8% by’inguzanyo zose aho zifite agaciro ka miliyari 1.454 Frw.

Mu nguzanyo zo mu mahanga igihugu gifite, harimo n’izafashwe n’ibigo bikora ubucuruzi bishamikiye kuri leta, nka RwandAir aho yari ifite umwenda wa miliyoni 66,8$.

Inguzanyo z’imbere mu gihugu u Rwanda rufite zingana na miliyari 2.935,9 Frw bingana na 20% by’inguzanyo zose. Inyinshi ni izafashwe mu izina rya guverinoma, mu gihe izindi zafashwe n’ibigo bishamikiye kuri leta.

Iyo bavuze inguzanyo z’imbere mu gihugu, ni izifatwa ahanini binyuze mu mpapuro mpeshwamwenda zishyirwa ku isoko na Banki Nkuru y’Igihugu.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yagaragaje ibyo igihugu kitondera mu gusaba no gukoresha inguzanyo z’amahanga

Inguzanyo z’amahanga zifatwa mu kubaka ibikorwaremezo birimo n’imihanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa