Ibyo wamenya kuri LMIS, ikoranabuhanga rigiye kujya yifashishwa mu gutanga akazi
Yanditswe: Saturday 31, Jan 2026
Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 28 Mutarama 2026 yagejejweho ibijyanye n’ikoranabuhanga rya Labour Management Information System (LMIS) ryavuguruwe, rigiye kujya ryifashishwa mu gutanga akazi, imenyerezamwuga, amakuru y’ibikenewe ku isoko ry’umurimo n’ibindi byose bijyanye n’isoko ry’umurimo mu gihugu.
LMIS ni ikoranabuhanga rizafatwa nk’ibiro by’igihugu bishinzwe amakuru y’isoko ry’umurimo mu gihugu hose kuko rizajya riba ribitse amakuru yose ajyanye n’umurimo yaba imirimo ya leta cyangwa iy’abikorera, abatanga amahugurwa n’ibindi byose bijyanye naryo.
Iri koranabuhanga rizajya rifasha abantu kumenya ahari gutangwa imirimo, ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo, ibyiciro by’amafaranga imirimo itandukanye ihemba, n’ibindi.
Rizafasha kandi mu kwerekana inzego z’umurimo zikeneye abakozi benshi n’izimaze kugira benshi, ibizafasha abakiri mu mashuri cyangwa abakeneye kwihugura kumenya ibyo bahanga amaso cyane.
Umuyobozi muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA), ushinzwe Umurimo, Musonera Abdou, yasobanuye ko bazakorana n’abatanga imirimo bose uhereye ku ya leta kugera ku mishinga ya leta cyangwa iy’abikorera.
Ati “Mbere na mbere tuzabanza gukorana n’ibigo bikora ibijyanye no gucunga abakozi (HR) kugira ngo bajye bafasha abatanga akazi.”
Iri koranabuhanga rikusanya amakuru ajyanye n’umurimo rikerenaka ahari icyuho mu mirimo no mu bumenyi, amakuru ku bijyanye n’amasomo atangwa niba koko afasha abayize kubona imirimo n’ibindi nk’ibyo.
Ati “LMIS ivuguruye izakora nk’urubuga mberabyose rwo gutyarizaho ubumenyi, guhangiraho imirimo, rufashe abashaka imirimo, abayitanga, abatanga amahugurwa, n’abo mu nzego zifata ibyemezo.”
Ni ikoranabuhanga rizacungwa n’inzego zitandukanye zirimo MIFOTRA, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’ibindi.
Ibi bigo byose bizafatanya mu gukusanya amakuru azajya ashyirwa kuri iryo koranabuhanga no kureba icyakorwa ngo ibibazo byagaragaye mu isoko ry’umurimo bishakirwe igisubizo hagamijwe kuzamura ubukungu bw’u Rwanda no kugabanya ubushobomeri.
Iri koranabuhanga ryunganira iryari risanzwe rya E-recruitment ryashyirwagaho amakuru ajyanye n’imirimo iri ku isoko gusa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *