Icyo wamenya ku cyambu cyubatswe mu karere ka Rubavu cyatashywe ku mugaragaro
Yanditswe: Friday 06, Dec 2024

U Rwanda rwatashye icyambu cya Rubavu kiri ku kiyaga cya Kivu hafi y’umupaka na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Byitezwe ko iki cyambu kizoroshya ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’umuturanyi Congo bisanzwe bihahirana cyane ariko binafitanye amakimbirane ya politike.
Ubwongereza, kimwe mu bihugu byafashije mu kubaka iki cyambu, bwavuze ko kizagira akamaro nyako mu gihe amahoro yaba abonetse hakurya muri Congo.
Icyambu cyatashywe kiri ku kiyaga cya Kivu, nko mu ntera ya kilometero eshatu uvuye mu mujyi wa Rubavu mu burengerazuba bw’u Rwanda.
Ni icyambu byitezwe ko kizarushaho guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda na Republika ya Demokarasi ya Congo.
Byitezwe ko kizanoroshya igiciro cy’ubwikorezi bw’ibicuruzwa, aho biteganyijwe ko kizajya cyakira toni ibihumbi 700 ku mwaka, n’abagenzi bakabakaba miliyoni eshatu ku mwaka.
Jacques Niyonshuti, ukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, yavuze ko iki cyambu kije ari igisubizo ku ngorane bahuraga na zo.
Yagize ati: "Twahuraga n’urujya n’uruza rw’imodoka ku mupaka, ubucuruzi bwacu bugatinda kuko gahunda z’ubucuruzi zitari zinoze. None igisubizo kirabonetse."
Ubwongereza n’Ubuholandi biza ku isonga mu byateye inkunga uyu mushinga, witezwe ko uzagira uruhare mu iterambere ry’akarere.
Uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, avuga ko igihugu cye gishyigikiye cyane imishinga nk’uyu igira uruhare mu buhahirane bw’ibihugu.
Gusa, avuga kuri iki cyambu cya Rubavu, Thorpe yavuze ko uruhare nyarwo ruzagaragara mu gihe hazaba habonetse amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
Yagize ati: "Ubukungu buzamuka ku rugero rwikubye inshuro eshatu ahantu hari umutekano ugereranyije n’aho umutekano utizewe.
"Ni yo mpamvu Ubwongereza bushyigikiye umugambi w’amahoro wa Luanda kandi bukaba bwizeye ko impande zishyamiranye zishobora kumvikana ku nzira y’amahoro kugira ngo iki cyambu gishobore kubyazwa umusaruro nyabyo hagati y’ibihugu byombi."
Minisitiri w’ibikorwa-remezo mu Rwanda Jimmy Gasore, na we yishimiye iki gikorwa cyitezweho koroshya urwego rw’ubucuruzi, avuga ko u Rwanda rwiteguye no gukora ibindi nk’ibi.
Minisitiri Gasore yagize ati: "Iki cyambu cya Rubavu ni kimwe muri bine u Rwanda ruteganya kubaka mbere yuko umwaka wa 2029 urangira.
"Ibindi ni icya Rusizi kigeze ku rugero rwa 50% cyubakwa, icya Karongi ndetse na Nkora byo bikiri kwigirwa imishinga."
Byitezwe ko inganda ebyiri zegereye ikiyaga cya Kivu – urukora isima n’urwenga inzoga – zizungukira cyane kuri iki cyambu kuko igiciro cy’ubwikorezi kizagabanuka cyane ugereranyije n’igiciro gitangwa ku modoka z’amakamyo.
U Rwanda kandi ngo rwiteze ko kizafasha guteza imbere ibikorwa by’ubukerarugendo by’abakenera kwishimira ubwiza bw’ikiyaga cya Kivu.
Minisiteri y’ibikorwa-remezo ivuga ko icyambu cya Rubavu cyuzuye gitwaye abarirwa muri miliyoni icyenda z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga agera muri miliyari 12 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda
.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *