skol
fortebet

Ikihishe inyuma y’izamuka ry’ibiciro ku isoko Muri Mutarama 2022

Yanditswe: Thursday 10, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu Rwanda Raporo yashyizwe hanze n’ikigo kibifitiye ububasha Cya (NISR), igaragaza ko ibiciro byazamutse ku isoko ugereranyije n’umwaka ushize kigaragaza ko byatewe n’impamvu zitandukanye.

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ibiciro ku isoko mu mijyi byiyongereyeho 4.3% muri Mutarama 2022, ugereranyije na Mutarama 2021. Ukuboza 2021 izamuka ryari ku kigereranyo cya 1.9%.

Ibiciro byo mu mijyi nibyo bigenderwaho mu kureba ishusho y’ibiciro mu gihugu.

Mu mibare yatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 10 Gashyantare 2022, bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 4.3% muri Mutarama ni ibiciro by’ibijyanye n’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4.5%.

Ni mu gihe ibiciro by’ibijyanye n’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 2.6%, naho ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 4.7%.

Raporo ikomeza iti “Iyo ugereranyije Mutarama 2022 na Mutarama 2021, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 4.6%. Wagereranya Mutarama 2022 n’Ukuboza 2021, ibiciro byiyongereyeho 2.1%.”

Iryo zamuka ryo ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5.1% n’ibiciro by’ibijyanye n’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 0.8%.

Urebye imiterere y’ibiciro mu byaro, muri Mutarama 2022 byagabanutseho 0.8% ugereranyije na Mutarama 2021.

Ihinduka ry’ibiciro mu byaro mu Ukuboza 2021 ryo ryari ku kigereranyo kingana na -4.7%.

NISR yakomeje igira iti “Bimwe mu byatumye ibiciro bigabanukaho 0.8% mu kwezi kwa Mutarama ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 5.8%.”

Ugereranyije Mutarama 2022 n’Ukuboza 2021, ibiciro byiyongereyeho 2.9%.

Iryo zamuka ryo ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4.8% n’ibiciro by’ibijyanye n’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 1.6%.

Ibiciro bikomatanyirijwe hamwe mu mijyi no mu byaro, muri Mutarama 2022 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 1.3% ugereranyije na Mutarama 2021.

Mu Ukuboza 2021 byari ku kigereranyo cya -2%.

TAARIFA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa