skol
fortebet

Impamvu Leta y’u Rwanda yemeje ko umusaruro w’igihugu wazamutseho 10.9%

Yanditswe: Tuesday 22, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Leta yatangaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda (Gross Domestic Product, GDP) wavuye kuri miliyari 9,607 Frw mu 2020 ukagera kuri miliyari 10,944 Frw mu 2021.
Raporo y’ikigo cya leta cy’ibarurishamibare ivuga ko iryo ari izamuka kuri GDP rya 10.9% mu 2021 ugereranyije na −3.4% mu 2020.
Gusa iyi mibare ishobora gutera urujijo ku batari bacye bamaze igihe bavuga ko bazahajwe n’izamuka ry’ibiciro ku masoko, n’ubukungu butifashe neza mu ngo zabo.
Urwego rwa serivisi nirwo rwatanze byinshi (48%) muri (...)

Sponsored Ad

Leta yatangaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda (Gross Domestic Product, GDP) wavuye kuri miliyari 9,607 Frw mu 2020 ukagera kuri miliyari 10,944 Frw mu 2021.

Raporo y’ikigo cya leta cy’ibarurishamibare ivuga ko iryo ari izamuka kuri GDP rya 10.9% mu 2021 ugereranyije na −3.4% mu 2020.

Gusa iyi mibare ishobora gutera urujijo ku batari bacye bamaze igihe bavuga ko bazahajwe n’izamuka ry’ibiciro ku masoko, n’ubukungu butifashe neza mu ngo zabo.

Urwego rwa serivisi nirwo rwatanze byinshi (48%) muri uwo musaruro mbumbe w’igihugu, rukurikiwe n’ubuhinzi bwatanze 24%, nk’uko iriya raporo ibivuga.

Iyi raporo nshya ivuga ko umusaruro mbumbe w’umuturage mu 2021 wageze ku madorari ya Amerika 854 (arenga 870,000Frw) uvuye kuri USD 804 mu 2020.

Umuhanga mu by’ubukungu aragufasha kumva ibijyanye n’iki gipimo cya GDP…

GDP ibarwa gute?

Bapima umusaruro wavuye mu bintu byose byandikwa byakozwe mu gihugu mu mwaka umwe, bakagereranya n’uwawubanjirije, nk’uko inzobere mu bukungu ibivuga.

Teddy Kaberuka ati: "Iyo bavuze ngo icyo gipimo cyazamutse cyangwa cyamanutse gutya, baba bagereranya 2021 na 2020"

"2020 ibikorwa byose, inganda, ubukerarugendo, ubucuruzi byasaga n’ibifunze kubera Covid, aho GDP yamanutse igera munsi ya 3.4%

"Mu 2021 za leta zatangiye koroshya ibyemezo, ibintu bitangira gukora. Ugereranyije rero na 2020 umwaka wari mubi cyane birumvikana ko [2021] kuzamuka byari bube hejuru."

GDP ntiyerekana 100% ishusho y’ubukungu

Kuva mu bihe bya Covid-19 kugeza ubu abaturage baracyavuga ko ubukungu bwabo muri rusange butifashe neza, ndetse batorohewe n’izamuka ry’ibiciro.

Kuzamuka 10.9% kw’umusaruro mbumbe w’igihugu ni inkuru isa n’iteye urujijo ku muturage utorohewe no kugura iby’ibanze akeneye agereranyije n’ibyo we yinjiza.

Kaberuka abona GDP nka kimwe mu bipimo by’ubukungu ariko atari cyo gitanga ishusho yose yabwo mu gihugu.

Ati: "Kuzamuka k’umusaruro mbumbe w’igihugu mu mwaka umwe ntabwo bivuga ko ubukungu bw’igihugu bwazamutse, kuko icyo ni igipimo kimwe ntabwo kirimo umubare w’ababonye akazi cyangwa ababaye abashomeri.

Kuri we, "Igipimo kimwe cya GDP ntabwo ari igisobanuro 100% cy’ubukungu bw’igihugu."

GDP ku muturage wo hasi?

GDP ibumbira hamwe umusaruro uva mu bucuruzi bwanditse, mu bigo binini, mu nganda, n’umusaruro wa leta.

Kaberuka ati: "Kuko dufite ubucuruzi bunini butanditswe (informal sector) kuba ibyo umuturage yejeje byagabanutse cyangwa byazamutse nta ruhare runini bigira kuri GDP kuko yo ibara ibyegeze ku isoko."

Ati: "Umuntu wumva [ibya GDP] ni abafite za miliyari, uwo muntu iyo umutungo we ugabanutse, na GDP ishobora kugabanuka kuko ayifitemo uruhare rufatika.

Minisitiri w’igenamigambi w’u Rwanda yabwiye abanyamakuru ko bateganya ko GDP izazamuka ku kigero cya 7% muri uyu mwaka wa 2022, gusa ngo icyo kigereranyo kizagenda kivugururwa bitewe n’ibihe ubukungu burimo.

INKURU YA BBC

Ibitekerezo

  • Mutuvane mu ruhijo. Ku kinyamakuru igihe banditse ko ubukungu bwazamutseho 10.9% none wowe utangiye kuvuga ko kuzamuka k’umusaruro mbumbe buldapima ijanisha ry’ubukungu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa