skol

Imvura izagabanyuka, hiyongere ubukonje mu gice cya kabiri cya Nyakanga

Yanditswe: Sunday 13, Jul 2025

featured-image

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), cyatangaje ko imvura izakomeza kugwa mu bice byinshi by’igihugu mu gice cya kabiri cya Nyakanga 2025, ariko ibe nke ugereranyije no mu gice cya mbere, mu gihe ubukonje buziyongera.

Meteo Rwanda ivuga ko kuva ku itariki ya 1 kugeza ku ya 10 Nyakanga 2025, haguye imvura nyinshi, ndetse bimwe mu bice by’igihugu ikagera kuri milimetero 115,9. Ni imvura yaguye ku mpuzandengo iri hejuru ugereranyije n’y’iyagwaga muri icyo gice mu myaka 30 ishize.

Mu gice cya kabiri cy’uku kwezi kandi hateganyijwe imvura iri ku mpuzandengo ya milimetero 5 na 50. Iyi ikaba iri hejuru y’iyari isanzwe igwa muri iki gice mu myaka yashize kuko yabaga iri hagati ya milimetero 0 na 10.

Iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’iminsi ibiri n’ine bitewe n’imiterere ya buri hantu, ariko mu bice byinshi by’igihugu imvura iteganyijwe cyane cyane hagati y’itariki ya 13 na 16 Nyakanga 2025.

Ibice bizagwamo imvura nyinshi muri iki gice cya kabiri cya Nyakanga izaba iri hagati ya milimetero 40 na 50. Aho ni mu turere twa Rubavu, Musanze, Rutsiro, Nyabihu, Burera, Ngororero na Gakenke.

Ibyinshi byo mu Mujyi wa Kigali, mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Nyagatare, Gatsibo, Nyamagabe na Nyaruguru, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 40.

Ahandi hose hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 0 na 30 bitewe n’agace.

Muri iki gice cya kabiri cya Nyakanga, ubushyuhe buzagabanuka ugeraranyije no mu gice gishize, kuko ubwo hejuru buzaba buri hagati ya dogere Celsius 27 na 29, naho ubwo hasi bukazaba buri kuri hagati ya dogere Celsius esheshatu na 16.

Mu gice cya mbere cya Nyakanga ubushyuhe bwo hasi bwari buri hagati ya dogere Celsius 11,9 na 19,7, naho ubwo hejuru bwari hagati ya dogere Celsius 18,4 na 30,2.

Abahinzi bagiriwe inama yo kwegera ba agoronome bakabagira inama zijyanye n’ibyo bipimo by’ikirere, aborozi basabwa kuzegera ba veterineri kugira ngo na bo bagirwe inama ku byorezo bishobora kwibasira amatungo yabo bitewe n’ibyo bihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa