skol
fortebet

Ingaruka zo gutumbagira kw’ibiciro ku isoko, ku barimu zirasya zitanzitse

Yanditswe: Monday 25, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu Rwanda hakomeje kuvugwa ibiciro byarazamutse ku buryo ubu abafite amikoro make by’umuwihariko abarimu bo mu mashuri abanza batorohewe kuko ngo umushahara wabo utajyanye n’igihe, ubu babuze icyo bafata n’icyo bareka.

Sponsored Ad

Mu Rwanda hakomeje kuvugwa ibiciro byarazamutse ku buryo ubu abafite amikoro make by’umuwihariko abarimu bo mu mashuri abanza batorohewe kuko ngo umushahara wabo utajyanye n’igihe, ubu babuze icyo bafata n’icyo bareka.

Uku kutoroherwa abarimu bavuga. Baguhera ku kuba ibyibanze nkenerwa mu bitunga umuntu nk’ibiribwa byarazamutse hafi kwikuba kabiri, nyamara umushahara wo waragumye hahandi.

Duhereye ku biribwa byoroheje umuntu winjiza yenda amafaranga igihumbi ku munsi(Umuyedi) akenera buri munsi ubu ntabasha kubibona kuko hafi ya byose byikubye kabiri.
Urugero ni nk’umufungo wa dodo waguraga 100 ubu ugeze kuri 200.ibindi ni ikilo cy’umuceri usanzwe kirikugura 1500 cyarahoze kuri 800, Litiro y’amavuta yo guteka igeze ku 3500 Frw ibuye ku 100 naho icupa rito rya gaz 12kg rigura bihumbi 20 Frw i Kigali.
Ni mu gihe isabune nto yo kumesa igeze ku 1000 Frw ivuye kuri 450 Frw mu gihe gishize naho inini ikagura 2000 Frw ivuye kuri 800 Frw.

Ibi biciro biremereye abarimu by’umwihariko abo mu mashuri abanza kugeza ubu bahembwa umushahara muto ugereranyije na bagenzi babo bo mu bindi byiciro.
Ku basanzwe bafatwa nk’abamikoro make,ubu imihahire iragoranye ariko byagera ku baba mu nzu bakodesha, ingaruka z’izamuka ry’ibiciro zigasya zitanzitse.

Dufatiye ku buzima bwa mwarimu wo mumashuri abanza uhembwa hagati y’ibihumbi 40 000-50000, bimusaba ko yisunga Koperative Umwalimu SACCO agasaba inguzanyo rimwe na rimwe zirenze ubushobozi bwo kwishyura.

Bamwe muri bo bavuga ko hari n’ubwo umwarimu yisanga ku mushahara we hasigaye nka 5000 Frw akaba ari yo atahana ku kwezi.

Imibereho nk’iyi , mwarimu asabwa kuyibamo ari nako yita ku gutanga ireme ry’uburezi nk’umwe mubo rishingiyeho cyane ko ariwe uba uri ku ruhembe rwahahandi asabwa guterura umwana,ari naho ashobora gupfira.

Umushahara muto mu burezi uri mu bituma abarimu bagenda bata akazi ari benshi aho abagera ku 1000 bakavamo buri kwezi nk’uko Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yabibwiye abagize Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki mu Rwanda, mu mpera z’ukwezi gushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa