Ingengo y’Imari y’u Rwanda ya 2025/2026 iziyongeraho asaga miliyari 1200 Frw
Yanditswe: Thursday 08, May 2025

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’Imari ya 2025/26 ari miliyari 7.032,5 Frw, aziyongeraho miliyari 1.216,1Frw ugereranyije na miliyari 5.816,4 Frw yo mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2024/25.
Byagarutsweho ku wa 8 Gicurasi 2025, ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari izifashishwa mu mwaka wa 2025/2026.
Minisitiri Murangwa yavuze ko ingengo y’imari biteganyijwe ko iziyongeraho miliyari 1.216,1 Frw ugereranyije n’iyakoreshejwe mu 2024/2025.
Ati “Iri zamuka rizaterwa ahanini no kwihutisha imirimo yo kubaka Ikibuga mpuzamahanga cy’indege gishya, kwagura ibikorwa bya RwandAir n’amabwiriza mashya ajyanye n’ubwiteganyirize bw’abakozi.”
Amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri miliya 4.105,2 Frw, inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugeza kuri miliyari 585,2 Frw na ho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri miliyari 2.151,9 Frw.
Amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri miliyari 4.298,4 Frw, azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta azagera kuri miliyari 2.637,5 Frw.
Murangwa yasobanuye ko izi gahunda zatoranyijwe hagendewe ku buryo zifasha kugera ku ntego z’iterambere Guverinoma yihaye zikubiye muri gahunda yo kwihutisha iterambere (NST2) no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ku bukungu n’ibindi bibazo bituruka hanze y’igihugu.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yasobanuye ko ubukungu bw’u Rwanda muri uyu mwaka byitezwe ko buzazamuka ku kigero cya 7,1%, 7,5% mu 2026, 7,4% mu 2027 na 7% mu 2028.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *