skol

Ingengo y’imari ya 2025/2026 yagabanyutseho miliyari 80,4 Frw

Yanditswe: Thursday 12, Feb 2026

featured-image

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yatangaje ko ingengo y’imari y’u Rwanda y’umwaka wa 2025/2026 yagabanyutseho miliyari 80,4 Frw ikava kuri miliyari 7.032,5 Frw ikagera kuri miliyari 6.952,1 Frw.

Yabigarutseho ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, ayigezaho umushinga w’itegeko rihindura itegeko n° 018/2025 ryo ku wa 30 Kamena 2025 rigena ingengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026.

Inteko Ishinga Amategeko yemeje uwo mushinga w’Itegeko, ukaba uzashyikirizwa Komisiyo ifite ingengo y’imari mu nshingano ngo usuzumwe ingingo ku yindi mbere yo kwemeza ingengo y’imari nshya.

Minisitiri Murangwa yerekanye ko kugabanyuka kw’ingengo y’imari guturuka ahanini ku mpinduka zakozwe mu gushaka amafaranga akoreshwa mu kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga gishya cya Kigali, icyiciro cya kabiri byagabanyijeho miliyari 168,2 Frw ku mafaranga yasabwaga mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.

Hari kandi, uburyo bwari buteganyijwe bwo kwishyura inguzanyo ya RwandAir mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 bwaravuguruwe bituma izo nguzanyo zizatangira kwishyurwa buhoro buhoro guhera mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/2027.

Iryo gabanyuka ry’ingengo y’imari kandi ryuzuzanyije n’izamuka ry’amafaranga aturuka hanze akoreshwa mu mishinga y’iterambere bitewe n’amafaranga ateganyijwe guturuka mu nkunga n’inguzanyo z’amahanga.

Impinduka z’ingenzi zikubiye mu ivugururwa ry’iyi ngengo y’imari ni amafaranga azinjizwa, kwiyongera kw’amafaranga aturuka mu misoro; kwiyongera kw’andi mafaranga no kwiyongera kw’inkunga n’inguzanyo z’amahanga zikoreshwa mu mishinga y’iterambere no kugabanuka kw’inguzanyo z’amahanga zinyuzwa mu kigega cya Leta.

Minisitiri Murangwa kandi yatangaje ko nubwo ingengo y’imari yagabanyutse ariko yerekanye ko amafaranga aturuka hanze y’Igihugu yari ateganyijwe aziyongeraho miliyari 250,5 Frw cyane cyane ay’inkunga n’inguzanyo zikoreshwa mu mishinga y’iterambere.

Bizajyana n’uko ingengo y’imari igenewe imishinga y’iterambere na yo iziyongeraho miliyari 253,3 Frw.

Biteganyijwe ko ingengo y’imari isanzwe izagabanyuka ikava kuri miliyari 4.312,9 Frw igere kuri miliyari 4.114,9 Frw bivuze ko izagabanyukaho miliyari 198 Frw.

Amafaranga agenewe imishinga aziyongeraho miliyari 253,3 Frw avuye kuri miliyari 1862,5 Frw agere kuri miliyari 2115,8 Frw. Ni inyongera yashyizwe mu mishinga itandukanye.

Murangwa yasobanuye ko mu kuvugurura ingengo y’imari hifashishijwe ubusesenguzi bwimbitse bwakoze hagamijwe kurebwa aho ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari yagiye ikoreshwa, n’ibikenewe mu gice cya kabiri cy’ingengo y’imari kandi ayo mafaranga yasaranganyijwe mu mishinga y’ingenzi.

Byagenze bite ngo ingengo y’imari yo kubaka ikibuga cy’indege agabanyuke?

Minisitiri Murangwa, yavuze ko ubwo hateganywaga uburyo bwo gushaka ubushobozi bwo gukusanya amafaranga yo kubaka Ikubuga cy’Indege cy’i Bugesera, hari hateganyijwe uburyo bwo gukemura nk’ibibazo bishobora kubaho ‘Worse case scenario’.

Yerekanye ko mu buryo bwo gushaka amafaranga ari bubiri, burimo ubwo gukorana n’ibigo by’imari bikora ubucuruzi, aho inyungu ziba ziri hejuru ariko hakaba n’ubundi buryo bw’amafaranga make ushobora gufata.

Ati “Aha twari twarafashe miliyoni hafi 400$ yo kwifashishwa mu kubaka ikibuga cy’indege. Twakomeje kwegera abafatanyabikorwa dukorana na bo cyane cyane Banki y’Isi, bemera kuduha ingwate ya 95% y’amafaranga azubaka ikibuga cy’indege, bituma tubona amafaranga ahendutse aho inyungu ku nguzanyo izagabanyuka cyane.”

Yerekanye kandi ko byanafashije cyane mu buryo bwo gufata amafaranga, ku buryo u Rwanda ruzajya rufata amafaranga bijyanye n’ayo rugiye gukoresha.

Ati “Ubu bizadufasha gufata amafaranga igihe tuyakeneye. Ni ukuvuga ko ibikorwa bigikomeje kandi nta kizahagarara, ariko uburyo dufatamo amafaranga, azahenduka, ikindi tuzajya tuyafata igihe tuyakeneye. Mu by’ukuri amafaranga yo kubaka ikibuga cy’indege yaragabanyutse ariko amafaranga y’indi mishinga yariyongereye [kugeza] hafi miliyari 250 Frw.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yatangaje ko ingengo y’imari y’u Rwanda y’umwaka wa 2025/2026 yagabanyutseho miliyari 80,4 Frw

Inteko Ishinga Amategeko yeretswe ko nubwo ingengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026 izagabanyuka ariko azashyirwa mu mishinga aziyongeraho miliyari 253,3 Frw

Abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga wo kuvugurura ingengo y’imari izagabanyuka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa