
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) buvuga ko ingo ibihumbi 60 mu zisaga miliyoni 2,9 zibarurwa mu Rwanda ni zo zitunze imodoka, zikaba zingana na 1.7%.
Ibyo ni ibyasohotse mu Ibarura Rusange ku Mibereho y’Ingo rya 2023/24 ryatangajwe ku nshuro ya 7 (EICV7) muri Gicurasi 2025, rikaba rinashimangira itandukaniro riri mu buryo Abanyarwanda batunze ibinyabiziga bitandukanye.
Mu ngo miliyoni 2,9 zo mu Rwanda, habarurwamo ingo zisaga ibihumbi 935 zibarizwa mu mijyi ari na zo ziganjemo abatunze imodoka, mu gihe izindi zisaga 2.013,8 zibarizwa mu cyaro ari na zo zigaragaramo umubare muto w’abatunze imodoka.
Iyo Raporo yatangajwe mu gihe mu Mujyi wa Kigali n’indi iyunganira hakunze kugaragara imodoka nyinshi ndetse zikunze kubura n’aho ziparika; aho usanga abantu hari abatebya bavuga bati ‘wagira ngo buri Munyarwanda atunze imodoka ye bwite.’
Iryo barura rikomeza rigaragaza ko Abanyarwanda benshi bitungiye amagare aho biganje ku kigero cya 14.9%, naho abatunze moto bakaba bari kuri 1.6%.
Intara y’Iburasirazuba ni yo iyoboye izindi mu kugira abantu batunze amagare menshi, aho imibare yerekana ko mu miryango 100 nibura 30 iba itunze igare.
Mu miryango ingana na 1.6% mu gihugu batunze moto nibura mu miryango 100 bivuze ko 1 muri yo ari wo uba utunze moto.
Amagare yiganje cyane mu bice by’ibyaro, abaturage bayakoresha mu ngendo za buri munsi ndetse akaba ari na yo abafasha mu mirimo yabo y’ubuhinzi, ubwikorezi n’ibindi.
Ni mu gihe moto n’imodoka byo byiganje mu bice by’imijyi aho bikoreshwa mu gutwara abagenzi cyangwa n’abantu bakazikoresha mu mirimo yabo bwite.
Iyo Raporo ikomeza igaragaza ko imiryango igerwaho n’imihanda ikoreshwa mu ngendo igeze ku kigero cya 99% mu Mijyi, mu gihe mu bice by’ibyaro 95% by’imiryango bagera ku muhanda mu minota 20.
Ku rwego rw’Igihugu 67% by’imiryango, ituye muri metero 200 gusa uvuye ku muhanda mwiza.
Muri abo bose abanyuzwe n’iyo mihanda bangana 62%, na ho 20% ntibanyuzwe bavuga ko ikeneye gukorwa neza.
Mu bice by’Umujyi kubona imodoka rusange biroroshye kurusha mu cyaro aho biri kuri 54% , ugereranyije na 17% byo mu cyaro aho bibafata iminota hafi 20 kugira ngo bagere aho bategera imodoka rusange.
Koroherwa no gutunga igare mu cyaro biri kuri 16% kurusha mu mujyi aho biri kuri 12% mu gihe gutunga imodoka bwite mu mujyi bishoboka ku kigero cya 6%.
Mu bijyanye n’ibicanwa bikoreshwa iyo raporo igararagaza ko mu cyaro bakoresha inkwi mu guteka aho imiryango 92.5% ari bwo buryo itekesha, mu gihe mu mijyi 51% by’imiryango bakoresha amakara, naho imiryango ikoresha ibikoresho bigezweho nka gaze cyangwa amashanyarazi arii 5% gusa.
Ku ngingo y’imiturire, imiryango ituye mu midugudu yavuye kuri 59% igera kuri 68%, naho imiryango ifite amazu asakaje amabati iva kuri 67% igera kuri 76%, ndetse inkuta n’ibipangu by’amazu byubatswe na sima biva kuri 30% bigera kuri 42%.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *